00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntamuhanga Cassien watorotse gereza yakatiwe imyaka 25, Ndayizera Phocas ahabwa imyaka 10; bombi bahamijwe iterabwoba

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 6 May 2021 saa 04:29
Yasuwe :

Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwahamije ibyaha by’iterabwoba abarimo Ntamuhanga Cassien wari muri dosiye imwe na Kizito Mihigo agatoroka gereza mu 2017 na Ndayizera Phocas wigeze gukorera BBC Gahuzamiryango.

Ntamuhanga waburanye adahari yahanishijwe igifungo cy’imyaka 25 mu gihe Ndayizera we yahanishijwe gufungwa imyaka 10.

Aba bagabo babiri baburanaga hamwe n’abandi 12 bakurikiranyweho ibyaha bitatu bishingiye ku mugambi wo gucura ibisasu byagombaga guterwa muri Kigali ahari ibikorwaremezo by’amashanyarazi no ku bigega bya lisansi.

Uko ari abantu 14, baregwaga ibyaha bitatu, bifite imvano kuri Ntamuhanga Cassien ushinjwa kuba ari we wari ku isonga ryo gushaka abantu bamufasha gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho hakoreshejwe umugambi wo kubuhirika.

Ntamuhanga ngo yashatse Ndayizera Phocas kugira ngo banoze umugambi wo gukora ibisasu byo mu bwoko bwa “Dynamite”, byanafatanywe Ndayizera ubwo yatabwaga muri yombi mu Ugushyingo 2018.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo bisasu byagombaga gukorwa, bikajya bituritswa hakoreshejwe telefoni hanyuma bazarangiza uwo mugambi bakazatoroka banyuze muri Uganda.

Bari barashatse abantu bashobora kuzajya babitega ndetse buri wese ahitamo aho azatega igisasu cye. Mu havuzwe harimo i Jali kuri Station y’amashanyarazi, i Nyabugogo iruhande rw’ibagiro ahazwi nka Oprovia na Kimisagara kuri Maison de Jeunes.

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwavuze ko Ntamuhanga yasabye Ndayizera ko yashaka umuntu wakora ibisasu bikoresha ikoranabuhanga rya “Wireless” ku buryo byajya bituritswa na telefoni. Usibye ibyo, Ndayizera ngo yari yaragiranye umugambi na Ntamuhanga wo guturitsa ibisasu muri Kigali mu guhungabanya ubutegetsi buriho.

Ndayizera kandi ngo yakodesheje inzu y’ibihumbi 70 Frw i Muhanga yakorerwagamo ibyo bisasu. Uwakoraga ibyo bisasu ni Karangwa Eliaquim, wari ufite ubuhanga mu by’ikoranabuhanga, abaka yari aziranye na Ndayizera bishingiye ku mishinga yakoraga, undi akayikoraho inkuru ubwo yakoreraga BBC.

Urukiko rwavuze ko Ntamuhanga yashinjwe na Ndayizera haba mu ibazwa mu Bushinjacyaha no mu Bugenzacyaha ndetse no mu rukiko, bishingiye ku kuba yemeza ko bagiranaga ibiganiro amubaza niba yabona umuntu ushobora gukora ibisasu.

Ngo Ndayizera na Karangwa bakoze igiteranyo cy’amafaranga akenewe kugira ngo bakore iryo ibyo bisasu, basanga ari ibihumbi 15$, ariko babibwiye Ntamuhanga ababwira ko ari menshi ko bishobora gukorwa ku 1500$.

Urukiko rwavuze kandi ko Ntamuhanga yoherereje Karangwa amadolari 579$ yo kugura ibikoresho ngo atangire gukora ibyo bisasu. Ayo mafaranga yayohereje mu Ugushyingo 2018.

Ndayizera na Karangwa kandi ngo bemeye ko mu biganiro bagiranaga, bakoreshaga imvugo zizimije nk’imizigo n’ibinini mu kuvuga ibisasu, umuti wa Kinyarwanda bavuga ibisasu bikoreye ubwabo, umuti wa kizungu bashaka kuvuga ikoranabuhanga rya telefoni rishobora guturitsa ibisasu n’andi magambo.

Urukiko rwavuze ko hari ibimenyetso bigaragara by’uko Ndayizera na Karangwa bemeye umugambi wabo na Ntamuhanga wo guturitsa ibisasu, hashingiwe ku buryo bisobanuye mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha.

Rwavuze ko mu ibazwa Ndayizera yavuze ko yashutswe ndetse ko yandikiye inzego nkuru z’igihugu asaba imbabazi yabitekerejeho. Karangwa mu ibazwa yemeye icyaha, ariko ngo ntiyari azi icyo ibyo agiye gukora bizakoreshwa ndetse ko atari azi ko uwo bavugana ari Ntamuhanga kuko ngo yabimenye umunsi umwe mbere y’uko afatwa.

Urukiko rwavuze ko ibyo bemeye babazwa mu iperereza bishimangirwa n’ubutumwa bwa WhatsApp bo ubwabo bavuga ko bagiye bohererezanya na Ntamuhanga bugaragaza ubushakashatsi Ndayizera yakoze kuri “Dynamite”.

Rwagaragaje kandi ko Karangwa, Ndayizera na Ntamuhanga bagiranye ubwumvikane bwo guturitsa ibisasu, ko kuba ibyo bavuze mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha barageze mu rukiko bakabihindura bidasobanuye ko koko ibyo bemeye mbere batigeze babikora koko.

Bo baburanaga bavuga ko bemeye ibyaha bakekwaho kubera igitutu n’iyicarubozo bakorewe kuko ngo abashinzwe umutekano babarindaga bari barabihanangirije, bababuza guhindura imvugo.

Urukiko rwanzuye ko Ntamuhanga, Ndayizera, Karangwa n’abandi batanu baregwa hamwe bahamwa n’icyaha cyo gucura umugambi wo gukoresh binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda n’icyaha cy’ubugambanyi bwo gukora igikorwa cy’iterabwoba.

Rwemeje ko badahamwa n’icyaha cyo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga zose.

Ntamuhanga yahanishijwe igifungo cy’imyaka 25 kuko ariwe watangije ubugambanyi mu gihe Ndayizera, Karangwa na bagenzi babo batanu bo bahanishijwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha ariko urukiko rugasanga ibyo bakoze nta ngaruka byateye igihugu.

Ni mu gihe abandi batandatu bo baregwa hamwe bo bagizwe abere, rushimangira ko badahamwa n’icyaha icyo aricyo cyose, ko bakwiriye guhita barekurwa.

Ntamuhanga Cassien yaburanishijwe adahari kuko yatorotse gereza mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017
Phocas Ndayizera, Umunyamakuru wumvikanaga kuri BBC, yatawe muri yombi mu mpera za Ugushyingo 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .