00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Nzatumika munyurwe", ishimwe rya Dr Diane Gashumba na Prof Shyaka bongeye kugirirwa icyizere

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 13 June 2021 saa 10:46
Yasuwe :

Dr Diane Gashumba wigeze kuba Minisitiri w’Ubuzima na Prof Shyaka Anastase wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bashimiye Perezida Paul Kagame wongeye kubaha inshingano zo gukorera igihugu nka ba ambasaderi nyuma y’igihe cyari gishize nta myanya bafite mu buyobozi bw’igihugu.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Kamena 2021 iyobowe na Perezida Kagame niyo yagize Dr Diane Gashumba Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède mu gihe Prof Shyaka we yahawe guhagararira igihugu cye muri muri Pologne.

Ku wa 14 Gashyantare 2020 nibwo Dr Diane Gashumba yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima, kuva icyo gihe nta zindi nshingano zizwi yari afite nubwo hari ibikorwa bimwe na bimwe nk’inama zihuza abayobozi bakuru yajyaga agaragaramo.

Uretse Dr Diane Gashumba, hari hashize amezi arenga abiri nta nshingano Prof Shyaka afite mu buyobozi bw’igihugu. Ni nyuma y’uko ku wa 15 Werurwe aribwo yasimbujwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Prof Shyaka abinyujije kuri Twitter yashimiye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere ndetse yizeza ko yiteguye gusohoza neza inshingano yahawe.

Ati "Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere n’imirimo mishya munshinze yo kwagurira u Rwanda amarembo mu gihugu cya Polska. Niteguye gutumika, ngatebuka ntategwa ku nkiko iyo, ngo duhamye ubudasa bw’u Rwanda n’igitego cyacu."

Dr Diane Gashumba wanabaye Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’Umuyobozi w’ibitaro bya Kibagabaga n’ibya Muhima na we abinyujije kuri Twitter yijeje ko muri izi nshingano nshya ahawe azashyira imbere gukorana neza n’abandi kandi agaharanira ko u Rwanda ruhorana ishema.

Ati "Nshimye mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wanyizeye akampa ubutumwa bukomeye bwo guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa Sweden. Nzatumika munyurwe, nkorana neza n’abandi n’umutimanama n’imbaraga zanjye zose, kugira ngo u Rwanda ruhorane ishema."

Uretse Dr Gashumba na Prof Shyaka mu bandi bashimiye Perezida Kagame kubera inshingano bahawe harimo Winnie Ngamije wagizwe Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe indege za gisivile. Yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gukomeza guteza imbere urwego rw’ibijyanye n’indege mu Rwanda.

Dr Diane Gashumba yashimiye Perezida Kagame ku bw'inshingano nshya yamuhaye
Prof Shyaka yavuze ko mu nshingano nshya yahawe azakomeza guharanira ubudasa bw'u Rwanda
Winnie Ngamije yashimiye Perezida Kagame wamugize Umuyobozi wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iby'indege za gisivile

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .