00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame n’umuryango we babaruwe

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 16 August 2022 saa 11:43
Yasuwe :

Perezida Kagame n’umuryango we babaruwe ku munsi wa mbere w’ibarura ry’abaturage n’imiturire rya 2022, ribaye ku nshuro ya gatanu mu Rwanda kuva mu 1978.

Nk’uko ibiro by’umukuru w’igihugu byabitangarije kuri Twitter, Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’abagize umuryango wabo babaruwe n’umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR), Yussuf Murangwa.

Amafoto agaragaza Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye umukarani w’ibarura ndetse basubiza ibibazo bitandukanye babajijwe ku muryango wabo.

Ubwo iri barura ryabaga ku nshuro ya Kane, Murangwa nabwo ni we wabaruye Perezida Kagame n’umuryango we.

Icyo gihe yavuze ko Perezida Kagame yatanze amakuru neza, ati”Yaduhaye amakuru neza, atuje kandi aduha umwanya uhagije.”

Yongeyeho ko ubundi ibarura riba rigomba gukorwa mu minota iri hagati ya 30 na 45 kandi ari ko byagenze.

Iri barura rireba abaturarwanda bose, baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, n’abashyitsi bazaba baraye mu ngo mu ijoro ry’Ibarura.

Ijoro ry’ibarura ni ijoro ry’itariki ya 15 rishyira itariki ya 16 Kanama 2022, ibisubizo byose bizatangwa bizaba bishingiye kuri iri joro ry’ibarura. Ni yo mpamvu abaturarwanda bose basabwa kwibuka ishusho y’ibyari mu rugo muri iryo joro.

Ibibazwa mu ngo zose mu gihe cy’Ibarura Rusange bikubiye mu bice bine by’ingenzi ari byo; aho urugo ruherereye, imiterere ya buri muntu mu bagize urugo, ubuzima, imiturire, ubuhinzi n’ubworozi.

Mu cyiciro cy’aho urugo ruherereye, hazabazwa intara, akarere, umurenge, akagari, n’umudugudu.

Mu cyiciro cy’imiterere ya buri muntu mu bagize urugo, ibibazwa kuri buri muntu wese mu bagize urugo n’abashyitsi baraye mu rugo mu ijoro ry’ibarura ni ibijyanye n’irangamimerere bibazwa umuntu wese usanzwe atuye mu rugo nibura ufite imyaka 12 y’amavuko.

Ibijyanye n’ubumuga bibazwa umuntu wese usanzwe atuye mu rugo nibura ufite imyaka 5 y’amavuko, ibijyanye no kubaho kw’ababyeyi bibazwa abatuye mu rugo bafite munsi y’imyaka 18 y’amavuko.

Hari ibijyanye n’ibyangombwa bibazwa abatuye mu rugo bafite nibura imyaka 18 y’amavuko, ibijyanye n’amashuri bibazwa abatuye mu rugo bose, ibijyanye no kumenya gusoma no kwandika bibazwa abatuye mu rugo bafite nibura imyaka 10 y’amavuko.

Ibirebana n’indimi, gukoresha internet no kugira telefone n’ibijyanye n’imirimo bibazwa abatuye mu rugo nibura bafite imyaka 16 y’amavuko.

Mu cyiciro cy’ubuzima, hazabazwa ibijyanye n’impfu zabaye mu rugo mu mezi 12 abanziriza ijoro ry’ibarura n’ibijyanye n’imbyaro bibazwa abantu b’igitsina gore batuye mu rugo bafite nibura imyaka 10 y’amavuko.

Ku bijyanye n’imiturire, ubuhinzi n’ubworozi, hazabazwa ibyubatse inkuta, ibishashe hasi, ibisakaye inzu, umubare w’ibyumba, ibikoresho biramba urugo rutunze, isuku n’isukura, n’ibirebana n’ubuhinzi n’ubworozi.

Ibizava mu ibarura byitezweho gufasha igihugu mu igenamigambi rigamije iterambere
Yusuf Murangwa asobanurira Perezida Kagame na Madamu ibijyanye n'ibarura rusange rya gatanu
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bakiraga umukarani w'ibarura Yussuf Murangwa uyobora NISR
Perezida Kagame yabaruwe ku munsi wa mbere w'ibarura rusange
Ibarura rusange habazwa ibibazo bitandukanye bijyanye n'abagize urugo rwabaruwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .