00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakebuye abayobozi bireba bakibagirwa abo bahagarariye n’abashyira imbere ’umwirato’

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 29 November 2021 saa 02:04
Yasuwe :

Perezida Kagame yabwiye abayobozi b’inzego z’ibanze ko bakwiye kuzirikana iterambere ry’abaturage kuko ari bo bafite mu nshingano aho kwirebaho ubwabo no kwita ku bibafitiye akamaro.

Ni ubutumwa yatanze ubwo yasozaga amahugurwa y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Ugushyingo 2021.

Aba bayobozi bamaze iminsi umunani bahugurirwa mu Ishuri rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana. Ni amahugurwa yibanze ku ntego igira iti “Umuturage ku isonga.’’

Ni ibisanzwe ko nyuma y’uko abayobozi mu nzego z’ibanze bamaze gutorwa, baganirizwa ku buryo bw’imiyoborere ikwiye n’umukoro ubategereje ari wo wo kwita ku baturage.

Umukuru w’Igihugu yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ko ibivugwa, ibyifuzwa n’ibikorwa bishobora kugaragarira mu musaruro uba wavuye mu bikorwa.

Yagize ati “Ntabwo biba byoroshye nk’uko bivugwa, kuvuga ukerekana ibyo uzi, imyumvire, icyifuzo kiba ari uko bigomba kugararira mu bikorwa. N’ubu ndagira ngo tuganire, ariko iteka intego ni ukugira ngo ibyo tuganire bibe ibintu bizima, byumvikana, bituganisha ku bikorwa, ku musaruro uri bubivemo.”

Perezida Kagame yavuze ko ayo mahugurwa yari ngombwa kugira ngo abantu bibukiranye, bumve ndetse basubize amaso inyuma barebe aho bitagenze neza, bagene n’uburyo bwo kubikosora.

Ati “Umwanya nk’uyu ni utwibutsa kuvuga ngo turi hano nkatwe, umuntu wese yaje hano afite icyo ahagararireye harimo ndetse nawe ubwe. Kuvuga ngo wowe ubuzima bwawe, uko ubayeho, ubyumva ute ariko iby’ubuyobozi, birenga twebwe. Ni ibitubwira ngo ariko ubundi kuki turi hano, kuki abandi badahari.”

Yavuze ko abayobozi bitabiriye aya mahugurwa, bayitabiriye ku mpamvu zibarenze z’uko ari abayobozi bafite abo bahagarariye. Ati “Birenze wowe. Ni yo mpamvu uri hano abandi bakaba badahari, ni uko ubahagarariye. Iyo ni inshingano iba iremereye.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu biro, mu kazi, umuyobozi agomba guhora yumva ko atari mu kazi ke ku giti cye ahubwo akarimo nk’uhagarariye abandi bamushyize muri uwo mwanya.

Ati “Ntimwatowe? Ni ukuvuga ngo abagutoye ni bo bahagushyize. Bahagushyira se ngo bigende bite? Ngo ujye kwireba wowe ubwawe? Nushaka wirebe ariko nabo wibuke ko aribo bahagushyize kandi banakeneye byinshi kurusha ibyo ukeneye.”

Perezida Kagame yavuze ko hari ikibazo kinini, aho abayobozi bakora bibanziriza bireba gusa, ntibarebe ababatumye. Ibyo ngo ni cyo kinyuranyo cy’imiryango cyangwa ibihugu bitera imbere cyangwa se ibidatera imbere.

Ati “Iyo ukoze wireba gusa nk’umuyobozi, ibintu ntabwo bigenda neza. Iyo ukoze ureba abo uhagarariye, abo uyobora, nubwo washaka ukireba nyuma. Icyo ni cyo kinyuranyo, aho ibintu bigenda neza.”

Amahugurwa y’iminsi umunani y’abayobozi b’inzego z’ibanze yaberaga mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda i Gishari.

Perezida Paul Kagame yakebuye abayobozi barebera ibintu bipfa ntibagire icyo babikoraho

Mukanyirigira Judith watorewe kuyobora Akarere ka Rulindo, yavuze ko bize indangangaciro ziranga umuyobozi, uruhare rw’umuturage, kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda n’ibindi.

Yavuze ko we na bagenzi be biyemeje gukomeza kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kwihutisha gahunda za leta zigamije impinduka mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, kurushaho kwegera abaturage kugira ngo bahabwe serivisi nziza, kurwanya ruswa n’ibindi.

Yavuze ko biyemeje kandi gukurikirana imyigire y’abana, amahirwe ari muri buri karere akabyazwa umusaruro, igwingira n’imirire mibi nabyo bikarandurwa kandi umutekano w’abaturage ugakomeza gusigasirwa.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Abagize Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali bari bamaze imyaka ibiri n’igice batowe, abagize Inama Njyanama z’Uturere n’Abagize Komite Nyobozi zatwo. Bose hamwe bagera kuri 436. Yitabiriwe kandi na ba Guverineri bose.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko mu bajyanama batowe, harimo 310 bashya mu gihe 148 aribo bari basanzwe. Abayobozi b’uturere bashya ni 15 mu gihe abari basanzwe ari 12.

Ba Visi Meya bashinzwe Ubukungu bashya ni 18 mu gihe abashinzwe Imibereho myiza y’Abaturage bashya ari 21.

Ati “Abayobozi bagiye mu nshingano, biyemeje kuzana impinduka igana imbere, yihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.”

Perezida Kagame yavuze ko icyo abantu batorerwa, atari uguhora abantu bizihiza, bishimira ibyiza byagezweho ahubwo ari ukureba ibitarabonerwa umuti ngo abe aribyo bihabwa umwanya wihariye.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko umuntu ashobora kugira ubumenyi, ubushobozi, n’ibyangombwa by’uko yatowe ariko hakabura umuco, umutima muzima wo kuvuga ngo ngomba gukora ntya ni byo bizima.

Ati “Ntabwo iteka haba habuze amikoro, si amafaranga aba yabuze, ntabwo iteka haba habuze kumenya, dufite abantu benshi b’ibitangaza muri mwe n’ahandi ndetse banabyivuga, ko bazi, ko bashoboye [...] ariko bivamo iki? Kiri he? Havuyemo iki mu byo uzi, mu bushobozi, mu buhanga, mu kuba igitangaza wakwifuza kuba. Tuvanyemo iki?” Umwirato gusa tugatahira ibyo ntitugire icyo tubona mu bibazo byakemutse."

Mu bihe bisanzwe aya mahugurwa yamaraga iminsi 21. Muri uyu mwaka, mu minsi umunani, abayobozi b’inzego z’ibanze bahawe ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye.

Ibiganiro byatanzwe byagarutse ku miyoborere yatumye u Rwanda ruva mu manga, inshingano n’uburenganzira bw’inzego z’ibanze mu miyoborere, kunoza itumanaho mu gusobanurira abaturage, imikoranire n’izindi nzego, kubaka ubushobozi bw’abantu n’ibindi.

Perezida Kagame na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu
Abayobozi basabwe kwita ku bifitiye abaturage akamaro
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, mu bayobozi bitabiriye aya mahugurwa
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, umaze igihe kirekire mu buyobozi bw'inzego z'ibanze na we yitabiriye amahugurwa
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, na we ari mu bayobozi bahuguwe
Umukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, mu bayobozi bitabiriye isozwa ry'amahugurwa y'abayobozi b'inzego z'ibanze
Umuyobozi Mukuru w'Ikigega gitanga Ingwate ku Mishinga Mito n'Iciriritse, BDF, Munyeshyaka Vincent, na we yari ahari
Umujyanama wa Perezida Kagame mu by'Umutekano, Gen James kabarebe, mu basirikare bakuru bitabiriye iki gikorwa
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Tusabe Richard
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel (iburyo) aganira na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Mukeshimana Gérardine
Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Uwimana Abraham, wabaye umunyamakuru kuri IGIHE.com na The New Times ari mu bayobozi b’inzego z’ibanze bahuguwe
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, na we yitabiriye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y'abayobozi mu nzego z'ibanze
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Amb Gatete Claver, mu bayobozi bakuru bari mu Ishuri rya Polisi riri i Gishari
Abayobozi batandukanye bitabiriye aya mahugurwa bakurikiye impanuro bahawe na Perezida Kagame
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko abitabiriye aya mahugurwa bayungukiyemo ubumenyi buzafasha mu guteza imbere imiyoborere ibereye abaturage
Abayobozi bahawe umukoro mu gusuzuma no gushakira umuti ibibazo birimo icy’ubwiyongere bw’abana bo mu muhanda ndetse no kwita ku isuku
Amahugurwa y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze amaze iminsi umunani abera mu Ishuri rya Polisi rya Gishari
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko abayobozi baganirijwe ku buryo bwo gukemura ibibazo bihari no kubica burundu
Perezida Kagame yasabye abayobozi bo mu turere duhana imbibi n’ibihugu by’ibituranyi kwita ku kibazo cy’abishora muri magendu na kanyanga
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yasabye abayobozi bari basanzwe kumubwira ibyo babona bitagenda neza basanze mu kazi
Perezida Kagame yavuze ko hari ibibazo bimaze kugaragara, aho abaturage bagana abayobozi bagiye gushaka serivisi ariko bahagera bakabwirwa ko ‘bari mu nama’ zidashira. Yasabye ko ibyo bikosorwa
Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko ikintu cya mbere bakwiye kwitaho ari ugushyira ku murongo ibibareba hagamijwe kwita ku muturage
Abayobozi bitabiriye iki gikorwa batanze ibitekerezo, banabaza ibibazo bitandukanye
Abayobozi basabwe kutiremereza ahubwo bakuzuza inshingano zabo zo kwita ku baturage
Abayobozi mu nzego z'ibanze baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu bitabiriye aya mahugurwa

Kanda hano urebe amafoto menshi yo gusoza amahugurwa y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze.

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .