00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi b’u Bufaransa, u Bwongereza na Nigeria (Amafoto na Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 July 2021 saa 09:57
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi batatu bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda barimo Aishatu Aliyu Musa wa Repubulika ya Nigeria, Antoine Anfré w’u Bufaransa na Omar Daair w’u Bwongereza na Ireland y’Amajyaruguru.

Ba Ambasaderi batatu bakiriwe n’Umukuru w’Igihugu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Nyakanga 2021, muri Village Urugwiro; bose bazaba bafite icyicaro i Kigali.

Muri bo harimo Antoine Anfré uje guhagararira u Bufaransa mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu, iki gihugu nta ambasaderi gifite mu Rwagasabo. Ni intambwe ifatwa nk’iy’ingenzi mu cyerekezo gishya cyo kuvugurura umubano w’ibihugu byombi.

Antoine Anfré ni umudipolomate umenyereye cyane ibibera muri Afurika, yahagarariye igihugu cye muri Niger, aba Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade y’u Bufaransa muri Uganda mu myaka ya 1990 ndetse yanayoboye Ishami rishinzwe Imibanire na Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Kuba u Bufaransa bwongeye kugira ubuhagarariye mu Rwanda bije ari ikimenyetso cy’ubushake bwa Politiki mu gushimangira icyerekezo gishya cy’imibanire n’ubuhahirane ibihugu byombi byahisemo.

Ibi byanashimangiwe na Perezida Emmanuel Macron ubwo yari mu ruzinduko rw’amateka yagiriye mu Rwanda ku wa 27 Gicurasi 2021.

Michel Flesch ni we ambasaderi w’u Bufaransa waherukaga mu Rwanda aho yavuye muri Nzeri 2015.

Kuva mu 2019 inyungu z’u Bufaransa mu Rwanda zakurikiranwaga na Chargé d’affaires Jérémie Blin wahawe inshingano zo kugira uruhare mu kwihutisha urugendo rwo kuzahura imibanire hagati y’ibihugu byombi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ambasaderi Antoine Anfré yavuze ko n’ubwo umubano w’ibihugu byombi utabaye mwiza mu myaka yashize ariko nyuma ya Raporo Duclert n’uruzinduko rwa Perezida Macron i Kigali ibintu biri kugana heza.

Ati “Turi hano kugira ngo dukorane n’u Rwanda mu rwego rw’umuco, ubucuruzi n’ubukungu. Ibiganiro byarabaye, imyanzuro yarafashwe igisigaye ni ugukorana mu kubishyira mu bikorwa.’’

Yavuze ko muri rusange umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda ukomeje gutezwa imbere ndetse azakomereza aho ugeze mu kuwushimangira no kuwagura hashingiye ku bwubahane.

Yakomeje agira ati “U Rwanda rukeneye abafatanyabikorwa mu iterambere ariko n’u Bufaransa bukeneye umufatanyabikorwa nka Afurika.”

U Rwanda n’u Bufaransa byatangiye paji nshya y’umubano ku butegetsi bwa Perezida Macron haba mu bijyanye na dipolomasi, politiki, ubutabera, ubuhahirane n’ishoramari muri rusange.

Uruzinduko rwa Emmanuel Macron mu Rwanda rwafunguye amarembo y’imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi, nyuma y’imyaka 27 yo kurebana ay’ingwe kuko icyo gihugu kitemeraga uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubutwererane bushingiye ku cyerekezo gishya bwatumye hari imishinga y’iterambere itangira hagati y’ u Rwanda n’u Bufaransa harimo nk’amasezerano y’inkunga ya miliyari hafi 46 Frw yasinywe ku wa 30 Kamena 2020 mu rwego rwo gufasha u Rwanda guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

U Rwanda n’u Bufaransa binyuze mu Kigo cy’Iterambere cy’Abafaransa (AFD) byashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyoni 60 z’amayero, akabakaba miliyari 71,8 Frw, azafasha mu guteza imbere ibikorwa byo mu nzego z’ubuzima no gufasha abatishoboye.

Kugeza ubu AFD imaze gutanga inkunga ya miliyoni 40 z’amayero kandi ibihugu byombi biri gushaka uko bifatanya mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, uburezi, ubuzima, urwego rw’abikorera n’izindi.

Mu yindi mishinga u Bufaransa bwateye inkunga harimo iyo gukwirakwiza amashanyarazi yashyizwemo miliyoni 80 z’amayero na miliyoni 5.8 yo guteza imbere uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Kuri ubu kandi Ikigo Ndangamuco cya Centre Culturel Francophone cyamaze gufungurwa i Kigali ndetse hakaba n’indi mishinga itandukanye y’Abafaransa bashoye imari mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, yavuze ko umubano w'ibihugu byombi ugana mu cyerekezo kizima

  Aishatu Aliyu Musa wa Nigera yijeje imikoranire myiza n’u Rwanda

Ambasaderi Aishatu Aliyu Musa yahawe guhagararira Nigeria mu Rwanda mu gihe ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano watangiye mu myaka ya 1962.

Ibihugu byombi bifatanya mu bya dipolomasi, politiki n’ibindi. Kugeza uyu munsi bifitanye amasezerano mu ngeri eshatu z’ingenzi zirimo imikoranire mu by’umutekano na gisirikare, ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu ndege n’ay’ubufatanye mu bya tekinike aho abaganga baho baza gufasha aba hano mu Rwanda.

Ambasaderi Aishatu yagize ati “Turi ibihugu bibiri byo muri Afurika, twiteguye gukorana neza, umubano wacu wari usanzwe uhagaze neza kandi nizeye ko hariho inyungu ku mpande zombi.”

Ambasaderi Aishatu yavuze ko ibyo agiye gushyiramo imbaraga muri manda ye ari ukwagura ishoramari rihuriweho.

Ati “Abacuruzi bo mu Rwanda bakajya muri Nigeria ndetse n’abo muri Nigeria bakaza mu Rwanda, ni byo ngiye kwibandaho, ubukungu, niyo mpamvu ndi hano.”

Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Aishatu Aliyu Musa, yijeje kunoza umubano w'ibihugu byombi

  U Bwongereza nabwo bwagennye ambasaderi mushya

Ambasaderi Omar Daair yavuze ko yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, uburezi n’ibindi.

Ati “Dufitanye amasezerano ku bintu byinshi, hari Inama yiga ku burezi iteganyijwe kuba muri iki cyumweru, izakirwa n’u Bwongereza, kandi turi gukorana bya hafi na Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko ku burezi bw’abakobwa.”

Yakomeje agira ati “Ariko tunahuriye ku myumvire imwe ku bijyanye n’umutekano wo mu Karere, imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.”

Ambasaderi Omar Daair avuga ko ibihugu byombi bizakomeza ibiganiro no kureba izindi nzego n’uburyo byakoranamo mu bindi bikorwa birimo gutegura inama ya CHOGM iteganyijwe mu mwaka utaha.

Ati “Ndatekereza ko inama ya CHOGM ari igikorwa cy’ingirakamaro twitegura umwaka utaha. Turi gukorana na guverinoma kandi ni n’umwanya mwiza wo kugira ngo abakuru b’ibihugu byacu na za guverinoma ngo bongere bahurire hamwe baganire ku ngingo zirimo imihindagurikire y’ikirere, uburezi n’ibindi.”

“Ndatekereza ko ari inama y’ingirakamaro kandi tuzakomeza gukorana na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo imyiteguro izagende neza.”’

U Bwongereza ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu iterambere, aho nko mu 2011 bwaruhaye inkunga ya miliyoni 330£ mu myaka ine. Ni amafaranga yari agenewe gufasha gahunda zirimo uburezi, ubuvuzi, guteza imbere imibereho y’abaturage n’ubuhinzi.

Mu 2014 nabwo u Bwongereza bwemeje indi nkunga ya miliyoni 330£ mu myaka ine. Amasezerano aheruka ni ayo muri Nyakanga 2017, ubwo u Rwanda n’u Bwongereza byasinyanaga amasezerano y’inkunga y’imyaka ibiri, afite agaciro ka miliyoni 64£ mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/18 na miliyoni £62 mu wa 2018/19.

Kugeza ubu hari ibigo bikomeye byo mu Bwongereza byashoye imari mu Rwanda, birimo Unilever yinjiye mu Rwanda mu 2016; icyo gihe impande zombi zasinyanye amasezerano y’imyaka ine yo gushora miliyoni 30$ mu gutunganya imirima y’icyayi n’inganda zacyo mu Mirenge ya Kibeho na Munini mu Karere ka Nyaruguru.

Hari Piran Resources Ltd mu 2015 yashoye miliyoni 22$ mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, BBOX yashoye imari mu kugeza ku baturage ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba n’ikigo Metalysis UK giheruka gutangaza ishoramari rya miliyoni 16$ (asaga miliyari 14.7 Frw) mu kubaka uruganda rutunganya gasegereti mu Bugesera.

Uretse iyi mishinga, kugeza ubu impande zombi zirimo kuganira ku nkunga yo mu gihe kiri mbere, harebwa ibyo buri gihugu gishyize imbere n’inkunga ishoboka. Nibura kuva mu 1998 kugeza ubu, u Bwongereza bumaze gushora mu Rwanda asaga miliyari 1.2£.

Ambasaderi Omar Daair ni we uhagarariye u Bwongereza na Ireland y’Amajyaruguru mu Rwanda
Uhereye ibumoso: Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré; Aishatu Aliyu Musa wa Repubulika ya Nigeria na Omar Daair w’u Bwongereza na Ireland y’Amajyaruguru bafata ifoto y'urwibutso
Ambasaderi w'u Bwongereza na Ireland y’Amajyaruguru, Omar Daair, yakiriwe muri Village Urugwiro ku Kacyiru
Perezida Kagame na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré
Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Aishatu Aliyu Musa, ubwo yageraga muri Village Urugwiro
Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera Aishatu Aliyu Musa guhagararira Nigeria mu Rwanda
Omar Daair yakiriwe mu cyubahiro gikwiye Ambasaderi ​uhagarariye u Bwongereza na Ireland y’Amajyaruguru mu Rwanda
Perezida Kagame yafashe ifoto y'urwibutso ari kumwe na Ambasaderi Omar Daair uhagarariye u Bwongereza na Ireland y’Amajyaruguru

Amafoto: Niyonzima Moïse na Village Urugwiro

Video: Hakizimana Alain


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .