00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Charles Michel uyobora Akanama ka EU na Mushikiwabo (Amafoto)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 7 March 2021 saa 06:41
Yasuwe :

Perezida Kagame yakiriye Charles Michel uyobora Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo na Depite muri EU, Chrysoula Zacharopoulou.

Umukuru w’Igihugu yakiriye aba bayobozi muri Village Urugwiro kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Werurwe 2021.

Urukuta rwa Twitter rwa Perezidansi y’u Rwanda rwatangaje ko bari mu Rwanda muri gahunda zifitanye isano no gukingira icyorezo cya COVID-19.

Igira iti “Perezida w’Akanama ka EU, Charles Michel, Louise Mushikiwabo uyobora OIF na Depite Chrysoula Zacharopoulou bari mu Rwanda gushyigikira gahunda yo gukingira COVID-19 hifashishijwe inkingo zatanzwe muri COVAX no gukora ubuvugizi kugira ngo habeho imikoranire mpuzamahanga mu gusaranganya inkingo mu buryo bungana.’’

Perezida Kagame yabonanye na bo nyuma y’amasaha make bavuye gusura Ikigo Nderabuzima cya Mayange mu Karere ka Bugesera aho bakurikiranye uko ibikorwa byo gukingira Coronavirus biri kugenda.

Bari baherekejwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije n’uw’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Kuri iki kigo nderabuzima hakingiriwe abakora mu nzego z’ubuzima, abarimu n’abakuze. Depite Chrysoula Zacharopoulou usanzwe ari inzobere mu buvuzi bw’abagore na we yatanze urukingo rwa COVID-19 kuri bamwe mu baruherewe ku Kigo Nderabuzima cya Mayange.

Charles Michel ubwo yasuraga Ikigo Nderabuzima cya Mayange yashimye ko u Rwanda rwihutiye kugeza inkingo ku bazikeneye kandi hose mu gihugu n’imitangire yazo inoze kubera gukoresha ikoranabuhanga.

Yavuze ko bishimangira uburyo u Rwanda rukomeje kwitwara neza mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo, yizeza ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ukomeje gukora ibishoboka byose ngo hakorwe inkingo zihagije kandi zigere hose.

Inkingo ziri gutangwa mu Rwanda, rwazihawe binyuze muri gahunda ya COVAX, igamije kuzikwirakwiza mu bihugu bikennye.

Binyuze muri iyi gahunda u Rwanda rwakiriye inkingo zirimo za Coronavirus ibihumbi 240 zo mu bwoko bwa AstraZeneca n’izigera ku 102 960 za Pfizer-BioNTech.

Icyo gihe Perezida Kagame yagaragaje ko ari intambwe itewe kuba u Rwanda na Afurika muri rusange bigiye gutangira gukingira abaturage babyo nubwo byagiye byirengagizwa.

Ati “Habayeho gutegereza igihe kirekire, bamwe bakoze ibikenewe neza ndetse bari biteguye [...] twirengagije ko hari bamwe bagaragaye ‘nk’abari hejuru y’abandi’ kandi mu gihe twese tuzikeneye mu buryo bwihuse. Ubu ni amakuru meza kubona inkingo za COVID-19 zigera muri Afurika hatangiriwe kuri Ghana [...] muri iki gitondo u Rwanda n’abandi. Murakoze #Covax.”

Ambasaderi w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo, yashimye umuhate w’u Rwanda mu kwita ku buzima bw’abaturage barwo, hashakishwa inkingo za Covid-19.

Yagize ati “Twishimiye kwifatanya n’u Rwanda rwakira inkingo za mbere za Covid-19 zatanzwe binyuze muri Covax. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi urajwe ishinga no kugeza inkingo kuri bose, bijyanye na gahunda yayo y’uburinganire n’ubufatanye. U Burayi ni umwe mu baterankunga b’Imena ba Covax, aho umaze gutanga miliyari 2.2 z’amayero. Turashima imyiteguro ya Guverinoma y’u Rwanda yatumye kiba kimwe mu bihugu bya mbere byabonye inkungo za Covid-19. “

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uri mu baterankunga bakomeye ba Covax, ndetse uheruka kongera inkunga washyize muri iyi gahunda utanga miliyoni 500 z’amayero.

Kugeza ku wa 6 Werurwe 2021, abagera ku bihumbi 160 ni bo bamaze guhabwa urukingo rwa COVID-19 mu Rwanda hose.

Perezida Kagame yakiriye Perezida w'Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel, bagirana ibiganiro byihariye
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye n'abayobozi batandukanye. Uhereye ibumoso ni Ambasaderi w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo; Depite Chrysoula Zacharopoulou; Charles Michel uyobora Akanama ka EU; Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta
Perezida Kagame na Perezida w'Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel, ubwo yamwakiraga muri Village Urugwiro
Perezida Kagame yakiriye Perezida w'Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel wari uherekejwe n'Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .