00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Brig Gen Nkubito

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 August 2022 saa 10:30
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Brigadier General Eugène Nkubito amuha ipeti rya Major General, nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ingabo.

Brig Gen Nkubito asanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, umwanya yasimbuyeho Lt Gen Mubarakh Muganga, wari umaze kugirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Azamuwe mu ntera mu gihe hari amakuru ahamya ko agiye guhabwa inshingano zo guhuza ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, ni ukuvuga Ingabo na Polisi by’u Rwanda.

Ni inshingano zisanganywe Gen Maj Innocent Kabandana, wungirije Umugaba w’Ingabo za Mozambique ziri muri uru rugamba.

Ni ubutumwa boherejwemo muri Nyakanga 2021, bwo kunganira inzego z’umutekano za Mozambique mu kugarura amahoro mu bice bimaze imyaka myinshi byugarijwe n’ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa al-Shabaab cyangwa Ahlu Sunna Waljama’a (ASWJ).

Kugeza ubu u Rwanda rufite muri Mozambique abasirikare b’abapolisi babarirwa mu 2000.

Muri ubwo butumwa, bivugwa ko Maj Gen Nkubito azaba afatanyije na Brig Gen Frank Mutembe uzahabwa inshingano zo kuyobora urugamba, agakorera mu ngata Brig Gen Pascal Muhizi.

Uretse kuyobora Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, mu myaka mike ishize Brig Gen Nkubito yanabaye umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yabaye kandi intumwa nkuru y’u Rwanda mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), akaba na Sector Juba Commander.

Brigadier General Nkubito yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Major General

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .