Umukuru w’Igihugu yatanze ubu butumwa bwifuriza Perezida Macron gukira vuba abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.
Yanditse amagambo agaragaza ko yifurije ’Perezida Emmanuel Macron gukira byihuse muri iki gihe cy’iminsi mikuru na nyuma yayo.’’
Belatedly but heartily wishing President of France @EmmanuelMacron speedy recovery into healthy Festive Season and beyond.
— Paul Kagame (@PaulKagame) December 23, 2020
Ku wa 17 Ukuboza 2020 nibwo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yanduye icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa ’Élysée’ nibyo byatangaje ko Macron yanduye Coronavirus. Byavuze ko yapimwe agasanganwa virus mu mubiri we nyuma yo kugaragaza ibimenyetso byayo birimo umunaniro no gukorora.
Perezida Emmanuel Macron nubwo yari arwaye ariko yakomeje imirimo ye irimo kwitabira inama yifashishije ikoranabuhanga, aho yishyize mu kato hafi y’Umujyi wa Paris.
Ibiro bye byatangaje ko Perezida Macron w’imyaka 43 ameze neza ndetse ari kugaragaza ibimenyetso ko ari koroherwa.
Abayobozi bo mu Bufaransa bafite impungenge ko ibihe by’iminsi mikuru bishobora gusiga ubwandu bwa COVID-19 bwariyongereye nyuma y’uko mu cyumweru gishize, umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo warenze 60,000.
Imibare yo ku wa Kabiri igaragaza ko mu masaha 24 yashize abantu 12,000 banduye mu gihe 386 bishwe na COVID-19. Umubare w’abamaze kwandura Coronavirus mu Bufaransa kuva icyorezo cyahaboneka ni miliyoni 2.51 mu gihe abasaga ibihumbi 187 bakize.
Guverinoma y’u Bufaransa yatangaje ko ku Cyumweru hazatangizwa ubukangurambaga bwo gukingira abantu haherewe ku bakozi bo kwa muganga n’abasheshe akanguhe.
Hashize iminsi mike inkingo ebyiri zirimo urwakozwe na Pfizer ifatanyije na BioNTech, ndetse n’urwakozwe na Moderna zigaragajwe nk’izifite ubushobozi bwo kurinda uwazihawe ku kigero kirenze 90 %.
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wamaze kwemera ikoreshwa ry’urukingo rwa Pfizer-BioNTech ndetse rushobora gutangira gutangwa mu bihugu 27 nyuma gato ya Noheli.
Iki cyemezo cyafashwe mu gihe ibice byinshi by’u Bwongereza byashyizwe muri Guma mu Rugo muri iyi minsi ndetse indege zigana n’iziva muri icyo gihugu zatangiye guhagarikwa nyuma y’ubwoko bushya bwa Coronavirus bwahagaragaye bwahawe izina rya VUI-202012/01.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!