00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yihanganishije abanya-Tchad ku bw’urupfu rwa Déby

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 April 2021 saa 03:21
Yasuwe :

Perezida Kagame yihanganishije abaturage ba Tchad nyuma y’urupfu rwa Perezida w’icyo gihugu Idris Déby Itno rwatangajwe kuri uyu wa Kabiri nyuma y’ibikomere by’amasasu yarasiwe ku rugamba mu mpera z’icyumweru gishize.

Ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mata, mu masaha y’umugoroba nibwo Perezida Déby yahagurutse i N’Djamena yerekeza mu Majyaruguru y’Igihugu cye hafi y’imbibi zigitandukanya na Libye aho guhera ku wa 11 Mata hari imirwano yo guhashya imitwe yitwaje intwaro yigometse ku butegetsi bwe.

Inzego z’Ubutasi za Tchad n’iz’u Bufaransa zari zaragaragaje ko umutwe wa FACT uherereye muri ibyo bice ahitwa Kanem, mu Majyaruguru y’Umujyi wa Mao mu bilometero 300 uvuye mu Murwa Mukuru w’Igihugu.

Déby yari yaroherejeyo ingabo zo guhashya uwo mutwe, ariko wari ukomeje kurwana cyane dore ko ngo ufite ibikoresho bikomeye by’Abarusiya wakuye muri Libye. Déby yahisemo kujya kureba uko byifashe nk’uko n’ubundi yari asanzwe abigenza, akajya ku rugamba gutera ingabo ze mu bitugu.

Bivugwa ko yafashe urugendo ari mu modoka ya gisirikare ya Toyota aherekejwe na bamwe mu basirikare bakomeye barimo musaza w’umugore we witwa Khoudar Mahamat Acyl. Umuhungu we w’Umujenerali mu ngabo we yari muri ako gace kaberagamo imirwano.

Yakomeje urugendo yerekeza mu gace ka Mao ahari ibirindiro by’ingabo ze, mu rukerera agera mu gace ka Nokou kari mu bilometero 40 mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Mao.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita bivugwa ko yinjiye mu modoka, asaba umushoferi kumujyana aho urugamba rwari ruri kubera, abarinzi be nabo baramukurikira kugira ngo bamurinde.

Muri urwo rugendo bivugwa ko imodoka yari irimo Perezida yahuye n’abarwanyi bari guhunga igitero gikomeye bari bagabweho n’ingabo ziyobowe n’umuhungu we, bakabarasaho, muri iyo mirwano bakamurasa mu gatuza isasu rikagera mu bihaha.

Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bafashe mu mugongo Tchad muri ibi bihe by’akababaro irimo, aho yagaragaje ko Déby azibukirwa ku muhate we wo kurwanya iterabwoba n’ubutagondwa.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwa Twitter ye yagize ati “Nihanganishije abaturage ba Tchad n’umuryango wa Perezida Idris Déby Itno ku bw’urupfu rwe. Mu byo azibukirwaho harimo umusanzu we ntagereranywa mu kurwanya iterabwoba n’ubutagondwa.”

Déby yari umuntu ukunda gusura u Rwanda, yaherukaga i Kigali muri Mata 2019 mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame ubwo yashimirwaga na Déby ku bwo kwitabira umuhango w'irahira rye mu 2016
Perezida Déby yari umuntu ushyize imbaraga mu kurwanya ibikorwa by'imitwe y'iterabwoba

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .