00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yinjiye muri The Giants Club igamije kubungabunga inzovu muri Afurika (Amafoto)

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 28 February 2021 saa 12:30
Yasuwe :

Perezida Kagame yashyize umukono ku masezerano yo kwinjira muri gahunda ya The Giants Club, igamije gutanga umusanzu mu rugamba rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

The Giants Club yatangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, Space for Giants, ihuriyemo abayobozi b’ibihugu bya Afurika, abahagarariye ibikorwa by’ishoramari muri Afurika no hanze yayo, abashoramari bakora ibikorwa by’urukundo n’abahanga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Mbere yo gushyira umukono ku masezerano yo kwinjira muri The Giants Club, ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Gashyantare 2021, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na Evgeny Alexandrovich Lebedev.

Lord Evgeny w’imyaka 40 ni umushoramari ufite ubwenegihugu bw’u Burusiya n’u Bwongereza; ni we nyiri ikigo cyagutse cya Lebedev Holdings Ltd, gifite Evening Standard, The Independent na TV channel London Live.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro ntibyatange ibikubiye mu nama Perezida Kagame yagiranye na Lord Evgeny.

Nyuma yo guhura kw’aba bombi ni bwo Perezida Kagame na Max Graham uyobora Space for Giants bashyize umukono ku masezerano yemerera u Rwanda kuba umunyamuryango wemewe wa gahunda ya Giants Club igamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Perezida Kagame yabaye umukuru w’igihugu wa Gatanu muri Afurika wasinye amasezerano yo kwinjira muri The Giants Club igamije kurinda ubuzima bw’inzovu muri Afurika, hakumirwa ba rushimusi ndetse n’ubuzima bwazo bukitabwaho.

Abakuru b’igihugu bayisanzwemo barimo Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Ali Bongo Ondimba wa Gabon ndetse na Mokgweetsi Masisi wa Botswana wayinjiyemo mu 2018.

The Giants Club yashyizweho nyuma yo kubona ko inzovu zigenda zicwa muri Afurika, kugira ngo zirindwe kuba zazimira burundu zizize ba rushimusi no kutitabwaho neza, haba mu kuzirindira umutekano cyangwa kwita ku buzima bwazo busanzwe.

Mu 2016, Ihuriro Mpuzamahanga ryo kubungabunga Ibidukikije (IUCN), ryashyize inzovu zo muri Afurika ku rutonde rw’inyamaswa ziri mu kaga, zishobora kuzimira mu myaka 25 iri imbere.

Botswana ni cyo gihugu cya mbere ku Isi kibarizwamo inzovu nyinshi, zigera ku bihumbi 130, ndetse ibihugu bisanzwe muri The Giants Club bifite inzovu zirenga kimwe cya kabiri cy’iziri muri Afurika.

Ikinyamakuru Worldwildlife.org kivuga ko mu mwaka wa 1930 Afurika yari ifite inzovu miliyoni 10, bigeze mu 2016 ziramanuka zigera ku bihumbi 110, mu gihe mu 2018 zari ibihumbi 415 muri Afurika yose.

Amahembe y’inzovu ni kimwe mu bituma izi nyamaswa zibasirwa cyane zikicwa, kuko akorwamo imitako kandi akagurwa akayabo.

Mu 2016 nibwo mu Rwanda haheruka gutwikirwa ibikoresho bya ba rushimusi bifashishaga bahiga inyamaswa muri Pariki ya Nyungwe harimo ibilo 150 by’amahembe y’inzovu afite agaciro ka miliyoni 238 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nubwo u Rwanda rukora ibishoboka kugira ngo rurinde inyamaswa, kuba umunyamuryango wa The Giants Club bizarufasha kurushaho kurinda inzovu bityo zirusheho kororoka no gukurura ba mukerarugendo.

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .