00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusirikare wa Uganda yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 13 June 2021 saa 04:31
Yasuwe :

Ingabo z’u Rwanda, RDF zatangaje ko ku wa 12 Kamena 2021 zafatiye ku butaka bw’u Rwanda umusirikare wa Uganda witwa Private Bakuru Muhuba.

RDF yavuze ko uyu musirikare yafatiwe mu Ntara y’Amajyaruguru mu Murenge wa Cyanika.

Mu itangazo RDF yashyize hanze kuri uyu wa 13 Kamena 2021, yavuze koko ko hari umusirikare wa Uganda wafashwe yarenze imbibi z’igihugu cye kuko yafatiwe mu Kagari ka Kamanyana, Umudugudu wa Majyambere ku ruhande rw’u Rwanda.

Kiti "Ku wa 12 Kamena 2021, ahagana saa 14h45, Ingabo z’u Rwanda zari mu bikorwa byo gucunga umutekano zafashe umusirikare wo mu Ngabo za Uganda witwa Pte Bakuru Muhuba wari ku butaka bw’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Burera, Umurenge wa Cyanika, Akagari ka Kamanyana, Umudugufu wa Amajyambere."

"Yari yambaye imyenda y’Igisirikare cya Uganda afite imbunda yo mu bwoko bwa Medium Machine Gun (MMG), amasasu 100, indebakure imwe, telefone imwe n’ibyangombwa bya gisirikare."

Aya makuru yatanzwe n’ingabo z’u Rwanda avuguruza ayari yakwirakwijwe n’ibitangazamakuru byo muri Uganda avuga ko hari umusirikare w’iki gihugu washimuswe n’Ingabo z’u Rwanda.

Aya makuru yavugaga ko umusirikare washimuswe ari Private Bakuru Muhuba wabarizwaga muri batayo ya 32 ikorera mu gace ka Nyakabande.

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko hari gutegurwa uburyo yasubizwa mu gihugu cye.

U Rwanda ruri gutegura uko rwasubiza Uganda umusirikare wayo wafashwe yarenze imbibi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .