00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDF yashyikirije Uganda umusirikare wayo wafatiwe ku butaka bw’u Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 13 June 2021 saa 09:28
Yasuwe :

Ingabo z’u Rwanda, RDF, zasubije Uganda umusirikare wayo witwa Private Bakuru Muhuba wafashwe yarenze ubutaka bw’igihugu cye agafatirwa mu Rwanda afite ibyangombwa n’ibikoresho bya gisirikare.

Private Bakuru Muhuba yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda ku wa Gatandatu, yashyikirijwe igihugu cye ahagana saa Moya z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Kamena 2021.

Igikorwa cyo guhererekanya uyu musirikare cyabereye ku Mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera aho u Rwanda na Uganda bihanira imbibi. Hari nyuma yo kugenzura neza ko ibyo Private Bakuru yafatanywe bisubijwe byose.

Uyu musirikare yafashwe yarenze imbibi z’igihugu cye kuko yafatiwe mu Mudugudu wa Majyambere mu Kagari ka Kamanyana, mu Murenge wa Cyanika ho mu Karere ka Burera.

Yafashwe yambaye imyenda y’Igisirikare cya Uganda, afite imbunda yo mu bwoko bwa Medium Machine Gun (MMG), amasasu 100, indebakure imwe, telefoni imwe n’ibyangombwa bya gisirikare.

Nyuma yo gusubizwa igisirikare cya Uganda, Private Bakuru Muhuba yavuze ko yatunguwe n’uburyo yakiriwe neza mu Rwanda kugeza ubwo asubijwe iwabo.

Yagize ati “Nari mu kazi kacu ka gisirikare ni bwo narenze iwacu nisanga ku butaka bw’u Rwanda, umusirikare waho arampamagara anyereka ko narenze iwacu, baramfashe banyakiye neza ubu nta kibazo na kimwe mfite. Baranganirije, nishimiye uburyo mu Rwanda nakiriwe ku buryo ntabitekereza, mbese nta kibazo navuga ubu mfite kandi nishimiye kongera gusubira mu gihugu cyanjye.’’

Uyu musirikare wa Uganda watanzwe n’igisirikare cy’u Rwanda, RDF binyujijwe mu Biro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda ku Mupaka wa Cyanika. Impande zombi zashyize umukono ku nyandiko yerekana ko iryo hererekanya ryabayeho.

Intumwa ya Perezida wa Uganda mu Karere ka Kisoro wari ukuriye itsinda rya Uganda ryakiriye uwo musirikare, Captain Mugisha Peter, yashimye u Rwanda uko rwitwaye muri iki kibazo no kuba uwafashwe ubwe yivugira ko yakiriwe neza.

Yagize ati “Ubusanzwe nta kintu kiba kigaragaza neza imbibi z’igihugu aho zirangiriye ku buryo biba bishoboka ko umuntu yaharenga akisanga ahandi byoroshye. Turashimira u Rwanda uko kuva ejo batwakiriye dutangiye gukorana kuri iki kibazo; ubushake bwo kugikemura mwagaragaje n’uko umusirikare wacu abyivugira ko yafashwe neza kandi nta kibazo birerekana inzira nziza n’ubushake u Rwanda rushyira mu mibanire yacu.’’

Mu itangazo RDF yashyize hanze kuri uyu wa 13 Kamena 2021, yemeje ko hari umusirikare wa Uganda wafashwe yarenze imbibi z’igihugu cye.

Private Bakuru Muhuba ubusanzwe abarizwa muri Batayo ya 32 ikorera mu gace ka Nyakabande muri Uganda. Ibikoresho byose yafatanywe yabisubijwe ndetse mbere yo gushyikirizwa abamwakiriye yabanje kubigenzura neza ko byuzuye.

Private Bakuru Muhuba yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda ku wa Gatandatu nyuma yo kurenga imbibi z'imipaka y'ibihugu byombi
Private Bakuru Muhuba yerekanaga ibyo yafatanywe birimo imbunda n'amasasu 100
Ingabo z'u Rwanda, RDF, yashyikirije Uganda umusirikare wayo wafatiwe ku butaka bw’urwa Gasabo
Private Bakuru Muhuba yabanje kugenzura neza imbunda yafatanywe mbere yo gushyikirizwa ingabo z'igihugu cye
U Rwanda na Uganda byasinye ku nyandiko yerekana ko habayeho guhererekanya umusirikare wa Uganda wafatiwe mu Karere ka Burera
Umusirikare wa Uganda wafatiwe mu Rwanda yashimye uko yakiriwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .