00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDF yasobanuye iby’umusirikare w’u Rwanda wibeshye akinjira ku butaka bwa Congo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 October 2021 saa 03:38
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasohoye itangazo busobanura uko byagenze kuri uyu wa Mbere, ubwo ingabo z’u Rwanda zibeshyaga zikurikiranye bamwe mu bari batwaye ibicuruzwa bya magendu, umwe akisanga ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko “Tariki 18 Ukwakira 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda zakurikiranye abatwara magendu bari bambutse umupaka ugabanya u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Kagali ka Hehu, Umurenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu.”

Rikomeze rigira riti “Inzego z’umutekano z’u Rwanda zaribeshye zambuka metero nke zigana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikurikiye abatwaye magendu bari bahetse imitwaro itaramenyekanye ndetse bishoboka ko bari bitwaje intwaro.”

RDF yijeje ko isanganywe umubano mwiza n’igisirikare cya RDC (FARDC) kandi bakomeje gufatanya ku bibazo bijyanye n’umutekano w’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa Mbere, Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega yanyomoje amakuru yari yiriwe mu itangazamakuru rya Congo, yavugaga ko habayeho imirwano hagati y’impande zombi.

Yavuze ko icyabaye ari uko ingabo z’u Rwanda zakurikiye abacuruzi ba magendu bari bahungiye muri RDC, umwe mu basirikare akarenga umupaka muri metero nkeya akurikiye abo bacuruzi bari bafite imizigo bitazwi ikiyirimo.

Ku rundi ruhande ngo ingabo za FARDC zamutaye muri yombi ku bw’ikosa ryo kurenga umupaka, ahantu hatari ibimenyetso bigaragara.

Ati “Abazi aho hantu basobanukiwe neza ko bigoye gutahura umupaka hatabayeho gushishoza. Nta mirwano yabayeho. Abanyarwanda bari ku butaka bwabo, Abanye-Congo na bo bari muri Congo.”

Ambasaderi Karega yashimangiye ko ibihugu byombi nta kibazo bifitanye, nta makimbirane ashingiye ku mipaka ahari ahubwo ko icyabayeho ari ukutumvikana kubera ikosa ryo kutamenya aho imirongo itandukanya ibihugu byombi iherereye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .