00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ribara uwariraye! Amashirakinyoma ku butwari bwatwererewe Rusesabagina muri Hôtel des Mille Collines

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 10 May 2021 saa 01:34
Yasuwe :

Ni ubuzima bwacu bwakiniweho! Aya ni amagambo y’umwe mu barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri Hôtel des Mille Collines, ushengurwa n’uburyo Rusesabagina Paul yabaye icyamamare mu ruhando mpuzamahanga abikesha Filime ‘Hotel Rwanda’ yamukinweho.

Ni filime yamugize intwari ndetse ku mazina ye hongereweho akabyiniriro ka ‘Hotel Rwanda Hero’. Abamwita gutyo ni ababonye Filime Hotel Rwanda yamukinweho nk’uwarokoye abantu 1268 muri Hôtel des Mille Collines.

Kwitwa Intwari ya Hotel kandi bishingirwa ku bihembo yaherewe iyo filime birimo icyitwa ‘Immortal Chaplains Prize for Humanity, Wallenberg Medal, National Civil Rights Museum Freedom Award n’ibindi. Ntabwo byahagarariye aho ariko kuko byaje no kugera ubwo ahabwa ‘Presidential Medal Award of Freedom’, yahawe na Perezida George W. Bush wa Amerika mu Ugushyingo 2005.

Ibi bihembo ariko ku rundi ruhande ntibikwiye guca igikuba kuko ‘Hotel Rwanda’ ni filime yakiniwe i Hollywood, ndetse igaragaramo icyamamare Don Cheadle wakinnye ari Umuyobozi wa Hotel [Ni we wakinnye ari nka Rusesabagina]. Bivuze ko kuba yarabonye ibihembo bitanakwiye kumwitirirwa ahubwo hakwiye kurebwa abakinnye filime n’aho yakiniwe.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’umwihariko i Washington DC, habarizwa itsinda ry’abantu bitwa ‘Aba-lobbyists’ bazwiho gukorana bya hafi n’abayobozi bakuru n’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu. Bazwiho gukora ubuvugizi ku buryo nk’umuntu ushaka guhura na Perezida wa Amerika cyangwa ushaka ko ijwi rye rigera kure binyuze mu Nteko ya Amerika babimufashamo mu buryo bworoshye.

Kuba Rusesabagina yarahawe imidali n’abayobowe na filime ‘Hotel Rwanda’, ni ubucuruzi bwakozwe n’abayitunganyije n’abahanga b’i Hollywood bayikinnyemo. N’ubwo uwabyungikiyemo ari uyu mugabo kuko ariwe waje kuba icyamamare akanitwa intwari.

  Amanyanga mu kujya ku buyobozi bwa Hôtel des Mille Collines

Mu ijoro ryo ku wa 6 Mata rishyira ku wa 7 Mata 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye gushyirwa mu bikorwa, Abatutsi hirya no hino mu gihugu batangira kwicwa, gutwikirwa, gusahurwa no gukorerwa ibindi bikorwa bya kinyamaswa.

Abari abakozi ba Hôtel des Mille Collines icyo gihe na bo nk’ahandi hose mu gihugu bahiye ubwoba, barakangarana kuko hafi yabo ndetse no hirya no hino mu gihugu bumvaga ko hatangiye gucura umwijima.

Uwo munsi ariko Rusesabagina yari ataraba Umuyobozi wa Hôtel des Mille Collines nk’uko byasobanuwe na Mwenenganuke Passa, wari ushinzwe kwakira abinjira muri iyi hotel [Receptionist] mu kiganiro yagiranye na Kivu Press Agency.

Mwenenganuke avuga ko muri iryo joro Jenoside yatangiyemo yari yaraye mu kazi kuri ‘Reception’, ariko tariki 7 Mata 1994, hatangiye kuza abanyamahanga bahungiraga muri iyi hotel ndetse ngo UmuholandI witwaga Bic Cornellis wari Umuyobozi wa Hôtel des Mille Collines ategeka ko abaza bose bahabwa ibyumba n’ibyo kurya kandi ntibishyuzwe.

Yakomeje ati “Hari abahitaga bahamagara bagenzi babo bati ‘hano hameze neza, haratuje namwe mwahaza’. Icyo gihe rero byavuye ku banyamahanga bigera no ku Banyarwanda, abakomeye n’abandi basanzwe bagenda baza.”

Mwenenganuke avuga ko yaje kwamburwa imfunguzo bitegetswe n’uwo muyobozi wasabye ko zihabwa Rusesabagina ahita aba umuyobozi wa Hôtel des Mille Collines.

Ati “Rusesabagina ntabwo nibuka amatariki yaziyeho ariko ngira ngo ni 10, 11 gutyo, avuye muri Hôtel Diplomate. Yanyuze aha ajyanye na Guverinoma y’Abatabazi bahungiye i Gitarama, icyo gihe, aje rero bamubwiye ko arinjye ufite imfunguzo ashaka kuzinyaka.”

“Yashatse kuzinyaka ndamwangira mubwira ko bidashoboka, ndamuhakanira mubwira ko i Burayi aribo bagomba gutanga uburenganzira bwo kuzimuha, ibyo rero biramurakaza ahita ahamagara i Burayi banyoherereza ubutumwa bambwira ko izo mfunguzo bari bansigiye nzimuha ko ariwe ugiye kuyobora iyo hoteli.”

Mwenenganuke avuga ko mbere y’uko Rusesabagina ahagera, telefoni zose zakoraga zaba n’izo mu byumba abantu bari barimo kuko zabafashaga guhamagarana n’abari hanze cyangwa ab’iwabo bakababwira uko ibintu byifashe.

Ati “Agifata imfunguzo rero, icya mbere yakoze ni ugukupa telefoni, abantu bose bahamagaraga batabaza, bagira bate, bamenya amakuru y’abavandimwe bari hanze arabifunga. Hasigara hakora telefoni yo mu biro iwe. Kugira ngo uyigereho rero wagombaga kujya kumureba ukishyura ayo guhamagara kandi ugahamagara uri iruhande rwe kugira ngo yumve ibyo uvuze.”

Yakomeje agira ati “Ibyo rero ntibyahagarariye aho kuko yahise avuga ko ibyo kurya bigomba kwishyurwa nko muri hoteli isanzwe, mu buzima busanzwe. Icyo kivaho ati n’ibyumba mugomba kubyishyura.”

Ubuhamya bw’abahahungiye, indi nkuru itaramenyekanye

Rusagara Serge Sakumi warokokeye muri Hôtel des Mille Collines, [icyo gihe yari afite imyaka 14] avuga ko tariki 8 Mata 1994, ubwo ababyeyi babo bari bamaze kwicwa hari umugiraneza waje kubakura aho bari bihishe abajyana muri iyi hoteli.

Ati “Twagize Imana zo kubona uwabashije kudukura aho twari twihishe i Nyamirambo, aho ababyeyi bacu biciwe. Twageze aha, abari bahari banga ko twinjira, twari abana gusa.”

Uretse Abanyarwanda bari mu gihugu, abanyamahanga na bo bari bahiye ubwoba ku buryo ku wa 10 - 16 Mata, Ingabo z’Ababiligi zakoze ’Opération Silver Back’, ku rundi ruhande Abafaransa bakora ’Opération Amaryllis’ (ku wa 8-14 Mata) mu gucyura bene wabo bari mu Rwanda, babahungisha ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.

Icyo gihe ni bwo kandi Ingabo za Loni zari mu Butumwa bw’Amahoro mu Rwanda (MINUAR) zageragezaga guhungisha baba abayobozi bariho icyo gihe n’abanyamahanga bari mu Rwanda. Izi ngabo ngo ni zo zatumye aba bana barimo Rusagara binjira muri Hôtel des Mille Collines n’ubwo bagezemo bikarushaho kuzamba.

Ati “Twari twagerageje ibyo dushoboye byanze, imodoka ya MINUAR ije ni bwo nahamagaye barumuna banjye dusa n’abinjira ku ipine, twongeye kugira abantu baduhagarika tugeze imbere ya hoteli, duhagarikwa n’abashinzwe umutekano kuri iyi hoteli, icyo gihe hari harimo na Rusesabagina.”

Yakomeje agira ati “Twababwiye ko nta mafaranga dufite, bagakomeza kugenda batubwira ngo dusubire hanze ariko abenshi mu bari bahungiyemo hano twari tuziranye, hakagenda hasohoka abantu baza kubabwira bati mubareke tubishyurire binjire [batugure]. Uwitwaga Muvunyi ni we waje guciririkanwa, kugira ngo batugure, batureke twinjire.”

Rusesabagina ntakwiriye kwiyitirira kurokora abantu

Mwenenganuke avuga ko atatunguwe na Filime ‘Hotel Rwanda’ kuko ayibona nko guhunga ukuri kw’ibyabaye bizwi n’ababyiboneye n’amaso.

Ati “Ariko umuntu araje ahimbye ikintu nk’icyo kandi Kigali n’amahanga, Isi yose yuzuyemo abantu babaye aha, bazi ukuri nyako. Ku ruhande rumwe numvaga binasekeje.”

Rusagara we avuga ko filime yatumye Rusesabagina yitwa intwari, ari ugushinyagurira abamuzi neza, ndetse bazi ibikorwa bye muri Hôtel des Mille Collines.

Ati “Hari icyo nari nibagiwe, aha twari dufitemo uruhinja rw’imyaka itatu rufite igikomere [….] kumbwira ko umuntu ari intwari, niba uri intwari idaha agaciro abana, ubwo butwari bwaturuka he?”

Yakomeje agira ati “Hari ibintu ushobora gukora kugira ngo umenyekane, ariko ntabwo nkeka ko kubikorera ku izina ry’abantu barimo gupfa cyangwa bahangayitse aricyo gishobora gutuma umuntu yakugira intwari. Yakiniye ku buzima bwacu.”

Nyuma y’ibyo bikorwa Rusesabagina yashinze imitwe igamije kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, itangira ibikorwa by’iterabwoba no kubaga ibitero byaguyemo Abanyarwanda icyenda mu bice byo mu Majyepfo mu bihe bitandukanye.

Uyu mugabo w’imyaka 66 wari inyuma y’ibi bikorwa byose, kimwe n’abo bafatanyije barimo Nsabimana Callixte “Sankara” wari Umuvugizi w’Umutwe w’Inyeshyamba wa FLN, Nsengimana Herman wamusimbuye n’abandi 18, bari imbere y’ubutabera bw’u Rwanda aho bari kwiregura ku ruhare bagize muri ibi bitero.

Kuri Rusagara, ngo Rusesabagina hari ibyo yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abikorera abari bababaye, akaba yaranabirenzeho akajya gukorana n’abashaka guhekura igihugu no kukigirira nabi akwiye kubiryozwa n’ubutabera.

Ati “Yakoreye amafaranga ku Banyarwanda, navuga nti nabazwe ibyo yakoze. Hari ibyo yakoze, abikora muri Jenoside, abikorera abari bababaye pe […] Biriya nabyita nko guhemukira igihugu kabiri, ni nko guhemukira igihugu, ugiye gukorana n’abantu bashaka guhemukira igihugu n’agahinda twakigiyemo? Ubutabera bugomba gukora akazi kabwo.”

Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha icyenda bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byagizwemo uruhare n’Impuzamashyaka ye yise “MRCD’’ ifite Umutwe w’Ingabo wa FLN uyishamikiyeho.

Rusesabagina Paul akurikiranyweho ibyaha icyenda bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byabereye ku butaka bw’u Rwanda
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Hôtel des Mille Collines yahungiyemo Abatutsi benshi bahigwaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .