00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusesabagina yasabiwe gufungwa burundu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 June 2021 saa 09:56
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwasabiye Paul Rusesabagina igifungo cya burundu ku byaha akurikiranyweho bifitanye isano n’iterabwoba byakozwe binyuze mu mutwe wa FLN yari mu bayobozi bawo ukagaba ibitero mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwavuze ko busanga ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho bigize impurirane y’icyaha bityo bukaba bumusabiye igihano ntarengwa cyo hejuru aricyo igihano cyo gufungwa burundu.

Rusesabagina Paul wabaye Umuyobozi w’Impuzamashyaka ya MRCD ufite Umutwe w’Ingabo wa FLN wagize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda bikagwamo abaturage b’inzirakarengane mu bihe bitandukanye, ntiyari mu rukiko ubwo yasabirwaga ibihano.

Ubushinjacyaha bwabanje gusobanura uko Rusesabagina yashinze umutwe w’ingabo utemewe ndetse muri Mata 2018 MRCD ye na bagenzi be igashinga umutwe w’ingabo utemewe wa FLN.

Bwibukije ko gushinga umutwe w’ingabo utemewe bihanwa n’amategeko aho umuntu wese urema umutwe w’ingabo ahanishwa igifungo kuva ku myaka 10 kugeza ku myaka 15.

Bityo ko igikorwa cye kigize icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe kandi ko Rusesabagina yagikoze ubwe, ubu akiryozwa nka gatozi.

Ikijyanye n’ibyaha by’iterabwoba Rusesabagina ngo yabikoze hagati ya 2018 na 2019, ubwo abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa MRCD-FLN bafashe intwaro bakagaba ibitero muri imwe mu Mirenge ya Nyaruguru , Nyamagabe na Rusizi.

Ubushinjacyaba buti “Icyo gihe ibyo bikorwa biba, Rusesabagina yari umwe mu bayobozi ba MRCD-FLN, yari Perezida wa MRCD akaba n’umwe mu bari bagize icyitwaga College de President ari nacyo cyayoboraga MRCD.”

Umushinjacyaha yavuze ko ibyo bikorwa byakorwaga bigamije gutera ubwoba abaturage cyangwa guhatira leta kugirana imishyikirano na MRCD-FLN.

Ubushinjacyaha bwavuze ko muri rusange Rusesabagina aza nka gatozi mu bikorwa byakozwe na MRCD-FLN n’ubwo atagiye kubigaba ariko azamo nka gatozi kubera ko ariwe wari Perezida ndetse akaba n’umuterankunga.

Ibimenyetso Ubushinjacyaha bwashingiyeho buvuga ko ari ibiganiro cyangwa amagambo Rusesabagina ubwe yagiye avuga, ibimenyetso byakuwe muri telefoni ye ndetse n’ibindi bimenyetso by’amajwi n’amashusho byakuwe ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hagiye hashyirwa amatangazo.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko gushingira ku bisobanuro bwatanze rukemeza ko Rusesabagina atemeye ibyaha byose aregwa kandi akurikiranyweho bikaba bigize ibyaha by’ubugome bityo akaba atagabanyirizwa ibihano hashingiwe ku byo amategeko ateganya.

Umushinjacyaha ati “Ubushinjacyaha busanga ibyaha Rusesabagina Paul akurikiranyweho bigize impurirane mbonezamugambi kubera ko ari ibyaha bitandukanye bihujwe n’uko bigamije umugambi umwe.”

Yavuze ko hashingiwe ku biteganywa n’amategeko bumusabiye igihano cyo gufungwa burundu kubera ko aricyo gihano cyo hejuru.

Ati “Bukaba bumusabiye igihano ntarengwa cyo hejuru kirusha ibindi gukomera aricyo; igihano cyo gufungwa burundu.”

Ibyaha icyenda Rusesabagina akurikiranyweho

1. Kwemeza ko Rusasabagina ahamwa n’icyaha cyo kurema umutwe utemewe gihanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15

2. Ko ahamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 20

3. Icyaha cyo gutera inkunga iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 10

4. Icyaha cy’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, gihanishwa igifungo cya burundu

5. Icyaha cy’itwarwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25

6. Icyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25

7. Icyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo 25

8. Icyaha cy’ubwinjiracyaba bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25

9. Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .