00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Qatar Airways yahariye RwandAir icyerekezo cya Kigali-Doha

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 30 November 2021 saa 02:32
Yasuwe :

Tariki ya 1 Ukuboza 2021 igiye kwinjira mu mateka nk’umunsi udasanzwe kuri RwandAir; kuko aribwo izakora urugendo rwayo rwa mbere ruhuza Umujyi wa Kigali n’uwa Doha muri Qatar.

Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir igiye gutangira gukorera ingendo mu cyerekezo cya Kigali-Doha binyuze mu masezerano y’imikoranire yagiranye na Qatar Airways, azafasha abagenzi gukorera ingendo mu byerekezo bisaga 65 muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Aya masezerano azwi nka “codeshare agreement” yashyizweho umukono ku wa 5 Ukwakira 2021. Agena ko ibbi bigo bibiri byinjiye mu mikoranire aho kimwe gishobora guha umugenzi gahunda y’urugendo ariko ikubahirizwa n’ikindi.

RwandAir imaze igihe yitegura gukora ingendo ziva i Kigali zigana muri Qatar mu Mujyi wa Doha ku Kibuga cy’Indege cya Hamad International Airport.

Izi ngendo zakorwaga na sosiyete z’ubwikorezi zitandukanye zirimo na Qatar Airways, ifite isoko rinini.

Kuva i Kanombe ugera i Doha, ni urugendo rw’ibilometero 4374 indege idahagaze. Ubusanzwe Qatar Airways ni yo yarukoraga, kuko yavaga i Kigali yerekezayo inshuro eshanu mu cyumweru ariko igahagarara i Entebbe muri Uganda igafata abagenzi.

Urugendo rwa nyuma rwa Qatar Airways irarukora kuri uyu wa 30 Ugushyingo mbere y’uko RwandAir itangizayo ingendo zayo. Iki cyerekezo RwandAir icyitezeho kuyifasha kurushaho kwagura ibikorwa byayo.

Itangizwa ry’ingendo za RwandAir i Doha hari abarihuje n’ingamba ziri gufatwa n’ibihugu ndetse na sosiyete z’ubwikorezi bwo mu kirere mu guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 yihinduranyije yo mu bwoko bwa ‘Omicron’.

Ayo makuru yavugaga ko Qatar Airways igiye guhagarika ingendo zayo za Kigali-Doha kugeza ku wa 15 Ukuboza mu kureba imiterere y’icyorezo mbere yo gufata izindi ngamba.

Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yabwiye IGIHE ko icyo cyemezo nta sano gifitanye n’ubwandu bushya bwa COVID-19 yo mu bwoko bwa Omicron.

Ati “Oya sibyo, byari biteganyijwe kuva na mbere ko RwandAir izajya ikora ingendo za Kigali-Doha na Doha-Kigali.’’

Yakomeje ati “Urugendo rwa nyuma rwa Qatar ni none kuko RwandAir izatangira urugendo rwa Doha-Kigali kuva ku wa 1 Ukuboza 2021. Nitwe tugiye gukora icyerekezo cya Doha.’’

Igikorwa cyo gutangiza urugendo rwa Kigali-Doha, ni imbuto ya mbere yeze ku masezerano hagati ya RwandAir na Qatar Airways, azatuma impande zombi zishobora kugana mu byerekezo 65.

RwandAir ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yateguje abakiliya bayo ko yiteguye neza urugendo rugana mu Mujyi wa Doha muri Qatar.

Ati “Turitegura urugendo rwacu rwa mbere rugana i Doha!’’

Ubu butumwa yabuhererekesheje ibisabwa umuntu ukora urugendo bijyanye n’amabwiriza yashyizweho mu kwirinda COVID-19.

IGIHE yamenye ko Qatar Airways yahaye RwandAir icyerekezo cya Kigali- Doha, ndetse ikaba ari yo izajya ikora ingendo zose zihuza imijyi yombi gatatu mu cyumweru; ni ukuvuga ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu.

Amasezerano hagati y’impande zombi ateganya ko nubwo RwandAir izakora ingendo zose za Doha, Qatar Airways izakomeza kugurisha amatike yazo.

Abagenzi bazakoresha RwandAir bazungukira muri iki cyerekezo kuko Doha ifatwa nk’ahantu hakomeye mu bijyanye n’ingendo z’indege kuko izigana mu byerekezo bitandukanye ari ho zinyura.

Indi nyungu u Rwanda rwiteze muri iki cyerekezo ni uko abagenzi bakoresha Ikibuga cy’Indege cya Kigali na bo baziyongera, kuko hari nk’abazajya bava i Doha bakanyura i Kigali mbere yo kwerekeza mu bindi byerekezo RwandAir igeramo.

Doha ni icyerekezo cya gatatu RwandAir igihe gutangizamo ingendo mu bihe bya vuba, ni nyuma y’imijyi ya Goma na Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RwandAir igana mu byerekezo birenga 30 byo mu Burengerazuba, Iburasirazuba, Amajyepfo no muri Afurika yo Hagati, Uburengerazuba bwo Hagati, Aziya n’u Burayi.

Indi nkuru wasoma: Sobanukirwa ibikubiye mu masezerano mashya ya Qatar Airways na RwandAir

RwandAir kuva ku wa 1 Ukuboza 2021 izatangira gukorera ingendo mu cyerekezo cya Kigali-Doha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .