00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sergeant Robert yemeje ko yatorokanye n’umugore we bakajya muri Uganda, urubyaro barusiga mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 November 2020 saa 05:37
Yasuwe :

Sergeant Major Kabera Robert uzwi nka “Sergeant Robert”, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana we w’imyaka 15, yemeje ko yatorotse akinjira muri Uganda anyuze mu nzira zitemewe ari kumwe n’umugore we.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere, nibwo IGIHE yatangaje inkuru mbere y’abandi ko Sergeant Robert ari guhigishwa uruhindu akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana yibyariye w’imyaka 15.

Nyuma y’aho Igisirikare cy’u Rwanda cyahise gitangaza ko cyatangiye iperereza kuri uyu musirikare wamamaye nk’umuhanzi kuva mu myaka ya 2009, wakoze indirimbo zirimo nk’iyamamaye yise Impanda ndetse wari n’umwe mu bagize “Army Jazz Band”.

Hahise hatangira gukwirakwira amakuru anyuranye, ko yaba yatorokeye muri Uganda gusa nta gihamya cyayo cyari cyakabonetse.

Kuri uyu wa Gatatu, Sergeant Robert yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda, ahamya ko ariho yatorokeye ndetse ko asaba iki gihugu kumuha ubuhungiro.

Yavuze ko yatorotse kuwa 18 Ugushyingo ari kumwe n’umugore we, yinjira ku butaka bwa Uganda anyuze mu nzira zitemewe ku mupaka wa Kagitumba. Ngo yasize mu Rwanda abana be batatu bakuru n’uruhinja rw’amezi arindwi.

Ngo ubwo yavaga mu Rwanda yajyanye n’urwo ruhinja, gusa ageze ku mupaka wa Kagitumba mu nzira yagombaga kunyuramo asanga irimo amazi, afata umwanzuro wo kuruha abagiraneza kugira ngo rutarohama arusiga mu Rwanda atyo akomezanya n’umugore we.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo z’u Rwanda ku manywa yo ku wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020, ryavugaga ko “Ishami ry’Ubushinjacyaha mu Gisirikare cy’u Rwanda, ryatangiye iperereza ku byaha bishinjwa Sergeant Major Kabera Robert a.k.a “Sergeant Robert” bijyanye no gusambanya umwana wo mu muryango we.”

Rikomeza rigira riti “Ibi byaha bivugwa ko byakozwe tariki ya 21 Ugushyingo 2020 mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.”

Gutorokera muri Uganda kwa Sergeant Robert bishimangira uburyo iki gihugu cyakiriza yombi abantu bose bakekwaho ibyaha mu Rwanda, baba batorotse ubutabera mu gihe ubusanzwe baba bakwiye guhita basubizwa aho bavuye bakagezwa imbere y’amategeko.

N’abandi bashakishwaga n’inzego z’umutekano bagiye batoroka banyuze muri Uganda, bagerayo bagahabwa ubuhungiro n’ubuzima bwiza mu gihe mu masezerano hagati ya Polisi z’ibihugu harimo guhererekanya abanyabyaha ndetse u Rwanda rwakunze kuyubahiriza mu bihe binyuranye.

Usibye Sergeant Robert undi musirikare waherukaga gutorokera muri Uganda ni Lt. Gerald Tindifa watorotse ku wa 18 Gashyantare afashijwe n’Umutwe udasanzwe mu Ngabo za Uganda.

Uyu musirikare yavuye mu Rwanda anyuze mu nzira zitemewe, ageze muri Uganda yakirwa n’inzego z’umutekano, bwa mbere na Maj. Fred Mushambo ukora mu ishami rishinzwe Ubutasi mu Gisirikare mu gace ka Mbarara.

Ku butaka bwa Uganda ni ho abarimo Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya batorokeye ubwo bari batangiye gukorwaho iperereza ku byaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Nubwo bimeze gutya ariko, inshuro nyinshi u Rwanda rwagiye rushyikiriza Uganda abaturage bayo baruhungiyemo bakekwaho ibyaha. Nko mu 2013, rwataye muri yombi Namuyimbwa Shanita uzwi nka ‘Bad Black’ wari winjiye ku butaka bwarwo arenze ku mategeko kuko atari yemerewe gusohoka mu gihugu nyuma yo guhamywa ibyaha byo kunyereza umutungo.

Usibye uwo, hari abandi Uganda yasabye kohererezwa kugira ngo baburanishwe ku byaha binyuranye ishyikirizwa 26, hari mbere y’uko umubano uba mubi hagati y’ibihugu.

Muri Gashyantare 2020, U Rwanda na Uganda byasinyanye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha. Yasinyiwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bane igamije kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi yabereye i Gatuna ku mupaka.

Aya masezerano arakomeye kuko u Rwanda rushinja Uganda gucumbikira abakekwaho ibyaha binyuranye bahunze ubutabera no gukingira ikibaba ibikorwa by’imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, birimo iby’imitwe ya RNC, FDLR, RUD Urunana n’indi.

Ikiri kwibazwaho muri iki gihe ni ukumenya niba Uganda izayubahiriza ikohereza mu Rwanda, Sergeant Robert ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana yibyariye.

Sergeant Robert yatorokeye muri Uganda nyuma yo gusambanya umwana we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .