Mu Cyumweru gishize nibwo Anthony Blinken yagiye uruzinduko mu Rwanda agirana ibiganiro n’abayobozi barwo byagarutse ku butwerererane bw’ibihugu byombi, ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba.
Mbere yo gusoza uruzinduko rwe, uyu mugabo yabonanye n’abahagarariye imiryango ya sosiyete sivili mu Rwanda, bagirana ibiganiro byabereye muri Ambasade ya Amerika i Kigali.
Mu kiganiro Ijwi rya Amerika ryagiranye n’Umuyobozi wa Sosiyete Sivile, Joseph Ryarasa Nkurunzinza wari uri no muri ibyo biganiro, yavuze ko Blinken yifuje guhura nabo kuko yashakaga kumenya imikorere yabo.
Ati “Yifuje kumenya uko sosiyete sivile mu Rwanda dukora, niba dukora uko bikwiye niba nta bibazo duhura nabyo nk’uko ubizi mu bijyanye n’iterambere mu bihugu byinshi bya Afurika sosiyete sivile zihura n’ingorane[...] ikindi yifuzaga kumenya uko tubona ibibera muri aka karere.”
Yakomeje avuga ko mu biganiro bagiranye na Blinken bamweretse urugendo rw’aho u Rwanda ruva kuko basanze hari aho afite ishusho ya kera y’u Rwanda ndetse n’amakuru atariyo mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.
Ati “Twamweretse aho igihugu cyavuye n’inzira cyanyuzemo n’aho kigeze uno munsi, tumubwira ko kugira ngo tugere ku rwego tugezeho ari urugendo ariko usaga baba bafite ishusho y’u Rwanda ya kera ariko twagerageje kumwereka aho tugeze n’uko dukora tumusobanurira ko uko avuga uburenganzira bwa muntu atariko bimeze mu gihugu nubwo hakiri byinshi bikenewe gukorwa.Twamubwiye ko hari byinshi bimaze gukorwa hari n’ibindi bigikenewe gukorwa.”
Muri uru ruzinduko Anthony Blinken aheruka kugirira mu Rwanda yanenzwe ibintu byinshi bitandukanye birimo kudakoresha imvugo iboneye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no kudaha umwanya abagizweho ingaruka n’ibitero bya MRC-FLN ya Rusesabagina.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!