00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tito Rutaremara yagarutse ku bagore babiri yashatse barimo Umufaransakazi, muri filimi nshya ku buzima bwe bwite

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 December 2020 saa 07:59
Yasuwe :

Tito Rutaremara ni umwe mu banyapolitiki bakomeye u Rwanda rufite, wanyuze mu buzima bushaririye kimwe n’abandi benshi bahejwe mu gihugu cyabo bakiri bato, bagakurira mu buhunzi hirya no hino.

Rutaremara w’imyaka 75 ni impuguke n’inararibonye akaba mu b’imena batangije Umuryango FPR Inkotanyi ahagana mu 1987 ndetse yabaye mu ishyaka NRM riyoboye Uganda, ubwo ryafataga ubutegetsi.

Yabaye Umunyamabanga Mukuru wa FPR – Inkotanyi (1987-1989); Komiseri ushinzwe ubukangurambaga (1989-1991) n’umuhuzabikorwa wa Politike n’igisirikare (1991-1993). Yanabaye umudepite (1995-2000); ayobora Komisiyo yo gushyiraho Itegeko Nshinga (2000-2003); aba Umuvunyi Mukuru (2003-2012), umwanya yavuyeho ajya kuba Senateri kugera mu 2019 ubwo yagirwaga Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye.

Umwanditsi wa filimi, Léopold Gasigwa, yakoze filimi mbarankuru ivuga kuri uyu mugabo ufite amateka akomeye muri politiki y’u Rwanda. Imara iminota 20, igaragaramo Rutaremara wenyine mu buzima bwe bwite.

Muri iyi filimi, Rutaremara yahishuriyemo ko ubwo yigaga mu Bufaransa yari afite umugore w’Umufaransa ariko agiye kugaruka mu rugamba rwo kubohora igihugu baraganira bemeranya ko we yakwishakira undi mugabo.

Ati “Ndi muri Uganda, hari umugore nari mfite ariko ngiye i Burayi kuko abantu batabana turatana, umugore yitwaga Stella. Ndi mu Bufaransa hari umufaransakazi twabanaga noneho kuko nagombaga kuza nkajya mu rugamba n’ibindi, mwereka ibintu nagombaga kujyamo bizamara imyaka myinshi [...] ko bitamubuza kwishakira undi mugabo, yarongowe n’umugabo w’Umurusiya. Urumva rero ko nagiye mbagira.”

Asobanura ko afite abana benshi bagera kuri 20 ariko ko uwe bwite ari umwe w’umugore babanaga muri Uganda ariko ko n’abo bandi ari “abanjye kuko mbakunda kurusha wenda n’uwo”.

Rutaremara yavuze kandi uburyo mu 1958 yirukanywe mu isemirani bikozwe na Padiri Classe wamushinjaga ko agira agasuzuguro gakabije by’umwihariko imbere y’Abazungu.

Ati “Aranyirukana, banyirukanye rero hari undi mupadiri witwaga Albert, arambwira ati uzajye muri St André baratangirayo College.”

Muri St André ngo ho hari abapadiri bumvaga ibya Politiki, ariko umwe mu bayiyoboraga, aza kumenya amakuru ko hari inyandiko ziriho ubutumwa bwa politiki Rutaremara ajya akwirakwiza mu kigo azikuye muri UNAR mu bice by’iwabo i Gatsibo.

Ati “Ni we wanyiyenzagaho hanyuma arananyirukana ariko asanga n’iwacu tugenda barahunze kuko n’iyo atanyirukana sinari kugaruka. Ubibaze nk’uku waba urangiza Tronc Commun.”

Muri iyi filime, Tito ni we wenyine uba uvuga ku buzima bwe, itangira ari iwe mu rugo mu Mujyi wa Kigali, hanyuma akinjira mu modoka akerekeza mu bice bya Gatsibo aho avuka aho afite ubworozi bw’amafi ndetse n’amashyo y’inka.

Muri iyi filimi mbarankuru, Rutaremara agaragaramo ari kugenzura ubworozi bwe bw'inka

Agaruka kandi ku buzima we na bagenzi be babayemo mu buhunzi muri Uganda, ko bakoraga imirimo y’ubuhinzi, umuntu bakamuha “umusiri” agomba guhinga yawurangiza agahabwa igitoki cyo kurya.

Aho mu buhunzi, ntiyahise akomeza amashuri kuko yamaze imyaka itanu atiga. Ariko we n’abandi batangiye kujya bihuza, bagashaka uko bahugura abana bato, babigisha gusoma. Muri icyo gihe ngo yabonye ishuri ahitwa Ibanda, ajya kwiga ariko mu biruhuko akajya guhinga kugira ngo abone amafaranga y’ishuri.

Ati “Narahingaga, naraharuraga, nateraga ibitiyo nkaharura, ibikorwa byose byo gupakira amakamyo no kugenda ugahinga mu muhanda. Nizeyo imyaka ibiri nza mfite dipolome y’ubwarimu noneho nza kwigisha mu mpunzi ha handi nigishaga tugira ngo dufashe abana b’impunzi batere imbere.”

Muri icyo gihe ngo yakomeje gusoma ibitabo, aza no gukora ikizamini cya leta nk’umukandida wigenga, abona amanota amuhesha kujya muri Kaminuza yiga iby’ubwarimu, arangije abona Buruse yo kujya kwiga mu Bufaransa.

Mu Bufaransa yigaga mu Mujyi wa Clermont-Ferrand, aba ariho yigira Masters na Doctorat. Ati“Nigaga nk’umugande, kuko impunzi ntibayiha passport.”

Yavuze ko ava mu Rwanda, yahungaga akarengane gusa kuva ku munsi wa mbere yari afite intumbero z’uko azataha mu gihugu cye cy’amavuko.

Ati “Dutangira RANU mu 1979, bariya ba [Mutimura] Zeno bayitangiye ndi mu Bufaransa hanyuma nje nyinjiramo ndi muri Nairobi, nyinjiramo ndi mu ba mbere bayo ariko bayitangiye ntahari, nje mu kiruhuko ninjiramo itangira yiga ku bibazo by’abanyarwanda.”

Mu rugamba rwo kubohora igihugu, yavuze ko kimwe mu bintu bikomeye byabayeho nk’imbogamizi ari urupfu rwa Fred Rwigema ariko ku bw’amahirwe “haza Kagame ahindura uburyo bw’imirwanire, ashyira abasirikare hamwe, ibintu abishyira ku murongo, ikinyabupfura cyabo kijya ku murongo” noneho urugamba rwongera gutangira bundi bushya.

Muri icyo gihe Rutaremara yari yarasigaye muri Uganda, ariko nyuma ajya mu Bubiligi kubaka ihuriro abantu bajya bahuriramo bakabona amakuru ajyanye n’urugamba, aba ari naho avugira ko Fred Rwigema yapfuye.

Uyu munsi Rutaremara afite icyifuzo cy’uko u Rwanda rwazagera ku byo we na bagenzi be baharaniye kuva ku munsi we wa mbere ku buryo umunyarwanda yagira agaciro.

Ati “Natangiye urugamba nkiri muto, icyifuzo mfite ni uko u Rwanda rwacu rwazagera ku byo twifuzaga ko bigerwaho. Nifuza ko umunyarwanda aho yaba ari yaba afite agaciro kangana n’ak’Umunyamerika, umufaransa cyangwa Umwongereza.”

Gasigwa yabwiye IGIHE ko ubuzima Rutaremara yanyuzemo akiyima ubusore bwiza nk’umuntu wari umaze kubona doctorat mu bijyanye na géographie, bwabera isomo urubyiruko n’abandi banyarwanda muri rusange.

Ati “Tito Rutaremara icyatumye muhitamo, ni umwe mu batangije FPR Inkotanyi kandi akaba ariyo yagejeje u Rwanda ku bikorwa byinshi by’ingenzi cyane cyane nk’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kwiyubaka k’u Rwanda.”

“Ikindi kandi ni umwe mu bantu bahuye n’ibibazo. Yatotejwe nk’abandi batutsi kuva akiri umwana kugeza no mu bukuru, ni ukuvuga akiri impunzi. Uburyo yize akagera ku rwego rwa Doctorat mu bijyanye na géographie, kuba yaremeye kwiyunga kuri FPR mu rugamba rwo guhagarika Jenoside, agafasha kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo ni ikintu cy’ingenzi abato bamwigiraho.”

Iyi filime iboneka muri Librairie Ikirezi, cyo kimwe n’izindi uyu mugabo yakoze zirimo nk’iyitwa Izingiro ry’Amahoro, zose zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gasigwa Leopold (ibumoso) na Tito Rutaremara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .