00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi bwashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 ba FLN

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 October 2021 saa 01:27
Yasuwe :

Leta y’u Burundi kuri uyu wa Kabiri yashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo mu mutwe w’iterabwoba wa FLN, baherutse gutabwa muri yombi ku butaka bw’icyo gihugu.

Uyu muhango wabereye ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi mu Karere ka Bugesera.

Iki gikorwa kije gikurikira ibindi byabanje mu minsi ishize, aho ibihugu byombi guhera muri Nyakanga uyu mwaka byatangiye guhanahana abanyabyaha bafatiwe ku mpande zombi mu rwego rwo kuzahura umubano umaze imyaka itandatu utifashe neza.

U Rwanda nirwo rwatangiye rushyikiriza u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa RED Tabara urwanya u Burundi, bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe umwaka ushize.

U Burundi nabwo muri Kanama, bwashyikirije u Rwanda abaturage barwo barindwi bafatiwe muri icyo gihugu bambutse binyuranyije n’amategeko.

Muri uko kwezi kandi, u Rwanda rwahaye u Burundi abagabo babiri b’Abarundi bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda bacyekwaho kwiba amafaranga y’umucuruzi bakoreraga mu Mujyi wa Bujumbura,

Guhera mu 2018 umutwe wa FLN watangiye kugaba ibitero mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda winjiriye ku butaka bw’u Burundi, ibintu u Rwanda rwakunze kwamagana rwivuye inyuma.

Nubwo Ingabo z’u Rwanda zagiye zisubizayo ibitero by’uwo mutwe, hari hakenewe ubufatanye n’ubushake bwa politiki ku ruhande rw’u Burundi kugira ngo rwizere neza umutekano warwo.

Umubano w’ibihugu byombi wazambye mu 2015 ubwo Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida yatorerwaga manda ya gatatu, igakurikirwa n’imvururu no gushaka kumuhirika ku butegetsi.

Igihugu cye cyakomeje gushinja u Rwanda kwakira abashatse guhirika ubwo butegetsi no kubashyigikira ngo basubire guhungabanya umutekano, ibintu u Rwanda rwamaganye rwivuye inyuma.

U Rwanda kandi na rwo rwashinjaga u Burundi guha rugari abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR igizwe na bamwe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihugu kandi cyagiye kiba inzira imitwe irimo FLN yakoreshaga mu kugaba ibitero ku Rwanda, byagiye bihitana inzirakarengane guhera mu 2018.

Abarwanyi ba FLN bashyikirijwe u Rwanda kuri uyu wa Kabiri
Abayobozi ku mpande zombi bari bitabiriye uyu muhango, bashima ubufatanye buri kugaragara hagati y'ibihugu
Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi aganira n'abayobozi b'u Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .