00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kugenzura ko rwahagarika ingendo zigana mu Bwongereza ahagaragaye ubwoko bushya bwa Coronavirus

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 21 December 2020 saa 07:51
Yasuwe :

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rugiye gusuzuma niba rushobora guhagarika ingendo z’indege zijya cyangwa ziva mu Bwongereza nyuma y’aho muri iki gihugu hagaragaye ubwoko bushya bw’icyorezo cya Coronavirus.

Ibihugu byinshi byamaze gufunga imipaka ku bantu baturutse mu Bwongereza, sosiyete z’indege zihagarika gukorerayo ingendo mu kwirinda ikwirakwira ry’ubu bwoko bushya bwa Coronavirus. Nka Turkish Airlines yahagaritse ingendo mu bihugu birimo u Bwongereza, u Buholandi, Denmark na Afurika y’Epfo ahagaragaye ubu bwoko bushya.

Ubu bwoko bushya bwa Coronavirus buracyari gukorwaho iperereza, bwahawe izina rya VUI-202012/01, muri uku kwezi nibwo bwa mbere bwagaragaye mu Bwongereza. Abashakashatsi ntibaramenya imiterere yabwo ariko hari ubwoba ko bukwirakwira kurusha SARS-CoV-2 itera COVID-19.

Bivugwa ko ubu bwoko bukwirakwira mu Bwongereza ku kigero cya 70% kurusha virus isanzwe. Bwibasiye cyane igice cy’Amajyepfo y’u Bwongereza aho umubare w’abantu banduye bari mu bitaro ukomeje kuzamuka cyane mu bice bya Londres na Kent.

Ibihugu byinshi byatangiye gukumira abantu baturutse mu Bwongereza mu kwirinda ikwirakwira ry’aka gakoko kataramenyekana mu gihe na leta y’iki gihugu nayo yatangaje ko kuri ubu uburyo bwo kukarwanya butarashoboka.

Nibura ibihugu 50 mu migabane itanu y’Isi byamaze guhagarika ingendo z’indege no gukorana n’u Bwongereza mu bijyanye no gutwara abantu. Nta muntu uturutse mu Bwongereza uri kwemererwa kubyinjiramo.

Sosiyete z’indege nazo ni uko zabigenje, zahagaritse ingendo gusa biri gukorwa buhoro buhoro ugereranyije n’umuvuduko uri kuvugwa kuri ubu bwoko bushya bwa Coronavirus.

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda narwo rugiye gusuzuma imiterere y’ikibazo hanyuma rugafata umwanzuro ukwiriye, ko rudashobora kwicara ngo rurebere.

Ati “Nibwo bikimara kuba ubwo iyo virusi nshya ishingira kuri iriya ya mbere ya Coronavirus, abantu baracyabikurikirana mu kumenya icyo aricyo hanyuma indege zihagarikwa ubwo natwe turaza gusuzuma turebe uko tubyifatamo.”

“Ntabwo twakwirengagiza gusa ngo tuvuge ngo abandi bahagaze kandi twebwe dukomeze, ubwo haba hari impamvu bahagaze turaza kubyiga vuba mu gihe gito turamenya natwe niba tuza guhagarika cyangwa tukagabanya ariko ubwo n’ibya virusi nabyo biraza kuba bikomeza gusobanuka kurusha uko bimeze ubu.”

Mu Cyumweru cya tariki ya 9 Ukuboza 2020, mu Mujyi wa Londres 62% by’ubwandu bwa COVID-19 bwari buturutse kuri ubu bwoko bushya bw’iyi virus. Ni umubare munini ugereranyije na 28% ry’ubwandu bwagaragaye mu cyumweru cyari cyabanje.

Usibye u Bwongereza, Guverinoma ya Australie, u Butaliyani n’u Buholandi zatangaje ko zatahuye ubu bwoko bushya bwa COVID-19. Mu Buholandi ho bwahagaragaye mu ntangiriro z’uku kwezi. Iceland na Denmark ni ibindi bihugu nabyo byatangaje ko byabonye ubu bwoko bushya bw’iki cyorezo.

Ntabwo abashakashatsi baremeza niba inkingo nk’urwakozwe na Pfizer/BioNtech cyangwa izindi zishobora kurinda ikwirakwira ry’ubu bwoko bushya bwa COVID-19.

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rugiye gusuzuma niba rushobora guhagarika ingendo z’indege zijya cyangwa ziva mu Bwongereza
Umukuru w'Igihugu yavuze ko u Rwanda rugiye kwiga icyakorwa mu kwirinda uko ubu bwoko bushya bwa COVID-19 bwagera mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .