00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatangiye ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya Gatanu

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 16 August 2022 saa 08:15
Yasuwe :

Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama kugeza tariki 30 Kanama 2022, mu Rwanda hose haraba igikorwa cy’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire, rikaba ari irya gatanu ribayeho mu gihugu kuva mu 1978.

Iri barura rireba abaturarwanda bose, baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, n’abashyitsi bazaba baraye mu ngo mu ijoro ry’Ibarura.

Ijoro ry’ibarura ni ijoro ry’itariki ya 15 rishyira itariki ya 16 Kanama 2022, ibisubizo byose bizatangwa bizaba bishingiye kuri iri joro ry’ibarura. Ni yo mpamvu abaturarwanda bose basabwa kwibuka ishusho y’ibyari mu rugo muri iryo joro.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), Yusuf Murangwa, asobanura ko muri iri joro abaturarwanda basabwa kwibuka ibintu bitatu ari byo; abatuye mu rugo baharaye, ni ukuvuga abasanzwe baba mu rugo baharaye mu ijoro ryo kuwa 16 Kanama rishyira ku wa 16 Kanama.

Icya kabiri basabwa kwibuka ni abasanzwe baba mu rugo ariko bataharaye, ni ukuvuga abataraye mu ngo basanzwe babamo baraye ahandi. Icya nyuma ni ukwibuka abashyitsi baraye mu ngo zabo badasanzwe baba muri izo ngo.

Aya makuru ni amwe mu yo umukarani w’ibarura azabaza igihe azaba ageze ku rugo abarura. Ibibazwa mu ngo zose mu gihe cy’Ibarura Rusange bikubiye mu bice bine by’ingenzi ari byo; aho urugo ruherereye, imiterere ya buri muntu mu bagize urugo, ubuzima, imiturire, ubuhinzi n’ubworozi.

Mu cyiciro cy’aho urugo ruherereye, hazabazwa intara, akarere, umurenge, akagari, n’umudugudu.

Mu cyiciro cy’imiterere ya buri muntu mu bagize urugo, ibibazwa kuri buri muntu wese mu bagize urugo n’abashyitsi baraye mu rugo mu ijoro ry’ibarura ni ibijyanye n’irangamimerere bibazwa umuntu wese usanzwe atuye mu rugo nibura ufite imyaka 12 y’amavuko.

Ibijyanye n’ubumuga bibazwa umuntu wese usanzwe atuye mu rugo nibura ufite imyaka 5 y’amavuko, ibijyanye no kubaho kw’ababyeyi bibazwa abatuye mu rugo bafite munsi y’imyaka 18 y’amavuko.

Hari ibijyanye n’ibyangombwa bibazwa abatuye mu rugo bafite nibura imyaka 18 y’amavuko, ibijyanye n’amashuri bibazwa abatuye mu rugo bose, ibijyanye no kumenya gusoma no kwandika bibazwa abatuye mu rugo bafite nibura imyaka 10 y’amavuko.

Ibirebana n’indimi, gukoresha internet no kugira telefone n’ibijyanye n’imirimo bibazwa abatuye mu rugo nibura bafite imyaka 16 y’amavuko.

Mu cyiciro cy’ubuzima, hazabazwa ibijyanye n’impfu zabaye mu rugo mu mezi 12 abanziriza ijoro ry’ibarura n’ibijyanye n’imbyaro bibazwa abantu b’igitsina gore batuye mu rugo bafite nibura imyaka 10 y’amavuko.

Ku bijyanye n’imiturire, ubuhinzi n’ubworozi, hazabazwa ibyubatse inkuta, ibishashe hasi, ibisakaye inzu, umubare w’ibyumba, ibikoresho biramba urugo rutunze, isuku n’isukura, n’ibirebana n’ubuhinzi n’ubworozi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco, yasabye abaturarwanda kuzakira neza abakarani b’ibarura, aburira abashobora kuziyitirira uyu murimo ko amategeko azabakurikirana.

Ati “Abo bantu bafite ibibaranga bisobanutse, ukwiye no kumubaza izina rye ku buryo n’iyo byagaragara y’uko atari umukarani w’ibarura ari ikindi yakoze yitwaje ko ari we, wenda yahimbye ibyangombwa, ubwo yaba agiye mu kindi cyaha ariko akagira n’ibindi akora wenda byo kwiba cyangwa ibindi, byaba byiyongereye ari ibyaha akoze”.

CP Kabera yibukije abaturarwanda ko bagomba gucungira umutekano abakarani b’ibarura n’ibikoresho byabo bazaba bafite, asaba abafite amatungo nk’imbwa z’inkazi kwirinda ko hari uwo zahungabanya.

Ati “Byumvikane ko umuntu kuza kukubarura aje gufata amakuru azakugirira akamaro mu igenamigambi cyangwa no mu bindi biteganywa muri iri barura, ukwiye kuba wamwakira neza ku buryo nta gikoresho cye cyaburira ahongaho cyangwa nta n’ikindi yabera mu rugo rwawe”.

Iri barura rinini riba buri myaka 10, kuri iyi nshuro rizaba rikurikiye andi ane yabanje arimo iryo mu 1978, 1991, 2002 na 2012 ariryo riheruka. Ni ryo ryonyine rishobora gutanga imibare nyakuri yerekana umubare w’abaturage kugera ku rwego rwo hasi rw’umudugudu, ubucucike n’ubwiyongere bwabo, ndetse n’imibereho n’ubukungu bwabo muri rusange.

Uretse kumenya umubare w’abaturage n’uko babayeho, harebwa n’aho batuye, inzu batuyemo, ibikorwa remezo n’ibindi byose bireba uburyo umuturage abayeho muri rusange. Iri barura ni ingenzi kubera ko n’andi mabarura mato aba mu gihe cy’imyaka mike ashingira ku ibarura ry’abaturage kuko ni ryo ritanga urutonde rw’ibigenderwaho mu gutegura andi mabarura mato.

Ibarura ry’abaturage n’imiturire ritandukanye n’andi mabarura mato. Umwihariko waryo ni uko rigera kuri buri muturarwanda wese, buri rugo rwose rurabarurwa n’umuturarwanda wese akabarurwa. Bitandukanye n’amabarura mato akorerwa ku mpagararizi (sample) ariko ibipimo bivamo bigahagararira abandi ku rwego rw’igihugu.

Biteganyijwe ko kuva tariki 16-30 Kanama 2022 hazaba gukusanya amakuru naho kuva tariki 16-30 Nzeri 2022 habe gusuzuma ko amakuru yakusanyijwe neza.

Iri barura rigiye kuba ni irya gatanu mu Rwanda. Irya mbere ryabaye muri Kanama 1978, ryagaragaje ko abaturage bose bari 4,831,527, abatuye mu mijyi ni 222,727 (4.6%), abatuye mu byaro bari 4,608,800 (95.4%).

Muri Kanama 1991 habaye ibarura rya kabiri, abaturage bose bari 7,157,551 abatuye mu mijyi bari 391,194 (5.5%) abatuye mu byaro bari 6,766,357 (94.5%).

Muri Kanama 2002, habaye ibarura rusange rya gatatu, abaturage bose bari 8,128,553, abatuye mu mijyi bari 1,372,604 (16.9%) naho abatuye mu byaro bari 6,755,949 (83.1%).

Muri Kanama 2012 habaye ibarura rusange rya kane, aho abaturage bose b’u Rwanda bari 10,515,973 abatuye mu mijyi bari1,737,684 (16.5%) abatuye mu byaro bari 8,778,289 (83.5%).

Inkuru bifitanye isano: Menya ibizabazwa mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2022

Abanyarwanda bangana gute?: Byinshi ku ibarura rusange ry’abaturage rya Gatanu rigiye kuba mu Rwanda

Ni ku nshuro ya gatanu u Rwanda rugiye kubarura abaturage bose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .