00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatanze Dr Nsanzabaganwa nk’umukandida ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 4 December 2020 saa 05:09
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko Dr Monique Nsanzabaganwa usanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, ari umukandida w’u Rwanda ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Kandidatire ya Dr Monique Nsanzabaganwa yatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane mu muhango Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yakiriyemo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Ubusanzwe uyu mwanya uriho Umunya-Ghana, Quartey Thomas Kwesi, wawugiyeho mu 2017. Cyo kimwe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, umwungirije nawe aba afite manda y’imyaka ine, ishobora kongerwa inshuro imwe. Bose manda yabo izarangirana n’umwaka utaha.

Perezida Kagame aherutse gutangaza ko u Rwanda rushyigikiye kandidatire ya Moussa Faki Mahamat muri manda ya kabiri nk’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Perezida Kagame yabitangarije mu Nama Mpuzabikorwa ya AU n’abakurikye imiryango y’uturere muri Afurika, yayobowe na Perezida w’uyu muryango, Cyril Ramaphosa mu mpera za Ukwakira iba mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Agana ku musozo w’imbwirwaruhame ye, Perezida Kagame yagize ati “Ndifuza kwifatanya na Perezida wa Tchad, umuvandimwe Perezida Déby, mu gushyigikira Moussa Faki, wagarutse nk’umukandida ku kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe."

Mahamat wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tchad yatorewe kuyobora Komisiyo ya AU muri Mutarama 2017, mu matora ku cyiciro cya nyuma yari ahatanyemo na Amina Mohamed wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya.

Dr Nsanzabaganwa watanzwe n’u Rwanda nk’umukandida ku mwanya wo kungiriza Mahamat, ni umubyeyi w’imyaka 49. Mu 2017 yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro na Kaminuza ya Stellenbosch yo muri Afurika y’Epfo, kubera umusanzu we mu iterambere ry’u Rwanda.

Ni Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu kuva muri Gicurasi 2011. Yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, umwanya yakozeho kuva mu 2008 kugeza mu 2011, ndetse yanabaye Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2003-2008.

Yize muri Kaminuza ya Stellenbosch muri Afurika y’Epfo, ibijyanye n’ubukungu, abona impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu 2002, abona n’impamyabumenyi y’ikirenga, PhD, mu 2012.

Ubwo yari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, nibwo amavugurura mu bucuruzi yakozwe bijyana n’amategeko anyuranye yatowe, byatumye u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu byakoze impinduka zikomeye mu 2010.

Dr Nsanzabaganwa ari mu Nama z’Ubutegetsi zitandukanye, ayoboye Inama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, ari no mu y’Umuryango Women’s World Banking, uharanira kuzamura ubukungu bw’abagore, aho ahagarariye Inama Ngishwanama ya Afurika.

Dr Nsanzabaganwa kandi niwe uhagarariye umuryango New Faces New Voices ishami ry’u Rwanda, uharanira gufasha abagore kugerwaho na serivisi z’imari, akaba n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Unity Club.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, niwe watangaje kandidatire ya Dr Nsanzabaganwa Monique ku mwanya w'Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU
Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bashimye kandidatire ya Dr Nsanzabaganwa ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU
Dr Nsanzabaganwa ni umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu bijyanye n'ubukungu n'imari
Dr Nsanzabaganwa Monique ni Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu kuva mu 2011

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .