00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo z’u Rwanda 300 zari muri Sudani y’Epfo zoherejwe muri Centrafrique

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 25 December 2020 saa 01:01
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi mike u Rwanda rwohereje Ingabo muri Centrafrique zihagurutse i Kigali, rwongeye kandi koherezayo izindi 300 zari ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo.

Izi ngabo ziri kujya gutera ingabo mu bitugu izindi z’u Rwanda ziri mu Butumwa bw’Amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) nyuma y’uko zigabweho ibitero n’imitwe y’inyeshyamba ziri gushaka guhirika ubutegetsi muri iyi minsi igihugu kiri kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika n’abadepite ategerejwe kuri iki Cyumweru.

U Rwanda n’ubundi rwari rusanzwe ari cyo gihugu gifite ingabo nyinshi mu mutwe wa MINUSCA muri Centrafrique, aho zagiyeyo kuva mu 2014, nyuma y’uko icyo gihugu cyibasiwe n’imvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya François Bozizé wayoboye icyo gihugu hagati ya 2003 na 2013, unashinjwa kuba inyuma y’ibikorwa byo kwihuza kw’imitwe itatu y’inyeshyamba iri kugerageza guhirika ubutegetsi.

Ibi ngo Bozize abiterwa n’uko aherutse kwangirwa n’Urukiko Rukuru kwiyamamaza rumuziza kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.

Amakuru avuga ko Bozizé yari akambitse hafi y’Umujyi wa Bossembélé mu bilometero 150 uvuye mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bwa Bangui, ahagabwe iki gitero. Byose iyo bigenda neza, uyu mugabo ngo yari yiteguye guhurira n’abantu be mu Murwa Mukuru ubundi akisubiza ubutegetsi atyo.

Ku Cyumweru gishize, u Rwanda rwohereje ingabo kugira ngo zijye kunganira izisanzwe mu butumwa bwa Loni, zari zitangiye kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro. Zose zifite inshingano zo kubungabunga umutekano no guharanira ko amatora azaba mu mahoro.

Nyuma y’izi zoherejwe mu mpera z’icyumweru gishize, u Rwanda rwahise rwohereza n’izindi 300 zari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, nazo zijya gufatanya n’izari zihasanzwe gucunga umutekano by’umwihariko muri ibi bihe by’amatora.

MINUSCA yatangaje ko ku wa 24 Ukuboza ari bwo ingabo 300 z’u Rwanda zari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo zasesekaye muri Centrafrique gufatanya n’izari zisanzweyo.

Perezida Kagame aherutse kuvuga ko Ingabo u Rwanda rwohereje muri Centrafrique zizakora akazi mu buryo butandukanye n’ubw’izari zisanzweyo, kuko zo zizarinda izari zisanzwe n’abaturage ariko mu gihe imitwe yitwaje intwaro iri muri icyo gihugu yagerageza kuzihungabanya, zikazakora “akazi zigomba gukora”.

Ati “Hari imitwe myinshi yitwaje intwaro imaze iminsi irwana hagati yayo, irwana na Guverinoma n’ibindi nk’ibyo. Vuba aha hari ibitero byagabwe biturutse hanze ya Centrafrique, bigabwe n’abantu bo muri Centrafrique bo muri iyo mitwe yitwaje intwaro.”

“By’umwihariko numvise ko hari umutwe umwe cyangwa se imitwe yateye iyobowe n’uwahoze ari Perezida wa Centrafrique, Bozizé, binjira mu gihugu baturutse hanze ariko ni Abanya-Centrafrique ariko babaga hanze y’igihugu. Uko nabwiwe ni uko intego yari uguhungabanya amatora ariko mu kubikora, twamenye ko bamwe muri bo bashakaga kwibasira ingabo zacu ziri muri Centrafrique.”

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe cyashize, nta bikorwa byigeze bibaho bigamije guhungabanya Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique, ariko ko iyo mitwe yajyaga inyuzamo ikamenesha abaturage gusa Ingabo z’u Rwanda zakomeje gushyira mu bikorwa inshingano zazo zo kugarura amahoro.

Ati “Kubera ayo mateka, iyi mitwe usibye guhungabanya amatora, bashakaga no kwibasira ingabo zacu zagiyeyo mu butumwa bwa Loni.”

Perezida Kagame yavuze ko uburyo Ingabo za Loni zigira uruhare mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro buza kuba butandukanye n’ubw’iz’ingabo u Rwanda rwohereje muri kiriya gihugu kuko zo zagiyeyo mu buryo butandukanye.

Ati “Urugero kuri iki kibazo, dufitanye imikoranire na Repubulika ya Centrafrique nkeka ko muzi kuko byakorewe hano no muri Centrafrique ubwayo, twatekereje ko tunyuze muri iyi mikoranire no ku busabe bwa Guverinoma ya Centrafrique, amategeko ngenderwaho araza kuba atandukanye. Kandi azadushoboza kurinda no kongera ubushobozi bwo kurinda ingabo zacu zibasiwe n’iyo mitwe yitwaje intwaro no kurinda abaturage.”

Perezida Kagame yavuze ko hari Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique barinda inkambi z’abaturage bavanywe mu byabo, ndetse ko rimwe na rimwe muri izo nkambi hajya haba ibitero ku buryo bishobora no kugera ku kwibasira abo bapolisi.

Ati “Rero ingabo twoherejeyo zagiye mu buryo butandukanye, zigamije kureba ko twarwanya igikorwa icyo ari cyo cyose kigamije guhungabanya amatora ndetse n’umutwe uwo ariwe wose wakwibasira ingabo zacu. Izi ngabo rero zizahangana n’icyo kibazo.”

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe iyo mitwe yagerageza guhungabanya umutekano, Ingabo z’u Rwanda zoherejwe “kugira ngo zihashye ibyo bikorwa".

Mu 2016, Ingabo z’u Rwanda zahawe inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu, inshingano zikiri gushyira mu bikorwa no muri iki gihe.

Imibare iheruka yagaragazaga ko ibihugu byohereje umubare munini w’ingabo muri MINUSCA, birimo u Rwanda rwari rufiteyo abasirikare 1.369 n’abapolisi 438, Pakistan ifiteyo abasirikare 1.225, ndetse na Senegal yoherejeyo abapolisi 316.

Umutwe w'ingabo 300 zivuye muri Sudani y'Epfo zoherejwe muri Centrafrique
Ingabo z'u Rwanda zirinda ibice bitandukanye bya Centrafrique
Ingabo z'u Rwanda ni zo zirinda Perezida mu bikorwa byo kwiyamamaza muri aya matora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .