00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitima kiradiha muri RNC, urupfu rwa Bamporiki rwaciye igikuba

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 1 March 2021 saa 10:04
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi mike Bamporiki Seif wari Umuyobozi wa RNC muri Afurika y’Epfo aguye muri iki gihugu nyuma yo kuraswa, igikuba cyacitse mu bagize uyu mutwe w’iterabwoba aho bamwe badahwema kugaragaza ko bashobora gukomeza gupfa urusorongo.

Amakuru y’urupfu rwa Bamporiki Seif yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 22 Gashyantare, nyuma y’uko yari yaraye arasiwe mu Mujyi wa Cape Town mu gace ka Nyanga Township.

Uyu mugabo yishwe yaraye avuye mu Mujyi wa Johannesburg mu bikorwa byo kwibuka abandi bayoboke ba RNC bagiye bagwa muri iki gihugu.

Amakuru agaragaza ko Seif ari umwe mu bayoboke bake batangiranye n’ishyaka rya RNC ubwo ryashingwaga na Kayumba Nyamwasa wari umaze igihe gito atorotse ubutabera bw’u Rwanda.

Yagize uruhare mu gucengeza amatwara ya RNC mu banyarwanda baba muri Afurika y’Epfo ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi. Yanagize n’uruhare rukomeye mu kwinjiza abanyamuryango bashya, aha umuntu yavuga nka Camille Nkurunziza na we wishwe arashwe mu 2019 nyuma y’ubushyamirane yagiranye na Polisi ya Afurika y’Epfo.

Kubera uku kugaragaza umuhate mu gucengeza mu bandi imyumvire y’ubutagondwa, yagiye ahabwa inshingano zitandukanye muri RNC.

Yabaye umuyobozi wa RNC mu Ntara ya Western Cape, nyuma aza kugirwa umuyobozi wayo muri Afurika y’Epfo yose.

Yarangwaga no guharabika Leta y’u Rwanda

Mu mvugo z’uyu mugabo wari icyegera cya Kayumba Nyamwasa humvikanamo ubutagondwa no gusiga icyasha umuryango FPR inkotanyi n’abayobozi b’u Rwanda.

Mu kiganiro uyu mugabo yatanze mu mwaka ushize, yumvikanye avuga nabi imigabo n’imigambi bya FPR Inkotanyi ndetse n’ubuyobozi bw’u Rwanda, n’imvugo zigamije kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.

Muri iki kiganiro Bamporiki kandi yumvikana avuga ko FPR igenzura amadini ngo ku “buryo ishaka ko ubutegetsi bwayo bumera nk’ubwa gisirikare”.
Ati “ADEPR bayigiyemo barayishwanyaguza bafata ubuyobozi bwayo baraburindagiza, ngo bashaka ko ubuyobozi bw’amadini buhinduka nk’ubwa gisirikare, ubuyobozi bwa gisirikare n’ubuyobozi bw’amadini akoresha Bibiliya andi agakoresha Korowani ntibuhuye, bumwe ni ubuyobozi bwigisha imibereho myiza y’Imana ubundi ni ubuyobozi bwigisha politike.”

Nyuma y’urupfu rwe muri RNC baradagadwa

Amakuru avuga ko Bamporiki Seif yaraswa, igikuba cyacitse mu bandi bayobozi ba RNC kugeza n’aho kuri ubu mu biganiro bagirana hagati yabo badahwema kugaragaza ko bashobora gupfa urusorongo.

Mu kiganiro abayoboke ba RNC baherutse kugirana bagaragaje ko batewe ubwoba n’uburyo bakomeje gupfa umwe ku wundi.

Umwe muri bo witwa Jimmy mu kiganiro cyanyujijwe kuri Youtube yagize ati “Amakuru yangezeho bambwira ko ari impamo, amakuru nanjye nahise nyasangiza abandi ku rubuga ari nako mbwira abandi bayoboke ba hano. Urumva byari ibibazo bose bacika intege abandi barababara n’ubu bamwe baracyakubwira bati tuzashirira mu mahanga, bazajya batwica umwe ku wundi.”

Uwitwa Habimana Ezra yagize ati “Njyewe ubwanjye narababaye ku muntu utuvuyemo ariko ntabwo twakomeza kuba mu gahinda gusa ndihanganisha umuryango we n’abari inshuti ze ndetse n’abanyamuryango ba RNC.”

Muri iki kiganiro abayoboke ba RNC bakomeza bagaragaza ko batewe ubwoba n’uburyo bakomeje kugenda bagwa ishyanga, mu gihe abandi bo bagaragaza ko badashoboye kuva ku izima ngo batahe mu mahoro.

Kuva Bamporiki yaraswa, abayoboke ba RNC ntibahwemye kubigereka kuri Leta y’u Rwanda nk’uko bagiye babivuga ku bandi nubwo iperereza rya Polisi ya Afurika y’Epfo ryazaga rivuga ibitandukanye n’ibi.

Urugero ni nk’igihe Camille Nkurunziza yapfaga RNC igatangira kuvuga ko yishwe n’u Rwanda nyamara Polisi ikagaragaza ko ariyo yamurashe nyuma yo kugerageza kuyirwanya akoresheje icyuma.

No kuri Bamporiki, RNC ikomeje kugaragaza ko yishwe na Leta y’u Rwanda mu gihe amakuru y’ibanze aturuka muri Polisi ya Afurika y’Epfo igaragaza ko yaguye mu gico cy’amabandi y’abagizi ba nabi.

Ku bazi Afurika y’Epfo bemeza agace Bamporiki yaguyemo gasanzwe karangwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo n’ubujura.

Polisi ya Afurika y’Epfo yabwiye BBC ko iperereza ry’ibanze rituma "yizera ko impamvu y’ubu bwicanyi ari ubujura".

Polisi yavuze ko nta muntu irafata kugeza ubu aregwa ubu bwicanyi, ivuga ko uwapfuye yavanywe mu modoka akaraswa, abamwishe bagatwara imodoka.

Polisi ya Afurika y'Epfo yatangaje ko Bamporiki waranzwe no guharabika ubutegetsi bw'u Rwanda ashobora kuba yarishwe n'abajura
Urupfu rwa Bampoyiki Seif rwaciye igikuba muri RNC. Aha yari kumwe na Serge Ndayizeye ukunze kumvikana mu biganiro by'abarwanya ubutegetsi bw'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .