00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu bitatu by’ingenzi byashingiweho hashyirwaho ingamba nshya za Covid-19

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 June 2021 saa 07:07
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko impamvu hashyizweho ingamba zikakaye zo kwirinda Covid-19, ari uko mu minsi mike ishize abanyarwanda bagaragaje ukwirara gukabije mu bijyanye no kubahiriza amabwiriza aba yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo ndetse no kuba mu bihugu bikikije u Rwanda hari ibyagaragayemo ubwoko bushya bwa Coronavirus.

Ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi Minisiteri n’Ikigo cyayo gishinzwe ubuzima, RBC, mu kiganiro bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021, nyuma y’iminsi ibiri habaye Inama y’Abaminisitiri yemerejwemo ingamba nshya ku kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Ni ikiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse n’Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin basobanuriyemo imiterere ya Covid-19 n’ibyemezo bikomeje gufatwa na Guverinoma.

Imibare itangazwa umunsi ku munsi na RBC, igaragaza ko ugereranyije ibyumweru bibiri bishize; mu cyumweru cyabanje hagaragaye abantu 300 banduye Covid-19 mu gihe muri iki bagera ku 1200.

RBC igaragaza ko abarwayi bashya biyongereyeho 275%, ni ukuvuga ko ijanisha ryarenze 100%, ibi kandi biri kujyana n’ubwiyongere bw’abahitanwa n’iki cyorezo kubera ko ubu bazamutseho 25%.

Ku rundi ruhande kandi Akarere ka Rubavu, kuva kuri uyu wa Kane kazatangira gahunda ya Guma mu Karere. Imibare igaragaza ko mu bipimo byafashwe mu buryo bwo gutomboza, 15% bafite Covid-19, ni mu gihe mbere y’iruka rya Nyiragongo byari hagati ya 1,3%. Uburyo bukoreshwa mu gupimwa ni bumwe ntabwo bwahindutse.

Ntabwo byarangiriye i Rubavu byasatiriye i Rutsiro kuko ubu bageze kuri 7%

Muri Kigali, mu byumweru bibiri mu bantu 100 habaga hari 0,5%, byasabaga gupima 200 kugira ngo ubone umwe. Uyu munsi mu bantu 100 hari kuboneka 2 barenga. Ni ukuvuga ko muri Kigali naho harimo ukuzamuka cyane.

Abaturage bariraye cyane

Minisitiri Dr Mpunga avuga ko ubu bwiyongere bwabayeho nyuma y’uko ubwo icyorezo cyari kigenjeje make, zimwe muri serivisi zigenda zifungurwa zirimo imihango yo gusaba no gukwa, ibirori byo kwiyakira n’ibindi.

Ati “Mu gihe gito cyane twabonye imibare ihinduka, abarwayi batangira kwiyongera cyane cyane mu Mujyi wa Kigali ariko n’ahandi bigenda uko. Hari ibyo tubona nk’impamvu zibitera ari nayo mpamvu guverinoma igenda ifata izindi ngamba kugira ngo turebe ko imibare yagabanyuka.”

Yakomeje agira ati “Nk’uko twari tumaze iminsi tubona Covid-19 isa n’aho yagabanyutse abantu bagatangira kumva ko ubuzima busubiye uko bwari bumeze mbere, bumva ko yarangiye yagiye, yewe hari n’aho wajyaga bakakubwira ko Covid-19 yagiye burundu.”

“Njyewe mu minsi yashize hari n’aho nagiye gusenga Pasiteri aravuga ati Covid-19 yararangiye. Uko kwirara rero niko kwatumye nanone yongera kuzamuka kandi bakibagirwa ko ibyo byangombwa byo kuyirwanya bitaragerwaho.”

Yakomeje agira ati “Hari ibiganiro byari bimaze igihe, mu bihugu biteye imbere abantu bamaze gukingirwa ari benshi, baha uburenganzira abantu bakagenda batambaye agapfukamunwa.”

Nta virusi nshya iragera mu Rwanda…

Ubwiyongere bw’abandura n’abahitanwa na Covid-19, bujyana n’ikindi kibazo kitari kiriho mbere aho hari ubwoko bushya bwa Coronavirus bwitwa Delta Plus, yamaze no kugera mu bihugu duturanye nka Uganda, ndetse muri icyo gihugu ikaba ari nayo ntandaro y’uko icyo gihugu kiri kubona imibare iri hejuru y’abandura.

Ni virusi ikwirakwira mu buryo bwikubye inshuro enye ugereranyine n’iya mbere yaturutse Wuhan. Ikindi kandi iyi virusi yica abantu vuba mu buryo bwikubye inshuro ebyiri.

RBC yavuze ko mu minsi itatu ishize hamaze gufatwa ibipimo hirya no hino mu gihugu ngo harebwe niba iyo virusi itarahera mu Rwanda ariko icyaharagaye akaba ari uko ntan’umwe wayisanganywe. Gusa ngo ibikorwa byo gukomeza kugenzura hapimwa abava mu bihugu birimo iyi virusi birakomeje.

Dr Nsanzimana yavuze kandi ko hatangiye gutekerezwa uburyo ibigo bisanzwe byakira abarwayi ba Covid-19 bya Gatenga na Kanyinya byari bimaze amezi atatu bifunze nyuma y’uko icyorezo kigenza make, kuri ubu hashyizweho itsinda ryo kongera kureba uburyo ibi bigo byakongera kwakira abarwayi ba Covid-19.

Ati “Kanyinya na Gatenga zigiye kongera gufungurwa mu gihe Nyarugenge imaze kurenga ½ cy’ibitanda bihari. Uyu munsi hamaze kugera abarwayi bagera kuri 70 mu gihe mu bitaro bya Nyarugenge hari ibitanda birenga gato 100.”

Yakomeje agira ati “Ubusanzwe uretse ibigo byari bisanzwe birimo bifasha abantu mu buryo bw’umwihariko, ubu ibitaro byose byo mu Rwanda bifite ahantu hashobora kuvurirwa abarwayi bari hagati ya bane na batanu barembye cyane. Kibungo bafite ahakwakirirwa abarwayi bagera kuri 35 mu gihe Karongi naho bagiye kugira ahashobora kwakirirwa abagera kuri 50.”

Muri iki kiganiro kandi Dr Mpunga yashimangiye ko Guverinoma ikomeje ibiganiro n’ibigo bitunganya inkingo ku buryo mu gihe cya vuba ibikorwa byo kuzikorera mu Rwanda bishobora kuzaba byatangiye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw'Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko abaturage biraye mu minsi ishize
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko abaturage bakwiye kwirinda kugira ngo icyorezo kidakomeza gukura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .