00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugabo n’abahungu be batatu batawe muri yombi bakekwaho kwica mwene wabo

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 16 August 2022 saa 03:55
Yasuwe :

Umugabo n’abahungu be batatu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umusore w’imyaka 40 wo mu muryango wabo, wasanzwe ku muhanda yapfuye.

Ibi byabereye karere ka Rutsiro, umurenge wa Kigeyo, akagari ka Nkora ho mu mudugudu wa Gasereganya.

Amakuru y’urupfu rwa Munyentwari Anastase uri mu kigero cy’imyaka 40, yamenyekanye muri iki gitondo ubwo basangaga umurambo we ku muhanda, maze umugabo n’abahungu be batatu bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bahita batabwa muri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Kigeyo, Nikuze Aimée yemeje aya makuru, avuga ko bafunzwe mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane icyaba cyishe nyakwigendera.

Ati "Amakuru twayamenye muri iki gitondo atanzwe n’umuturage wabonye umurambo ku muhanda, abakekwa barimo mo Se wabo n’abahungu batatu bari basanzwe bafitanye n’uwapfuye amakimbirane nibo bahise batabwa muri yombi. Bashyikirijwe RIB kugira ngo babazwe mu gihe iperereza rigikomeje."

Yakomeje avuga ko uyu musaza ufunzwe akaba se wabo wa nyakwigendera, yigeze gukorerwa urugomo agaterwa amabuye, akanakubitwa maze bakarega uyu nyakwigendera muri RIB ibura ibimenyetso iramurekura arataha.

Kiri ubu abakozi b’urwego rw’Ubugenzacyaha RIB bageze ahabereye iri icyaha barimo gufata ibimenyetso.

Ikarita igaragaza imirenge y'akarere ka Rutsiro ari naho uwa Kigeyo ubarizwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .