00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru w’Umufaransa washinjwe gupfobya Jenoside agiye kugezwa imbere y’urukiko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 December 2020 saa 05:35
Yasuwe :

Umunyamakuru w’Umufaransa, Natacha Polony, ukuriye ubwanditsi bwa Magazine yitwa Marianne, agiye kugezwa imbere y’Urukiko rw’i Paris akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku magambo yigeze gutangaza kuri Radio yagaragajwe nk’apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa 18 Werurwe 2018, nibwo Natacha Polony yavuze amagambo agaragaza ko abakoze Jenoside n’abayikorewe bose bari kimwe, ubwo yari mu kiganiro cyitwa “Le duel Natacha Polony, Raphaël Glucksmann”.

Muri icyo kiganiro bakomoje kuri Guillaume Ancel wari muri ‘Opération Turquoise’ mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, uherutse gusohora igitabo yise ‘‘Rwanda, la Fin du Silence’’ kivuga uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yahitanye abasaga miliyoni.

Ibyo Ancel yatangaje na byo abanyamakuru bavuga ko ari kimwe n’ibyatangajwe mbere ko u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamakuru Natacha Polony yavuze ko bikwiye ko inyandiko zose zivuga kuri Jenoside zikwiye gushyirwa ahagaragara, hakarebwa ibyabaga byose muri icyo gihe ariko ahita asimbukira ku kuvuga ko bizarangira binagaragaye ko nta tandukaniro ryari hagati y’abakoraga Jenoside n’abayikorerwaga. Yavuze ko ari abantu babi bahigaga abandi, ‘des salauds face à d’autres salauds’.

Ati “Ndatekereza ko nta ruhande rw’ababi n’abeza rwari ruhari muri Jenoside.”

Uretse kuvuga atyo, muri icyo kiganiro Polony yirinze kugira aho avuga ko ingabo za FPR zahagaritse Jenoside, zitsinze guverinoma y’abakoze Jenoside yari ishyigikiwe n’u Bufaransa. Ahubwo yavuze ko Leta iriho mu Rwanda ari iy’igitugu, yica, ikanahohotera abanyamakuru n’abatavuga rumwe na yo.

Mu izina ry’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, Me Gisagara Richard, yahise yandikira urwego rugenzura ibinyura mu itangazamakuru ry’amajwi, Conseil Supérieur de l’Audiovisuel (CSA) anasaba ibisobanuro France Inter.
Icyo gihe aganira na IGIHE yagize ati “Nandikiye CSA, nandikira n’Umuyobozi wa France Inter musaba ko yatubwira icyo ateganya gukora nyuma y’uko kurengera.”

Mu iperereza ry’ibanze, Natacha Polony yemeye ko yavuze aya magambo gusa avuga ko atemeranya n’igisobanuro abantu bayahaye, ko ndetse yemera ko Jenoside yabayeho.

Ku wa 11 Ukuboza 2020 nibwo umucamanza Milca Michel-Gabriel yategetse ko dosiye y’uyu mugore ishyikirizwa urukiko.

Natacha Polony agiye kugezwa imbere y'urukiko akurikiranyweho kuvuga amagambo apfobya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .