00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango wa Sergeant Robert wamaganye ibyo yakoze ‘asambanya umwana we’, umusaba kwishyikiriza ubutabera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 November 2020 saa 12:50
Yasuwe :

Umuryango wa Sgt. Maj. Robert Kabera uherutse guhunga ubutabera akajya muri Uganda, wamaganye ibikorwa bye byo gusambanya umwana we w’imyaka 15, umusaba kwishyikiriza ubutabera aho gukomeza kwambika isura mbi Igisirikare cy’u Rwanda yabarizwagamo.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2020, IGIHE yatangaje inkuru mbere y’abandi y’uko hari umwana w’imyaka 15 bivugwa ko yasambanyijwe na Sergeant Major Kabera Robert wamenyekanye muri muzika nka Sergeant Robert, ndetse ko uyu muhanzi yahise atoroka akaba ari gushakishwa uruhindu.

Nyuma Igisirikare cy’u Rwanda cyahise gitangaza ko cyatangiye iperereza kuri uyu musirikare wamamaye nk’umuhanzi kuva mu 2009, akora indirimbo zirimo nk’iyamamaye yise Impanda ndetse wari n’umwe mu bagize Army Jazz Band.

Nyuma y’iminsi ibiri, Sergeant Robert yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda, yemeza ko ariho yatorokeye ndetse ko asaba iki gihugu kumuha ubuhungiro. Yavuze ko ibyo gusambanya umwana we ari ukumubeshyera ahubwo ko hari izindi mpamvu za politiki zibyihishe inyuma.

Magingo aya, umukobwa we aracyari kwitabwaho n’inzego z’ubuzima nyuma yo gukorerwa ibya mfura mbi.

Umuvandimwe wa Sgt. Maj. Robert Kabera yamusabye kwishyikiriza inzego z’ubutabera, akareka gukomeza gusiga isura mbi igihugu. Umuryango we wavuze ko ibyo yatangaje ko ari gushakishwa ku zindi mpamvu atari ukuri, ahubwo ko ari “ibinyoma ari guhimba aharabika u Rwanda”.

Sadi Ngabo bahuje se yagize ati "Twe nk’abagize umuryango twamaganye twivuye inyuma ibikorwa bigayitse byo gusambanya umwana we, hanyuma agatoroka ubutabera abeshya ko Guverinoma y’u Rwanda iri kumuhiga ngo kuko ari uwo mu muryango wa Rwigema."

Ngabo yakomeje agira ati "Robert nanjye duhuje data, icyo nakubwira ni uko nta hantu na hamwe duhurije isano na Rwigema. Ntakwiye gukomeza gukoresha iryo zina akingira ibyaha bye."

Yasabye umuvandimwe we kwishyikiriza inzego z’ubutabera, ko biteye isoni “kubona Robert ahitamo kubeshya”.

Ati “Kuba Umuvandimwe wanjye yahungira muri Uganda nyuma y’ibyo yakoze, ni amakosa. Nk’umusirikare akwiye kwishyikiriza ubutabera. Ibyo yakoze biha isura mbi igisirikare n’umuryango we.”

Mu kiganiro yagiranye na Daily Monitor, Sgt Robert yavuze ko yatorotse kuwa 18 Ugushyingo ari kumwe n’umugore we, yinjira ku butaka bwa Uganda anyuze mu nzira zitemewe ku mupaka wa Kagitumba. Ngo yasize mu Rwanda abana be batatu bakuru n’uruhinja rw’amezi arindwi.

Ngo ubwo yavaga mu Rwanda yajyanye n’urwo ruhinja, gusa ageze ku mupaka wa Kagitumba mu nzira yagombaga kunyuramo asanga irimo amazi, afata umwanzuro wo kuruha abagiraneza kugira ngo rutarohama arusiga mu Rwanda atyo, akomezanya n’umugore we.

Si we musirikare wa mbere wo mu Ngabo z’u Rwanda utangiye gukurikiranwaho ibyaha agahita atorokera muri Uganda, kuko hari n’abandi nka Lt. Gerald Tindifa watorotse ku wa 18 Gashyantare ndetse ni nayo nzira Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya banyuze mbere yo kujya muri Afurika y’Epfo.

Bishimangira uburyo Uganda yemeye kuba ikiraro cy’abakekwaho ibyaha mu Rwanda, ikabaha ubuhungiro abandi ikabafasha kubona ibyangombwa bituma bajya mu mahanga bakifatanya n’imitwe y’iterabwoba.

Muri Gashyantare 2020, U Rwanda na Uganda byasinyanye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha. Yasinyiwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bane igamije kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, yabereye i Gatuna ku mupaka.

Aya masezerano arakomeye kuko u Rwanda rushinja Uganda gucumbikira abakekwaho ibyaha binyuranye bahunze ubutabera no gukingira ikibaba ibikorwa by’imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, birimo iby’imitwe ya RNC, FDLR, RUD Urunana n’indi.

Ikiri kwibazwaho muri iki gihe ni ukumenya niba Uganda izayubahiriza ikohereza mu Rwanda, Sergeant Robert ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana yibyariye.

Umuryango wa Sgt. Maj. Robert Kabera wamusabye kureka kubeshya ahubwo akishyikiriza ubutabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .