00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusirikare w’u Rwanda yakomerekeye ku rugamba muri Mozambique

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 29 July 2021 saa 09:43
Yasuwe :

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Col Ronald Rwivanga, yatangaje ko kuva Ingabo z’u Rwanda zakoherezwa muri Mozambique, zimaze kugaba ibitero bitandukanye ku nyeshyamba ziri muri iki gihugu aho abarwanyi bamwe bishwe hagati y’amatariki ya 24 Nyakanga na 28 Nyakanga 2021.

Yabigarutseho mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Dr Vincent Biruta, yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane cyibanze ku mubano w’u Rwanda n’amahanga ndetse cyitabirwa n’Umuvugizi w’Ingabo watanze ishusho y’ibikorwa ingabo z’u Rwanda zirimo muri Mozambique.

Col Rwivanga yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, ubu zibarizwa mu duce two mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba nka Palma, Afungi, Mueda na Awasse.

Col Rwivanga yatangaje ko tariki ya 24 Nyakanga, Ingabo z’u Rwanda zagabye ibitero kuri iyi mitwe, hicwa abarwanyi bane mu gace ka Awasse, hafatwa n’imbunda abo barwanyi bari bafite.

Ati “Hagati y’itariki 24 Nyakanga na 28 Nyakanga, twakoze operasiyo nyinshi ahantu hitwa Awasse na Macimboa n’ahitwa Mueda na Awasse. Ni hagati muri Cabo Delgado aho ingabo zacu ziri. Ku itariki 24 [Nyakanga] twishe bane ahitwa Awasse, dufata (imbunda) RPG, SMG, Machine Gun n’imiti. Turongera kuri uwo munsi twica babiri tubateze igico.”

Abo barwanyi babiri bishwe, bari kuri moto ifite pulake yo muri Tanzania. Basanganywe imbunda, mudasobwa ndetse n’inyandiko zari mu giswahili.

Nyuma y’iminsi ibiri, ku wa 26 Nyakanga, RDF yishe inyeshyamba eshanu zamburwa imbunda umunani. Ibyo bikorwa byakomeje ku itariki 28 Nyakanga, aho izo nyeshyamba zagabye igitero mu birindiro bya RDF ahitwa Awasse.

Col Rwivanga ati " Ariko twabasubijeyo, twarabarashe twicamo umwe ariko tujyanye umusirikare wacu wakomeretse ahitwa Awasse nanone tugwa mu gico cyabo twicamo babiri. Ibyo nibyo tumaze gukora."

Col Rwivanga yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zimaze gukora operasiyo nyinshi muri Mozambique kandi ko ibice byose zagabyemo ibitero ubu biri mu maboko yazo.

Ati “Aho twagiye duhura n’umwanzi twaramuneshaga, tukamwirukankana tukamwica. Umusirikare umwe niwe wakomeretse ariko nawe ari kwitabwaho. Ahitwa Awasse ubu hari mu maboko yacu, turi kugana mu bindi bice bitarafatwa ariko aho twageze hose hari mu maboko yacu.”

Yavuze ko iyo Operasiyo idashingiye ku gihe runaka izamara, ahubwo bizaterwa n’igihe ikibazo kizakemukira.

Ati “Misiyo nituyigeraho ubwo igihe cyo gutaha kizaba kigeze.”

Col Ronald Rwivanga yabajijwe niba RDF yiteguye guhangana n’imitwe yashaka kuyihimuraho cyangwa ikihimura k’u Rwanda.

Yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kurinda abaturage aho ruzitabazwa hose kuva mu 2004 ubwo rwatangira ibikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro ku buryo rwiteguye n’ingaruka zose zakurikira.

Ati “Twarabikoze mu bice bitandukanye, muri Centrafrique kandi ngira ngo urabibona ko hari impinduka ziriyo kuva twagerayo. Ibyo kuba abarwanyi batugabaho ibitero, turiteguye.”

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko mu gutabara Mozambique, ku ikubitiro, u Rwanda rwakoze ibisabwa byose, yaba ikiguzi n’ibindi ariko rutegereje ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’ibindi bihugu by’inshuti byagira icyo bibikoraho cyo kimwe na Mozambique nk’igihugu cyatabawe.

Ati “Turakorana na Mozambique kugira ngo ibe yagira uruhare ibigiramo [iby’ikiguzi] nk’igihugu cyatabawe.”

Ubwo u Rwanda rwoherezaga ingabo muri Mozambique, ibihugu bimwe byo muri SADC birimo Afurika y’Epfo byamaganye icyo gikorwa, bivuga ko zoherejweyo bitagishijwe inama.

Dr Biruta we yavuze ko ibihugu byose birebwa byamenyeshejwe. Ati “ Ni byo hari ibyavuzwe ariko ntabwo twabyitirira ibihugu. Twavuga ko hari abantu bagize icyo babivugaho bavuga ngo ntitubyumva, ntabwo mwaduteguje [...] kohereza ingabo byashingiye ku masezerano dusanzwe dufitanye na kiriya gihugu.”

Biruta yavuze ko ubwo icyo gikorwa cyo kohereza ingabo cyabaga, habayeho kugisha inama ibihugu bya SADC, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibihugu bifite icyo bikora muri Mozambique nk’u Bufaransa, Portugal, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi."

Ati “ Naho ubundi ntabwo ari za Guverinoma cyangwa se ibihugu byavuze ko bitunguwe na kiriya cyemezo. Ni abantu ku giti cyabo.”

Mu ntangiriro za Nyakanga nibwo u Rwanda rwohereje Ingabo n’Abapolisi 1000 muri Mozambique mu ntambara igamije guhashya imitwe y’iterabwoba ibarizwa mu gace ka Cabo Delgado.

Ni igikorwa cyabaye hashize igihe kitari kinini kivuzwe, kuko byatangiye nyuma y’uruzinduko rw’umunsi umwe rwa Perezida Filipe Nyusi i Kigali.

Mu mpera za Mata nibwo Nyusi yagiriye uruzinduko mu Rwanda, icyo gihe byatangajwe ko mu byo yaganiriye na Perezida Kagame harimo n’ibikorwa byo kurwanya iterabwoba.

Bivugwa ko Nyusi ubwo yazaga mu Rwanda, yari azanywe no gusaba Kagame ubufasha mu kurwanya imitwe y’iterabwoba yigabije igihugu cye. Ngo ni inama yari yaragiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wamubwiye ko agomba kwegera Kagame akamusaba ubufasha.

Col Rwivanga Ronald yavuze ko umusirikare umwe w'u Rwanda ari we wakomerekeye ku rugamba muri Mozambique ariko ko ubu ari koroherwa
Minisitiri Dr Biruta Vincent yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gutabara abari mu kaga mu gihe cyose rubifitiye ubushobozi

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .