00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yishyuye umuntu ngo amubohe byitwe ko yashimuswe: Amayeri y’Umuyoboke wa Green Party watabarizwaga

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 30 November 2020 saa 09:30
Yasuwe :

Hashize icyumweru ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira amakuru y’umusore witwa Mutabazi Ferdinand wo mu Karere ka Ruhango, byavugwaga ko yashimuswe ndetse abantu batandukanye batangira kumutabariza.

Uyu musore ni umucuruzi aho bivugwa ko afite iduka rifite agaciro ka miliyoni 35 Frw mu Karera Ka Ruhango. Tariki ya 21 Ugushyingo, umuryango we wamubuze ahagana saa mbili z’ijoro uyoberwa aho yarengeye, bukeye utangira gushakisha ujya no gutanga ikirego kuri RIB Sitasiyo ya Ruhango.

Ku rundi ruhande, ku mbuga nkoranyambaga abantu bo mu Rwanda no mu mahanga batangiye gutabaza, bavuga ko uwo musore wari Umuyoboke w’Ishyaka rya Green Party, yashimuswe n’inzego z’umutekano, abandi ko yaba yagiriwe nabi.

IGIHE mu gushakisha ukuri, yaje kubona amakuru ko uyu musore yaba yaravuye iwe agatorongera kubera ibibazo by’amadeni yari afite. Twagerageje kubaza mu nzego zitandukanye, kugeza aho iyo nkuru yabaye impamo ku Cyumweru, ndetse tubasha no kumuvugisha.

Ni umusore uvuga atuje, usobanura ko tariki ya 10 Ukuboza yari kuzakora ubukwe mu murenge, nyuma y’iminsi 10 agasezerana imbere y’Imana akava mu cyiciro cy’ingaragu akaba umugabo uhamye.

Mu magambo ye, Mutabazi yabwiye IGIHE ko avuka mu Karere ka Karongi ariko ko yari afite ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibyo kunywa no kurya mu Karere ka Ruhango.

Yavuze ko atigeze ashimutwa ahubwo ko yahunze iwe kubera ibibazo yari afitanye na muramu we ndetse na mushiki we. Ngo bari bafatanyije iryo duka, hanyuma baza kumva ko afite ubukwe, bafata umwanzuro wo kumusaba ko mbere y’uko abukora, agomba kubanza kubaha imigabane yabo yose.

Ati “Baje kuba mu rugo ngo mpaka mbahe amafaranga cyangwa dukomeze. Ndababwira nti nibagume mu rugo dufatanye, hashize igihe banyambura imfunguzo z’iduka, mbura uko mbigenza mfata umwanzuro wo kuvuga ngo reka mbe ngiye mfate umwanya wo gutekereza ku bimbayeho kuko nari mfite n’ubukwe ku itariki 20 Ukuboza.”

Uko yatorotse ibibazo bikitwa ko yashimuswe

Tariki ya 21 Ugushyingo, ngo yavuye iwe ajya i Nyaruguru amarayo iminsi itatu, bukeye atega imodoka ariko mu mazina atari aye, agana mu Mujyi wa Kigali arara ku Kimironko mu gitondo cyaho afata inzira agana i Rwamagana.

Ati “Ngeze i Rwamagana, kubera ukuntu numvise ko bashobora kuba baratanze itangazo ko napfuye cyangwa ko bambuze, mfata umuhanda, ngeze ahantu bita mu Kabuga ka Musha, mbona umuntu musaba ubufasha, ndamubwira nti nta muntu nishe, nta n’ikindi cyaha mfite usibye kuba narabuze kandi bari kunshakisha, barahangayitse.”

“Naramusabye ndamubwira nti tujyane mu ishyamba, nurangiza unzirike, hanyuma ugende ku nzego z’ubuyobozi untabarize. Aravuga ngo hano hakorera igisirikare ndahita njya kubabwira, aragenda arababwira basanga ndi mu ishyamba ndaziritse barambohora, banjyana kuri Sitasiyo ya Polisi, nyuma kuko numvaga ntameze neza, banjyana kwa muganga.”

Mutabazi yavuze ko kumwambura iduka rye bikozwe na muramu we hamwe na mushiki we byatumye afata umwanzuro wo kugenda kuko ngo ariryo ryagombaga kumwishyurira amadeni yari afite.

Ati “Hari abandi nari mbereyemo amadeni, nibaza ukuntu nzayishyura biranyobera, mfata umwanzuro. Bintera ikibazo, ngira intege nke mfata umwanzuro wo kugenda nta muntu mbwiye.”

Ngo yari afite ideni rya banki rya miliyoni 20 Frw kandi ngo yose ntiyari yakayishyuye kuko yari asigayemo miliyoni 14 Frw.

Ati “Nta muntu wanshimuse ni njye witwaye ku bushake, ndagenda njya ahantu ndatuza mu mutwe. Ni yo mpamvu nabwiye umwana nti ujye kuri Polisi cyangwa ku Gisirikare untabarize.”

Uwo muramu we ngo bari bafitanye amasezerano ko kugira ngo urugo rwe rubashe kubaho ukwarwo, ari uko ubufatanye bari bafitanye bwahagarara aho ngo mu Ugushyingo uyu mwaka yagombaga kwishyura miliyoni 5,4 Frw ndetse andi agera kuri miliyoni 2 Frw akayishyura muramu we muri Mutarama.

Ati “Muramu wanjye yumvise ko ngiye gukora ubukwe ahita aza ngo nta kuntu wajya gukora ubukwe utarampa amafaranga yanjye cyangwa se ngo dufatanye. Dukorana n’inyandiko y’uko dufatanyije, ko ningeza mu Ugushyingo ntaramuha ayo mafaranga, tugomba gukomeza gufatanya.”

Uyu musore yasabye imbabazi ubuyobozi n’umuryango we, avuga ko abantu bakwiriye kwirinda kubeshya. Ati “Nasaba imbabazi ko natekereje uburyo butaboneye bwo kwiburisha, kandi abantu bajya bagira ibibazo bakabimenyesha ubuyobozi.”

"Yampaye inoti ya 2000 Frw ngo muzirike"

Umusore witwa Niyomugabo Bosco w’imyaka 25 wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwurire, ni we wahawe akazi ko guhambira Manirakiza. Ngo yari atashye nimugoroba avuye gukora ubuyede ku itariki 27 Ugushyingo 2020.

Icyo gihe ngo yageze ku muhanda, abona imodoka irahagaze, hasohokamo umusore aramubwira ati “nguhe akazi”, undi amubwira ko nta kibazo. Ngo uwo musore yamubwiye ko yaba amutegereje gato, undi ajya mu iduka riri hafi aho agura agatambaro nyuma arongera aragaruka.

Ngo yabanje kumubaza niba nta matangazo yigeze yumva y’umuntu wabuze, undi amubwira ko ntayo yumvise.

Ati “Ati rero uwo muntu wabuze ni njye, kandi uwo muntu yakoreraga ishyaka ntibuka. Ati nturutse mu Ruhango. Arambaza ati amashyamba y’aha urayazi, nti “ndayazi”. Ati tugende mu ishyamba nkubwire. Ampa imigozi, ati urabona iyi migozi ibiri, umwe urawumpambira mu kanwa, agatambaro ukampambire mu maso, undi unzirikire ku giti nurangize ugende ubwire ubuyobozi.”

Ngo yahise amuha 2000 Frw, kuko ngo aho yari avuye ku kazi atari yahembwe, ahita ayafata ateganya kuyakoresha ku munsi ukurikiyeho. Birangiye ajya kumenyesha Ikigo cya Gisirikare kiri hafi aho nk’uko bari babyumvikanye.

Ati “Yari yambwiye ngo uvuge ko uciyeho ugiye kwihagarika ukumva umuntu ari gutaka.”

Ngo abasirikare akimara kubibabwira bahise bajya kureba, basanga koko umusore mu ishyamba, baramufotora, barangije basaba uwo musore kumubohora, baramujyana.

RIB yatabajwe na nyinawabo

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko kugira ngo bamenye ko uwo musore yabuze, byaturutse kuri nyinawabo watanze ikirego asaba ko yafashwa kumushakisha.

Ati “Tariki ya 25 Ugushyingo 2020, RIB Sitasiyo ya Ruhango yakiriye ikirego gitanzwe na Nyiraneza Marthe, (amubereye Nyinawabo) avuga ko Umusore witwa Mutabazi Ferdinand yaburiwe irengero. Iperereza ryahise ritangira, tariki ya 27 Ugushyingo aza gusangwa mu ishyamba aziritse, mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Musha, Akagari ka Musha, Umudugudu wa Rugarama.”

Yakomeje avuga ko mu ibazwa rye ry’uburyo yaba yarageze mu Karere ka Rwamagana, muri iryo shyamba, yavuze ko yagambaniwe na Muramu we witwa Nshimiyimana Samuel, akaba ari we watumye ashimutwa n’abantu atazi.

Ngo iperereza ryarakomeje, aza kwemerera Ubugenzacyaha ko abeshya ko ahubwo yari afitanye ibibazo by’amafaranga menshi na muramu we, akaba yaragiraga ngo amufungishe ibyo bibazo by’amafaranga birangire.

Ati “Mutabazi yabwiye Ubugenzacyaha ko ageze mu Murenge wa Musha, yashatse umuntu ngo amusaba ko bajya mu gashyamba akamuzirika ku giti yarangiza akajya kumutabariza, hanyuma Mutabazi nawe akamuha amafaranga. Niko byagenze koko wa muntu yaramuziritse arangije ajya kumutabariza koko, inzego zose zirahahurira.”

Dr Murangira yasabye abaturarwanda kwirinda ibyaha nk’ibi ahubwo bakumva ko ibibazo byose bahura nabyo byakemuka mu buryo bw’ubwumvikane, cyangwa bakitabaza inzego z’ubuyobozi.

Ati “Ibi Mutabazi yakoze ni urugero rwa bimwe mu birego RIB yakira by’abantu bavuga ko baburiwe irengero, kandi mu by’ukuri ahubwo baba baragiye bafite ibyo bahunga. Bimwe muri ibyo birego ni iby’abantu bava aho batuye batabwiye imiryango yabo babiterwa n’ibibazo bitandukanye nk’ibyo byo guhunga amadeni cyangwa ibindi bibazo bafite mu miryango.”

“Bamwe rero bagashaka abo babigerekaho. Hari n’abajya mu mahanga ukazumva baragiye mu mitwe y’iterabwoba cyangwa bamwe bakajya mu bindi bihugu ndetse ntibaboneke kuko bagumya kwihisha.”

Yakomeje agira ati “Kwitwaza ko washimuswe cyangwa waburiwe irengero ukeka ko aribwo ibibazo ufite bizakemuka ni ukwibeshya, ahubwo uba wongera ibibazo mu bindi”.

Ubu uyu musore afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango, aho akurikiranyweho icyaha cyo kurega undi umubeshyera ndetse aramutse agihamijwe n’Urukiko yahabwa igihano kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarengeje atandatu ndetse n’ihazabu iri hagati ya 300.000 na 500.000 Frw.

Mutabazi yemeye ko yishyuye umuntu amafaranga 2000 Frw kugira ngo amubohe hanyuma avuge ko yashimuswe
Niyomugabo Bosco aracyabitse inote ya 2000 Frw yahawe ngo azirike uyu musore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .