00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yujuje imyaka 64! Ubuzima bwa Perezida Kagame mu mafoto 150 y’ibihe bitandukanye

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 23 October 2021 saa 10:44
Yasuwe :

Hari ku wa Gatatu, tariki ya 23 Ukwakira 1957, ubwo Kagame Paul yabonaga izuba. Wari umunsi udasanzwe mu muryango wa Bisinda Asteria Rutagambwa na Rutagambwa Deogratias wari wibarutse umwana uzacungura u Rwanda n’abarutuye.

Itariki ye y’amavuko yahuriranye n’uwa Gatatu yavukiyeho inshuro zitandukanye nko mu 2019 yizihiza imyaka 62 no mu 2013 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 56. Aya mateka azisubiramo mu 2024 na 2030.

Paul Kagame yavukiye i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, bavuka kuri Rutagambwa Deogratias na Rutagambwa Asteria [Bombi bitabye Imana].

Mu 1959, ubwo yari afite imyaka ibiri, umuryango wa Kagame wahungiye mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bw’u Rwanda, aho wamaze imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Uganda mu Nkambi ya Nshungerezi.

Muri iki gihe hari ivanguramoko ryibasiraga Abatutsi, ryatumye abasaga 100.000 bava mu byabo bahungira mu bihugu by’abaturanyi.

Kagame wari muri Uganda, ni ho yatangiriye amashuri hafi y’inkambi y’impunzi. Ku myaka icyenda y’amavuko yimukiye ku Ishuri rya Rwengoro, aharangiriza abanza afite amanota meza bimuhesha kwiga mu Kigo cya Ntare kiri mu bikomeye muri Uganda.

Yaje kuva muri iki gihugu ajya gukomeza amasomo ya Gisirikare mu Kigo kiri i Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko yaje kuhava igitaraganya nyuma y’urupfu rwa Fred Rwigema wiciwe ku irasaniro ubwo FPR Inkotanyi yatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu.

Tariki ya 1 Ukwakira 1990, ni bwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye. Kagame yarugezeho ingabo zisa n’izatatanye ariko azishyira ku murongo, urugamba rwanzika ubwo.

Yayoboye ingabo yasanze zitarenga 2000, arazihuza zirisuganya ndetse zinasaba ubufasha mu mpunzi z’Abanyarwanda.

Uru rugamba rwatangiye nyuma y’umwaka Kagame akoze ubukwe na Jeannette Kagame, bwatashye ku wa 10 Kamena 1989. Kuri ubu Kagame ni umubyeyi w’abana bane, akaba sekuru w’umwuzukuru umwe.

Kagame yabaye Visi Perezida abifatanyije no kuba Minisitiri w’Ingabo kuva mu 1994 kugeza mu 2000. Ku wa 24 Werurwe 2000 ni bwo Paul Kagame yagizwe Perezida wa Repubulika muri Leta y’Inzibacyuho asimbuye Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura. Ni uwa Gatandatu mu bayoboye u Rwanda ndetse ari kuyobora manda ya gatatu nyuma yo kubisabwa n’abaturage.

Ibigwi bya Perezida Kagame byatumye yandikwaho ibitabo byinshi ndetse anahabwa ibihembo bitandukanye kubera umuhate we wo mu iterambere ry’u Rwanda.

Ku wa 21 Gicurasi 2017, Perezida Kagame yahawe umudali w’ishimwe witiriwe Dr. Miriam and Sheldon G. Adelson kubera umubano mwiza afitanye n’Abayahudi, mu muhango wabereye i New York muri Amerika. Iki gihembo yakigenewe n’Umuryango The World Values Network ugamije guteza imbere uburenganzira bw’Abayahudi washinzwe na Rabbi Shmuley Boteach.

Muri uwo mwaka kandi Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo cyiswe ‘World Tourism Award 2017’ ashimirwa ubuyobozi bwe buteza imbere ubukerarugendo, yaherewe i Londres mu Bwongereza ku mugoroba wo ku wa 6 Ugushyingo 2017.

Perezida Kagame yahawe igihembo ‘kubera imiyoborere ye ifite icyerekezo binyuze muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, ubukerarugendo buhamye, kurengera ibinyabuzima ndetse no guteza imbere ubukungu binyuze mu gukurura amahoteli akomeye kugira ngo ashore imari mu Rwanda, byatumye u Rwanda ruba kimwe mu bice bibereye ubukerarugendo muri Afurika’.

Mu 2019, Perezida Kagame yahawe igihembo cyihariye n’Ishyirahamwe ry’Imiryango y’Abakozi muri Afurika y’Iburengerazuba (FOPACO), kubera imiyoborere ye ndetse n’impinduka mu bukungu yakoze mu gihugu cye.

Mu mwaka ushize, Perezida Kagame, yahawe igihembo cy’Umuyobozi wagaragaje impinduka mu mwaka wa 2020 (African Impact Leadership ) mu cyiciro cyiswe “Umunyafurika w’Umwaka”, cyatanzwe n’Ikigo cy’Ikinyamakuru n’Itumanaho African IMPACT Magazine gikorera i Accra muri Ghana.

Izina ry’Umukuru w’Igihugu kandi ryifashishijwe inshuro nyinshi mu kwandika ibitabo birimo ‘‘The Driven Wisdom from Paul Kagame” cy’Umwanditsi Rwagasani Braddock Le Sage cyakusanyirijwemo amagambo akomeye yavanye mu mbwirwaruhame 41 z’Umukuru w’Igihugu yagiye atanga mu bihe bitandukanye; “Intwari z’Imbanza Zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro’’ n’icyitwa "Intwari y’izahabu yakebanuye u Rwanda rukongera kubaho" by’Umwanditsi akaba n’umuhanga mu bijyanye n’amateka, Nsanzabera Jean de Dieu; ‘‘Isoko Tuvomaho Impanuro’’ cya Mutaganzwa Charles; ‘‘Paul Kagame, un de Gaulle africain’’ cy’Umunyamategeko w’Umubiligi, Philippe Lardinois n’ibindi.

Mu mikino, Perezida Kagame anyurwa no gukina harimo uwa Tennis, akunda kureba uwa Basketball n’umupira w’amaguru ndetse yihebeye Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa. Akunda kunywa amata cyane ndetse mu gihe cy’ubusore ngo yakundaga kurya inyama nyinshi.

ISABUKURU NZIZA KURI PEREZIDA KAGAME WIZIHIZA IMYAKA 64 ISHIZE ABONYE IZUBA!

Iyi foto yafashwe mu Ugushyingo 1957, uhereye ibumoso: Mzee Mutembe ubyara Kagame muri Batisimu, uteruye umwana ni Agnes Bezinge nyina muri Batisimu mu gihe abandi ari umubyeyi we Asteria Rutagambwa na Gatarina Bushayija wari inshuti y'umuryango
Perezida Kagame wakuriye mu buhunzi, yabyirutse ari umwana uca bugufi
Mu bugimbi bwe yakuze atuje cyane, ashimwa mu rungano no mu bakuze
Paul Kagame wari ufite ipeti rya Major General yari afite ikoranabuhanga rimufasha kuganira n'ingabo ziri ku rugamba rwo Kubohora Igihugu
Gen Major Paul Kagame yacikirije amasomo, ava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekeza kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu ndetse ingabo zirarutsinda
Itangazamakuru ni imwe mu ntwaro yifashishijwe na RPF Inkotanyi mu gusobanura intego y'urugamba rwo kubohora igihugu. Aha Paul Kagame yaganiraga n'abanyamakuru ku Mulindi w'Intwari
Major General Paul Kagame ayoboye ingabo ku rugamba
Major General Kagame yageze ku rugamba avuye muri Amerika aho yakurikiranaga amasomo ya Gisirikare
Perezida Kagame na Jeannette Kagame bakoze ubukwe ku wa 10 Kamena 1989
Major General Paul Kagame aganira na James Kabarebe wari mu bayobozi bakomeye ku rugamba
Ubwo Ingabo za RPA zageraga mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Quartier Matheus ku wa 4 Nyakanga 1994. Aho aka kambi kerekeje ni ho Perezida Kagame ari muri iyi foto
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahagaze ku Mulindi w'Intwari imbere y'ahari indake ye mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu
Perezida Kagame yakiriye Ikipe y'Igihugu y'Umukino w'Amagare ku wa 6 Ukuboza 2014. Ni nyuma ya Tour du Rwanda yegukanywe na Ndayisenga Valens. Aha Ndayisenga yamushyikirizaga umwambaro w'umuhondo, uhabwa umukinnyi wegukanye isiganwa
Perezida Kagame asuhuza abakuru b'ibihugu n'abandi bayobozi bo ku Mugabane wa Afurika bitabiriye Inama ya AU yabereye muri Kigali Convention Centre ku wa 10 kugeza ku wa 18 Nyakanga 2016
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Umwiherero wa 11 wabereye i Gabiro ku wa 8 Werurwe 2014
Aha ni mu 2019. Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isabukuru y'imyaka 59 yari ishize Madagascar ibonye ubwigenge. Uyu munsi wizihizwa buri wa 26 Kamena
Ku wa Mbere, tariki 6 Kanama 2018, Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro ibikorwa bya Gahunda ya Giants of Africa bya 2018 bigamije gushishikariza abana bo muri Afurika gukunda no gukina Basketball. Uyu muhango wabereye kuri Petit Stade i Remera
Perezida Kagame ku wa 31 Ukwakira 2016, yakiriye abagize itsinda ry'intiti zatoranyijwe mu kumufasha gukora amavugurura y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe
Ku wa 21 Ukwakira 2018, Perezida Kagame yifatanyije n'ibihumbi by'Abanya-Kigali muri siporo rusange iba kabiri mu kwezi
Ku wa 16 Ukuboza 2017, ubwo hizihizwaga Isabukuru y'imyaka 30 Umuryango wa FPR Inkotanyi Perezida Kagame yahawe impano zirimo ibibumbano bibajwe n'amashyaka yo mu bindi bihugu
Perezida Kagame yizihiranywe n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu kwizihiza Isabukuru yayo y'imyaka 30 mu birori byabaye ku wa 16 Ukuboza 2017
Perezida Kagame yahawe igihembo cya Clinton Global Citizen Award for Leadership mu 2008
Perezida Kagame ubwo yatorwaga guhagararira FPR Inkotanyi nk'umukandida wayo mu matora yo mu 2010. Ifoto yafashwe ku wa 15 Gicurasi ubwo yashakaga kuyobora manda ya kabiri
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, aha bari mu birori byo kwishimira intsinzi nyuma y'amatora yo mu 2010
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bafite akanyamuneza ubwo bitabiraga ibirori by'Umunsi wo Kwibohora ku wa 4 Nyakanga 2016
Perezida Kagame asuhuza abana bitabiriye igikorwa cyo gusangira iminsi mikuru cyabereye muri village Urugwiro ku wa 4 Ukuboza 2016
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Umwiherero wa 14 w'Abayobozi bakuru b'igihugu wabereye i Gabiro mu Karere ka Gatsibo ku wa 2 Werurwe 2017
Perezida Kagame wizihije isabukuru y'imyaka 64 ni inshuti y'abakuze. Aha yaganiraga n'umwe mu bakecuru ubwo yari yasuye Akarere ka Nyamagabe ku wa 26 Gashyantare 2019
Perezida Kagame arakunzwe mu baturage ayoboye! Aha yasuhuzaga ab'i Nyamagabe mu Ntara y'Amajyepfo mu ruzinduko yahagiriye ku wa 26 Gashyantare 2019
Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yakurikiye imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda, mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro ku wa 11 Ukuboza 2018
Perezida Kagame ashimwa cyane ko yateje imbere u Rwanda mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu zidasize n'ibikorwaremezo. Iyi foto yayifashwe ahagaze mu bushorishori bw'inyubako ya Ubumwe Grande yitegeye ubwiza bwa Kigali
Perezida Kagame akunda no gukora siporo by'umwihariko yihebeye umukino wa Basketball. Ni umufana ukomeye wa Golden State Warriors ikina muri NBA
Perezida Kagame yereka rumwe mu rubyiruko rwatorejwe mu Itorero Indangamirwa imikorere y'imbunda
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu ijoro ryo ku wa 30 Ukuboza 2014 ubwo bari mu birori bisoza umwaka
Perezida Kagame atanga ubutumwa mu birori bisoza umwaka byo ku wa 30 Ukuboza 2014
Perezida Kagame ku wa 1 Kanama 2019, ubwo yafunguraga Singita Kwitonda Lodge and Kataza ​House, hoteli iri mu zifite inyenyeri eshanu iri mu Karere ka Musanze
Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame ubwo yakirwaga bwa mbere na mugenzi we w'u Bufaransa, Emmanuel Macron mu ruzinduko rwabaye intangiriro y'umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi
Perezida Kagame n'abandi bakuru b'ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba ubwo batangizaga umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi ku wa 8 Ukwakira 2014
Perezida Kagame usanzwe ari umufana ukomoye wa Arsenal, ku wa 3 Gicurasi 2014, yahawe impano y'umwambaro wayo na Tony Adams wigeze kuba Kapiteni wa The Gunners
Ku wa 18 Ukubza 2015, Perezida Kagame n'umuryango we ubwo bajyaga mu matora ya referendum yo guhindura ingingo ya 101 y'Itegeko Nshinga yemereye Umukuru w'Igihugu kongera kwiyamamaza nyuma y'ubusabe bw'abaturage
Tariki 16 Mutarama 2016 ubwo Perezida Kagame yatangizaga imikino ya CHAN yabereye i Kigali. Aha yari kumwe na Issa Hayatou wayoboraga CAF na Nzamwita Vincent de Gaulle (iburyo) wayoboraga FERWAFA
Perezida Kagame ku wa 18 Gicurasi 2019 yahawe umwambaro w’umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Paul Pogba, ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’abagize Umuryango Young Presidents Organisation (YPO) bo mu Bufaransa
Perezida Kagame yitegereza amwe mu mafoto yo ku wa 4 Nyakanga 1994, agaragaza Umujyi wa Kigali umaze gufatwa. Iyo foto iri mu Ngoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iri mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura; ahahoze hitwa CND [Conseil National pour le Développement]
Perezida Kagame yitabiriye Global Citizen Festival i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ku wa 2 Ukuboza 2018
Umwami wa Maroc, Mohammed VI yambitse Perezida Kagame umudali w’ishimwe ukoze muri diamant itavangiye, hari ku wa 20 Kamena 2016
Tariki 8 Nyakanga 2016 ubwo Perezida Kagame yatahaga Kigali Convention Centre. Iyi hoteli yuzuye itwaye miliyoni 300 z’amadolari, agera kuri miliyari 300 Frw
Ku wa 14 Ukwakira 2016, Perezida Kagame yatangizaga uburyo bwo gutwara amaraso ku bitaro hifashishijwe drones. Utu tudege duto tutagira abapilote duhagurukira mu kigo kiri i Muhanga
Tariki 5 Kanama 2014 ubwo Perezida Kagame n’umukobwa we Ange Kagame bageraga i Washington mu nama yahuje Perezida Obama n’abakuru b’ibihugu bya Afurika. Perezida Kagame n'umukobwa we bafashe ifoto bari kumwe na Obama Barack n'umugore we Michelle Obama
Ubwo hafatwaga amashusho ya Filime mbarankuru The Royal Tour, Perezida Kagame yagaragaye akina Tennis, umwe mu mikino akunda
Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi wa Rotary International wagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda rugamije kureba uko ibikorwa by’ubugiraneza uyu muryango utera inkunga bishyirwa mu bikorwa
Perezida Paul Kagame ku wa 16 Ugushyingo 2018 ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi i Doha muri Qatar yatambagijwe Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Hamad
Aha ni ku wa 11 Werurwe 2019 ubwo Perezida Kagame yasuhuzaga mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta amwakira i Gabiro mu Karere ka Gatsibo ahaberaga Umwiherero w’abayobozi. Bagiranye ibiganiro bigamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi
Perezida Kagame yari agaragiwe n'Abanyarwanda n'inshuti zabo muri Rwanda Day yabereye i Atalanta ku wa 20 Nzeri 2014
Perezida Kagame ari kumwe na Pasiteri Rick Warren ubwo bari muri Saddleback Church mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Perezida Kagame yatwaye mu modoka Umwami wa Maroc Mohammed VI wakoreye uruzinduko mu Rwanda ku wa 23 Ukwakira 2016. Aha yamuvanaga kuri Hotel Marriott aho yari acumbitse
Perezida Kagame yatemberejwe agace kahariwe inganda ka “Hawassa" ku wa 25 Gicurasi 2018
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bari mu Muganda usoza ukwezi wabereye i Ndera ku wa 31 Ukwakira 2015
Yita ku burezi! Aha ni ku wa 14 Ukwakira 2008 ubwo Perezida Kagame yasuraga Ishuri ribanza rya EPAC
Perezida Kagame asuhuza abaturage bo mu Burasirazuba bw'u Rwanda ubwo yasuraga abaturage b'i Kirehe ku wa 14 Ugushyingo 2014
Ku wa 14 Mutarama 2018, Perezida Kagame yakiriwe na nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli wari Perezida w'iki gihugu
Perezida Kagame n’umukobwa we Ange Kagame ku wa 6 Nyakanga 2019 ubwo binjiraga mu cyumba cyabereyemo ubukwe
Perezida Kagame asuhuza abafana ubwo yitabiraga umukino wa Patriots BBC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’irushanwa rya Basketball Africa League na GNBC yo muri Madagascar. Uyu mukino wabaye ku wa 20 Ukuboza 2019 warangiye Patriots iri imbere n'amanota 94-88
Ku wa 21 Gicurasi 2017, Perezida Kagame yahawe umudali w’ishimwe witiriwe Dr. Miriam and Sheldon G. Adelson kubera umubano mwiza afitanye n’Abayahudi
Perezida Kagame yahawe igihembo kubera imiyoborere ye ifite icyerekezo binyuze muri gahunda zitandukanye
Ku wa 6 Ugushyingo 2017, Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo ‘World Tourism Award 2017’ ashimirwa ubuyobozi bwe buteza imbere ubukerarugendo
Perezida Kagame yishimana n'abanyarwanda bitabiriye Rwanda Cultural Day yabereye i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 24 Nzeri 2016
Mu Ukwakira 2016 ubwo Perezida Kagame yatangizaga uburyo bwo gutwara amaraso ku bitaro hifashishijwe drone
Muri Nyakanga 2016 igihe Perezida Kagame n'abandi bakuru b'ibihugu bya Afurika bari bari mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali
Muri Kanama 2016 ubwo Perezida Kagame yakiraga Perezida wa Benin Patrice Talon
Muri Mata 2016 ubwo Perezida Kagame yagabiraga inka Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda
Tariki 2 Kanama 2017 ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga mu Karere ka Gasabo. Bivugwa ko hari hitabiriye abantu basaga ibihumbi 600
Ku wa 4 Kanama 2017 ubwo Perezida Kagame yitabiraga amatora ya Perezida yahatanyemo na Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda na Phillipe Mpayimana
Tariki 18 Kanama 2017, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakira abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye umuhango w'irahira rye. Aha bari kumwe n'Imfura yabo Yvan Cyomoro Kagame, Ange Ingabire Kagame, Ian Kagame na bucura Brian Kagame
Tariki 18 Kanama 2017 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 98.7 % ahigitse abarimo Phillipe Mpayimana na Frank Habineza
Tariki 1 Nzeri 2017 ubwo Perezida Kagame yatahaga ku mugaragaro Bisate Eco Lodge mu Karere ka Musanze. Yubatse muri Pariki y’Ibirunga aho uba witegeye neza udusongero tw’ibirunga bya Bisoke, Kalisimbi na Mikeno
Muri Nzeri 2017 Perezida Kagame atwaye igare mu ifatwa rya filime Rwanda Royal Tour. Igaruka ku hantu nyaburanga hatatse urwa Gasabo, ikagaragaramo Perezida Kagame asabana, yerekana amateka y’u Rwanda aho rwavuye ndetse anashimangira ko aho rugana arirwo rugendo rukomeye ruhanzwe amaso
Tariki 13 Ukuboza 2017 ubwo Perezida Kagame yatahaga Ingoro y'Amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside
Perezida Kagame ari kumwe na Perezida Rivlin wa Israel na Minisitiri w'Intebe Netanyahu mu ruzinduko yagiriye i Yeruzalemu tariki 10 Nyakanga 2017
Tariki 10 Nyakanga 2017 ubwo Perezida Paul Kagame yabaga umwe mu bakuru b’ibihugu by’Isi bamaze gutera igiti cya olive i Yeruzalemu mu ishyamba rigizwe n’ibiti biterwa n’abantu bakomeye basura icyo gihugu rizwi nka ‘Grove of Nations’
Tariki 17 Kamena 2017 ubwo Perezida Kagame yafunguraga ku mugaragaro icyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo
Tariki 8 Kanama 2017 ubwo Perezida Paul Kagame yatahaga ku mugaragaro ikibuga cy'umukino w'intoki wa Basketball cyo kuri Club Rafiki i Nyamirambo cyasanwe na Giants of Africa. Perezida Kagame yari kumwe na Masai Ujiri washinze Giants of Africa
Muri Gashyantare 2017, Perezida Kagame yasuye Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare. Aha yumvaga ibibazo byabo akabikemura cyangwa agatanga umurongo w'uko byakemurwa
Ubwo Perezida Kagame yatahaga Stade ya Cricket i Gahanga tariki 28 Ukwakira 2017
Ku wa 9 Kanama 2017 ni bwo Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro imirimo yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera giherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, kizaba ari icya mbere mu bunini mu karere
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama ya AIPAC ihuza Amerika na Israel ndetse n’abafatanyabikorwa i Washington DC kuwa 26 Werurwe 2017
Perezida Kagame na Madamu hamwe na Perezida Xi Jinping n'umufasha we tariki 17 Werurwe 2017 i Beijing
Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bushinwa tariki 17 Werurwe 2017. Aha yari amaze kwakirwa na Perezida Xi Jinping w'u Bushinwa
Tariki 10 Kamena 2017 muri Rwanda Day yabereye i Bruxelles mu Bubiligi
Ku wa 17 Nzeri 2017 i New York ubwo Perezida Kagame yashyikirizaga ishimwe Irina Bokova, Umuyobozi Mukuru wa UNESCO akaba n’Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Umuyoboro Mugari wa Internet, Broadband Commission kubera umuhate we mu guteza imbere ingamba zigamije kugeza internet kuri bose
Tariki 20 Werurwe 2017 ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko i Vatican akagirana ibiganiro na Papa Francis. Kiliziya Gatolika yaboneyeho gusaba imbabazi kubw'abayoboke bayo bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Tariki ya 20 Werurwe 2017, mu ruzinduko rwa Perezida Kagame na Madamu i Vatican, bageneye Papa impano y'inkoni ya Kinyarwanda
Perezida Kagame ahobera Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia , Dr Abiy Ahmed mu ruzinduko yagiriye i Addis Abeba tariki 24 Gicurasi 2018
Tariki ya 3 Nzeri 2018 ubwo Perezida Kagame yasuhuzaga uw'u Bushinwa mu nama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa yiswe ‘FOCAC2018’
Tariki 4 Nyakanga ubwo Perezida Kagame yatahaga umudugudu w'icyitegererezo wa Horezo mu Karere ka Muhanga watujwemo abakuwe mu manegeka
Muri Werurwe 2018 ubwo i Kigali hasinywaga amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika
Tariki 13 Kamena 2018 ubwo Perezida Kagame yakirwaga na Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin. Ibiganiro byabo byibanze ku mubano w’ibihugu byombi no kureba izindi nzego barushaho gufatanyamo
Mu Ukuboza 2018 ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abayobozi barimo Chancelière w’u Budage Angela Merkel i Berlin mu nama ya G20
Tariki 20 Ukuboza 2018 ubwo Perezida Kagame yasuraga Côte d'Ivoire, akagirwa umuturage w'icyubahiro w'Umujyi wa Abidjan
Tariki 23 Gicurasi 2018 ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko mu Bufaransa. Aha yari kumwe na Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron
Perezida Kagame aganira na Perezida wa Amerika Donald Trump muri Mutarama 2018 mu nama ya World Economic Forum yabereye i Davos
Tariki 23 Nyakanga 2018, Perezida Kagame ari kumwe na Perezida w'u Bushinwa Xi Jinping mu ruzinduko rw'iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda. Icyo gihe u Rwanda n'u Bushinwa byasinye amasezerano 15 y'ubufatanye
Muri Gashyantare 2018 ubwo Perezida Kagame yakiraga ku meza Perezida Edgar Lungu wa Zambia mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda
Muri Mutarama 2019 ubwo Perezida Kagame yafunguraga Kaminuza Mpuzamahanga y'Ubuvuzi, UGHE iherereye i Burera
Tariki 25 Gicurasi 2019 ubwo Perezida Kagame yitabiraga umuhango w'irahira rya Perezida Cyril Ramaphosa. Aha yatereraga isaluti abasirikare bari bari kumuha icyubahiro
Perezida Kagame asuhuza abitabiriye Rwanda Day i Bonn mu Budage tariki 10 Ukwakira 2019
Perezida Kagame muri siporo rusange izwi nka Car Free Day tariki 5 Gicurasi 2019
Tariki 22 Nzeri 2019 i New York ubwo Perezida Kagame yahuraga n'akanama kamugira inama, PAC. Aka kanama kashinzwe mu 2007
Tariki 23 Nyakanga 2019 ubwo Perezida Kagame yakirwaga n'Igikomangoma Charles cy'u Bwongereza na Wales, bakaganira ku bijyanye n’inama ihuza Abakuru b’ibihugu na za Guverinonma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM), izabera mu Rwanda mu 2021
Tariki 9 Ukuboza 2019 ubwo Emir wa Qatar na Perezida Kagame bakurikiranaga isinywa ry'amasezerano yo kubaka ikibuga cy'indege cya Bugesera
Muri Gashyantare 2019 ubwo Perezida Kagame yaganiraga n'umuturage mu Karere ka Nyamagabe
Aha Perezida Kagame yari mu muganda rusange ngarukakwezi n'abaturage bo mu Karere ka Kicukiro ku wa 30 Werurwe 2019
Mu Ukwakira 2019 ubwo yafunguraga uruganda rwa Mara Phone urwa mbere muri Afurika rukora Smartphone. Aha yari kumwe n'umuherwe Ashish Thakkar nyiri sosiyete Mara Group
Tariki 21 Mata 2019, Perezida Kagame atembereza Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani muri Pariki y'Akagera mu ruzinduko rw'iminsi itatu yagiriye mu Rwanda
Mu Ugushyingo 2019 ubwo Perezida Kagame yafunguraga icyicaro gishya cya Carnegie Mellon University cyuzuye mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro
Muri Kanama 2019 ubwo u Rwanda na Uganda byasinyaga amasezerano agamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y'ibihugu byombi
Tariki 1 Kanama 2019 ubwo Perezida Kagame yatahaga Singita Kwitonda Lodge and Kataza House mu Karere ka Musanze
Tariki 9 Kanama 2019 ubwo Perezida Kagame yatahaga inzu y'imikino n'imyidagaduro, Kigali Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 10
Tariki 2 Nzeri 2019 ubwo Perezida Kagame yafunguraga Ishuri ry’Ubuvuzi rya Kaminuza ya AUCA
Tariki 21 Ukwakira 2019 ubwo Perezida Kagame yafunguraga ububiko bushya bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga buherereye i Masaka. Bwubatswe na sosiyete Dubai Ports World izobereye mu gucunga no kubaka ububiko bw’imizigo iva cyangwa ijya mu mahanga
Muri Gashyantare 2020 ubwo Perezida Kagame yafunguraga ikigo gitanga ubuvuzi bwa kanseri hakoreshejwe uburyo bw’imirasire buzwi nka Radiotherapy, gikorera mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe mu Mujyi wa Kigali
Tariki 11 Werurwe 2020 ubwo Perezida Kagame Paul yatahaga umushinga wo kuhira imyaka, Nasho Irrigation Project uherereye mu Karere ka Kirehe watewe inkunga n'umuherwe Howard Buffet
Tariki 27 Gashyantare 2020 ubwo Perezida Kagame yafunguraga ku mugaragaro hoteli One and Only Gorilla's Nest. Yubatse mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ikaba yaruzuye itwaye miliyari zirenga 60 z'amafaranga y'u Rwanda.
Paul Kagame mu gihe cye kigoye abona umwanya wo kwita ku muryango we
Perezida Kagame muri Nzeri 2020 yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba afite umwuzukuru, ashyira hanze ku nshuro ya mbere ifoto ari kumwe nawe amuteruye
Ku wa 26 Mata 2021, Perezida Kagame yahaye abasore n’inkumi 721 ipeti rya Sous-Lieutenant ribemerera kwinjira mu Gisirikare ry’u Rwanda nk’abofisiye bato. Mu basirikare basoje amasomo harimo abakobwa 74
Perezida Paul Kagame ku wa 2 Kanama 2021 yakiriye mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan mu rugendo rugamije kunoza imibanire y’ibihugu byombi
Perezida Kagame yageze muri Mozambique mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 24 Nzeri 2021. Yahise yakirwa na Filipe Nyusi uyobora iki gihugu kiri mu Majyepfo ya Afurika. U Rwanda rufite ingabo zarwo zoherejwe kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado
Perezida Nyusi asuhuzanya na Paul Kagame ubwo yamwakiraga mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo zirwanira mu Mazi kiri mu gace ka Pemba
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yayoboye Inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda yateranye ku wa Kane, tariki ya 9 Nzeri 2021
Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa mbere wo mu Itsinda A muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball mu Bagabo (2021 Men’s Africa Nations Volleyball Championship) warangiye u Rwanda rutsinze u Burundi amaseti atatu ku busa ku wa 7 Nzeri 2021. Yari agaragiwe n’Umuyobozi wa FRVB, Ngarambe Raphaël na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa
Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Touadéra wa Centrafrique ku wa 5 Kanama 2021
Perezida Paul Kagame ku wa 25 Kamena 2021yakiriye mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, watangiye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda. Bahuriye ku Mupaka wa La Corniche mu Karere ka Rubavu
Perezida Paul Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron barebye umukino wa 1/4 cya BAL wahuje Patriots BBC ihagarariye u Rwanda na Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique wakinwe ku wa 27 Gicurasi 2021. Icyo gihe Patriots BBC yasezereye Ferroviário de Maputo iyitsinze amanota 73-71.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .