00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isubyo mu bumwe n’ubwiyunge: Kuki butagerwaho 100%?

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 29 March 2024 saa 08:34
Yasuwe :

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Umushakashatsi mu ishami ryayo rishinzwe gukemura amakimbirane, Dr Shyaka Mugabe Aggé, yagaragaje ko inyigisho mbi zitangirwa mu miryango, ubukene no kwinangira kw’abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bibangamiye gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’Ubwiyunge mu 2020 yagaragaje ko igipimo cy’ubwiyunge mu Banyarwanda cyageze kuri 94,7%. Bisobanuye ko hakiri icyuho cya 5,3% kibura kugira ngo bugerweho 100.

Ubushakashatsi bugaragaza ko uyu mubare wagiye uzamuka uko ibihe biha ibindi, kuko nko mu 2015, ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwari kuri 92,5%, mu gihe mu 2010 igipimo cyabwo cyari 82,3%.

Mu bantu 12.600 babajijwe muri ubu bushakashatsi, 99,4% basubije ko biyumva ko ari Abanyarwanda mbere ya byose; aho kuba Abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa. Ni intambwe yatewe nyuma yo gukuraho indangamuntu yagaragaza ubwoko, yari yarashyizweho na politiki y’amacakubiri.

Dr Shyaka Mugabe, mu kiganiro na IGIHE, yasobanuye ko kuba habura 5,3% kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bwuzuye bugerweho biterwa n’uko abantu badashobora kumvira rimwe kuko badahuje imyumvire.

Yagize ati “Ntabwo abantu bose bashobora kumvira rimwe gahunda kandi ntabwo ari ubumwe n’ubwiyunge gusa. Nunareba ubwisungane mu kwivuza, kujyana abana ku ishuri, uko tugomba kwitwara kugira ngo dukumire Malariya, ntabwo abaturage bose babyumvira rimwe ngo umunsi umwe bizabe byakunze, byageze 100%. Abo batarabyumva ni abagiseta ibirenge kandi bigomba kumvikana ko uwo mubare atari muto.”

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu nzitizi zibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, guhakana jenoside no kuyipfobya mu 2020 byari ku gipimo cya 7,1%, imitwe yitwaje intwaro igira 4,56%, abakoze jenoside banze kwihana bagira 3,59%, ubujiji bugira 2,69%, naho ubukene bugira 2,21%.

Dr Mugabe yasobanuye impamvu ubukene bushobora kuba inzitizi, agira ati “Umuntu ushobora kuba ari mu bukene uyu munsi, akaba adafite imitekerereze myiza, yumva ikimushishikaje ari ukubanza kubona imibereho myiza kugira ngo azabone kubana neza n’abandi.”

Uyu mushakashatsi yavuze ko hari n’abatumva gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge bitewe n’ibitangazamakuru bihembera urwango ndetse n’abahakana bakanapfobya jenoside, biganjemo ababa hanze y’u Rwanda.

Yabajijwe niba ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge bihuye n’imibereho y’Abanyarwanda, asubiza ko byahujwe n’umwihariko w’u Rwanda, cyane cyane amateka yarwo. Yasobanuye ko Abanyarwanda benshi biyumvamo ko bahuje ubwenegihugu, basabana, bagahurira muri gahunda za Leta.

Ati “Byahujwe n’amateka n’umwihariko w’u Rwanda, nta kibazo bifite. Hari n’inyigo zigenda zikorwa, zigaragaza ko n’ubudaheranwa bugenda bwiyubaka mu Banyarwanda, bishingiye ku kuba igihugu gifite umutekano usesuye, kuba Abanyarwanda bafite amahirwe angana; kwiga, gufasha abatishoboye, ubwisungane mu kwivuza, gufasha abari mu zabukuru, iriya mirimo itangwa n’inzego zegereye abaturage, abafite imbaraga bagakorera amafaranga, imiyoborere…bigaragara mu nkingi nyinshi. Ntabwo byakuzurira umunsi umwe, haracyarimo ibigomba kunozwa ariko icyerekezo u Rwanda rugezemo ni cyiza.”

Dr Shyaka Mugabe Aggé, yagaragaje ko inyigisho mbi zitangirwa mu miryango, ubukene no kwinangira kw’abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bibangamiye gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge

Ku budaheranwa mu Banyarwanda, ubushakashatsi bwamuritswe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) tariki ya 8 Werurwe 2024, bwagaragaje ko bugeze ku gipimo gishimishije.

Nk’urugero, ku Munyarwanda ku giti cye byagaragaye ko mu buryo bwo gukorana na bagenzi be no kuganira na bo byageze kuri 87,5%, kugira impuhwe, kwihanganirana no kubabarira bigera kuri 85%.

Dr Mugabe yatangaje ko ariko, kuba abakuru n’abato batagira urubuga bahuriraho kugira ngo baganire ku mateka y’u Rwanda, biri mu mbogamizi ibangamiye gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Mu minsi yashize, njyewe na mugenzi wanjye dukorana hano mu kigo twakoze ubushakashatsi ku biganiro hagati y’abakuze n’abato n’aho bihurira n’ubwiyunge. Mu biganiro twagiranye n’urubyiruko hirya no hino mu gihugu, byagaragaye ko mu miryango myinshi, ababyeyi batagira urubuga bahuriramo n’abana ngo baganire cyane cyane ku mateka y’u Rwanda, by’umwihariko aya jenoside.”

Uyu mushakashatsi yavuze ko imiryango ikwiye kunganira amashuri mu kwigisha amateka nyakuri y’u Rwanda, agaragaza ko hari ubwo mu miryango imwe n’imwe, ibyo abana bigishwa mu mashuri bitandukanye n’ibyo bigishwa n’abakuru mu miryango yabo. Abona bikwiye ko habaho gutanga inyigisho zituma hatabaho kuvuguruzanya.

Ubu bushakashatsi bwa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge bwagaragaje ko abantu 9,8% mu babajijwe, bemeranyije ko ahantu h’ingenzi amateka y’inzangano n’amacakubiri yigishirizwa ari mu muryango.

Ibi byashimangiwe n’umwe mu barimu babajijwe, wagize ati “Ndibuka mu gikorwa twakoze mu 2019 tujya kwigisha amashuri makuru n’ayisumbuye abanyeshuri, baratubwiraga ngo ‘Mutubwira ibi, ababyeyi bakatubwira ibindi’, ugasanga ba bantu babayeho muri ya myaka baracyafite ya myumvire yo kwigisha abana babo amacakubiri n’ivangura. Bivuze ngo haracyari ingengabitekerezo mbi yo ku mashyiga. Ni ko tubyita.”

Si ikibazo cyagaragaye mu miryango gusa, kuko ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko hari n’abarimu bigisha amateka batumva cyangwa se batemera, abifata ndetse n’abigisha bifata, bibwira ko bajyana na gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Dr Mugabe yasobanuye ko mu miryango, hari ababyeyi bigisha abana babo ingengabitekerezo n’ivangura rishingiye ku moko, ku buryo hari aho umubyeyi abuza umwana gutina n’uwo mu baturanyi, cyangwa akamubuza kujya mu baturanyi.

Yavuze kandi ko hari abakoze icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi batemera uruhare rwabo. Ati “Iyo bafunguwe akenshi ntabwo babwiza abana babo ukuri. Bababwira ko ‘Twazize akagambane, ntacyo twigeze dukora’, hanyuma ukibaza, abantu barenga miliyoni bishwe nande niba ababihamijwe n’inkiko babihakana?”

Abajijwe ku cyakorwa kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bugerweho 100%, Dr Mugabe yasubije ko, nk’umushakashatsi, abona byagorana ko bwagera kuri iki gipimo bitewe n’uko hari abadafite ubushake bwo guhinduka.

Ati “Njyewe nk’umushakashatsi byangora gutekereza ko bwagerwaho 100%. Hari ibintu bidahinduka mu mateka, hari ibikomere biremereye cyane bifitwe n’abantu benshi. Aho tugeze ubu ni hejuru cyane. Nubwo tutagera ku 100%, hari ibishobora gukorwa. Icya mbere ni ugukomeza kwibanda ku guha amahirwe angana abaturage bose, hatabayemo ivangura.”

Mu byo asaba ko byakomeza gushyirwamo imbaraga harimo kurwanya ubukene, gutangira inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge, isanamitima no kubaka amahoro mu miryango no mu madini no gukoresha itangazamakuru neza. Yasobanuye ko ubukene aho buri hose, buba ari umwanzi w’iterambere, agaragaza ko umuntu ashobora kuba adafite ingengabitekerezo, ariko agakoreshwa n’abafite ingengabitekerezo.

Dr Shyaka Mugabe Aggé ni Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Umushakashatsi mu ishami ryayo rishinzwe gukemura amakimbirane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .