00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali :RDB yatangiye imurika bikorwa ku iterambere rizira ihungabana ry’ibidukikije

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 13 June 2012 saa 07:21
Yasuwe :

Kuri uyu wa 12 Kamena 2012 Ikigo cy’Igihugu cy’ iterambere (RDB) cyatangije imurika bikorwa bigamije iterambere ry’ubukungu habungwabungwa ibidukikije, iki kikaba ari kimwe mubikorwa byayo by’icyumweru cyahariwe Kwita Izina ingagi.
Iri murikabikorwa ryagaragayemo abikorera n’abaturuka mu makoperative atandukanye , aho bagaragaza ikorana buhanga bamaze kugeraho mu ikoreshwa ry’ingufu zitangiza ibidukikije kandi zihendutse, ndetse no kwerekana ibikorwa n’uruhare byagize mu guteza imbere (...)

Kuri uyu wa 12 Kamena 2012 Ikigo cy’Igihugu cy’ iterambere (RDB) cyatangije imurika bikorwa bigamije iterambere ry’ubukungu habungwabungwa ibidukikije, iki kikaba ari kimwe mubikorwa byayo by’icyumweru cyahariwe Kwita Izina ingagi.

Iri murikabikorwa ryagaragayemo abikorera n’abaturuka mu makoperative atandukanye , aho bagaragaza ikorana buhanga bamaze kugeraho mu ikoreshwa ry’ingufu zitangiza ibidukikije kandi zihendutse, ndetse no kwerekana ibikorwa n’uruhare byagize mu guteza imbere aba bikoresha.

Ni muri urwo rwego abagore bagaragaje uko bacana amatara bakoresheje imirasire y’izuba, haba mu ngo zabo ndetse ubu bakaba barabigize umwuga kuko bashoboye gushyira umuriro mu mazu yo mu byaro agera kuri 230 mu turere dutandukanye tw’Igihugu, harimo n’ibitaro bitandukanye. Abo bagore bibumbiye mu itsinda rya Safer Rwanda, nyuma yo kubahugurira mu Buhinde nabo bagahugura abandi, ubu bajya hejuru y’amazu bakamanika ibyuma bitanga ingufu z’imirasire y’izuba, bagasudira ibyuma, bagashyira imiriro mu mazu bibanda cyane mu bitarageramo umuriro , kandi umuyobozi wabo Muhongerwa Christine avuga ko irihuriro ryashyiriweho abagore bo mu cyaro, cyane abatarigeze bajya mu mashuri.

Ikindi gikorwa ni “Teka utangije” bukaba ari ubwoko bw’amashyiga atagira imyotsi, kandi ngo bugabanya 70% by’ihumana ry’ikirere riturutse ku icanwa ry’inkwi. Ubu buryo bufasha umuntu guteka ibiryo ugashyushya n’amazi ndetse no kotsa ibintu bitandukanye icyarimwe ukoresheje imyase, amakara cyangwa ugakoresha nyiramugengeri.

Nzeyimana Isidore wakoze aya mashyiga avuga ko asaba Leta kumufasha kuko ibikoresho biramuhenda kandi akenera gukorera benshi aya mashyiga, harimo ibigo by’amashuri, za gereza bityo ngo asanga yoroherejwe yageza iri terambere no kuri rubanda rugufi kuko we ngo yatinze kubona abaterankunga mu gihe abandi bose avuga ko batangiranye nabo nkuko abivuga, Ishuri rya Lycee Notre Dame de Citeaux ni rimwe mu mashuri yagezemo aya mashyiga.

Ibindi ni ishyirahamwe COASEKI ryorora inzuki rigakora amatabaza aturuka ku bishashara by’inzuki, kandi umwotsi wayo wirukana imibu ukanatanga impumuro nziza.

Songa Janvier, umwarimu muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Amahoteli waje ayoboye abanyeshuri 22 kugirango bafashe RDB gusobanura uburyo bwo gufata neza ibidukikije kimwe n’abandi bashakashatsi batandukanye bahari barasobanura uburyo bwo kubungabunga ibimdukikije mu buryo bubyara inyungu.

Rica Rwigamba umuyobozi w’ubukerarugendo no gufata neza ibidukikije yavuze ko Kwita Izina bigamije kwibutsa Abanyarwanda ko ibikorwa byabo bya buri munsi bifite aho bihurira n’ibidukikije, bityo bagasabwa kubibungabunga aho kubyangiza.

Rwigamba yavuze ko ingagi zonyine zinjiza 90% y’amafaranga ava mu bukerarugendo, kandi ko kimwe n’indi myaka yashize mu Kwita Izina ubu bazafasha abaturiye Pariki y’Ibirunga ituyemo ingagi.
Kubifuza kwitabira iri murikabikorwa twababwira ko imiryango yaryo iba ifunguye guhera saa mbili n’igihe za mu gitondo kuri iyi tariki ya 13 Kanama, aho ribera kuri Hoteli Serena.

Tubabwire kandi ko mushobora guhitamo ingagi zibashimishije kurenza izindi mu zizitwa amazina bishoboka ukanze hano, bityo ugaha amahirwe imwe mu ngagi 19 ziri guhatana, kandi ntuzacikwe na Video Live Streaming y’igikorwa cyo Kwita Izina kizabera mu Kinigi mu Ntara y’Amajyaruguru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .