00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhumuriza abaye umunyarwanda wa mbere wegukanye irushanwa mpuzamahanga mu magare

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 10 June 2012 saa 04:47
Yasuwe :

Kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Kamena 2012 nibwo irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare ryiswe “Kwita Izina Cycling Tour 2012” ryasojwe ryegukanywe n’umunyarwanda Abraham Ruhumuriza.
Ruhumuriza Abraham yabaye uwa mbere nyuma yo kwitwara neza mu byiciro bitatu byaranze iri rushanwa, akurikirwa na Lagab Azzedine waturutse muri Algeria, ku mwanya wa gatatu haza undi munyarwanda Biziyaremye Joseph.
Iri rushanwa ryakinwe mu byiciro bitatu aho ku itariki ya 9 Kamena 2012 mu cyiciro cya (...)

Kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Kamena 2012 nibwo irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare ryiswe “Kwita Izina Cycling Tour 2012” ryasojwe ryegukanywe n’umunyarwanda Abraham Ruhumuriza.

Ruhumuriza Abraham yabaye uwa mbere nyuma yo kwitwara neza mu byiciro bitatu byaranze iri rushanwa, akurikirwa na Lagab Azzedine waturutse muri Algeria, ku mwanya wa gatatu haza undi munyarwanda Biziyaremye Joseph.

Iri rushanwa ryakinwe mu byiciro bitatu aho ku itariki ya 9 Kamena 2012 mu cyiciro cya mbere bahagurutse I Kigali kuri Stade Amahoro berekeza mu Kinigi (100.7 km) umunya Algeria Lagab Azzedine aza ku mwanya wa mbere, akurikiriwe na Ruhumuriza Abraham, ndetse n’abakinnyi b’Abanyarwanda baza mu myanya myishi y’imbere.

Icyiciro cya kabiri cyakinwe mu masaha ya nyuma ya saa sita aho bahagurukiye I Musanze berekeza I Rubavu, Ruhumuriza Abraham yitwara neza yegukana iki cyiciro, bituma ahabwa umwenda w’umuhondo kuko yahise arusha Azzedine amasegonda 3 muri rusange.

Mu cyiciro cya gatatu ari nacyo cyari gitegerejwe na benshi, byagaragaye ko hakozwe umukino w’ubwenge cyane aho abasore bari mu myanya y’imbere bacunganaga, ibyo byaje gutuma umusore usazwe ukunda gutungurana Biziyaremye Joseph yegukana icyo cyiciro, Ruhumuriza na Azzedine bari bahanganye bahagera bakurikiranye bituma muri Rusange Ruhumuriza aza ku mwanya wa mbere.

Irushanwa “Kwita Izina Cycling Tour” ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY, ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe’Iterambere RDB. Ni ku nshuro ya kane ryari ribaye, no ku nshuro ya kabiri kuva ryashyirwa ku rwego rw’isi n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi UCI.

Iri rushanwa ribaye habura iminsi micye ngo habeho umuhango wo Kwita Izina ingagi uzabera mu Kinigi mu Ntara y’Amajyaruguru tariki 16 Kamena uyu mwaka.

Wifuza gukurikirana byinshi ku muhango wo Kwita Izina ingagi, kuba watora ingagi wishimiye kurusha izindi muri 19 zihatana, ndetse no kuzakurikira mu buryo bwa Video Live Streaming uyu muhango, kanda hano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .