Ubu buryo bushya bwiswe ‘Wild Explorer Virtual Reality’, aho hazajya hifashishwa amadarubindi akoranye ikoranabuhanga rihambaye, uyambaye akazajya asura ahantu runaka bitamusabye kuva aho ari.
Iri koranahunga rya ‘Virtual Reality’, rifasha abarikoresha kumera nk’abari ahantu hatandukanye n’aho bari, ku buryo uwambaye amadarubindi arikoresha aba ameze nk’uri aho ari kureba neza neza.
Ku bazajya basura Mississippi Aquarium bagakoresha iri koranabuhanga, bazajya batembere mu Birunga birebera ibyiza bihatatse n’ingagi zaho, bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abazajya basura iki cyanya bagakoresha uburyo bwa ‘Wild Explorer Virtual Reality’, bazajya banatemberezwa mu buryo bw’ikoranabuhanga mu mazi yo hirya no hino ku Isi abamo amafi azwi nka ‘Sharks’.
Bazajya baba bari kumwe n’inzobere mu bijyanye n’imibereyo y’ibinyabuzima byo mu mazi, babasobanurire byinshi ku buzima bw’aya mafi yihariye kuva mu miterere yayo, ingano n’ibindi.
Abazajya basura Ibirunga mu Rwanda, bazajya baba barangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund, Dr Tara Stoinski, uzajya abasobanurira byinshi ku miterere yaho n’imibereho y’ingagi zihaba.
Bimwe mu bizajya bigenderwaho kugira ngo umuntu yemererwe gukoresha iri koranabuhanga harimo imyaka, indeshyo n’ibiro by’umuntu, aho nk’uri munsi y’imyaka itandatu y’amavuko atazajya aba yemerewe kurikoresha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!