Uyu mukino wabanjirije indi y’umunsi wa 27 wa shampiyona, wabaye ku wa Gatanu, tariki 19 Mata 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.
Gasogi United yatangiranye imbaraga umukino, bidatinze ku munota wa 10 Prosper Rugangazi yahise afungura amazamu ku gitego yatsinze acenze umunyezamu, Mfashingabo Didier.
Mu minota 15, Sunrise FC yakangutse itangira gusatira no kwiharira umupira ariko umunyezamu, Ibrahima Dauda akayibera ibamba.
Mu gihe iyi kipe yo mu Burasirazuba yari yaryohewe no gusatira, Gasogi United yazamukanye umupira yihuta, Rugangazi awuhindura imbere y’izamu, Mbirizi Eric akina n’umutwe atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 30.
Nyuma y’iminota itatu gusa, Hakim Hamiss yateye ‘coup franc’ nziza atsinda igitego cya gatatu.
Umutoza wa Sunrise FC, Jackson Mayanja yahise akora impinduka asimbuza abakinnyi batatu icyarimwe.
Habamahoro Vincent, Yafesi Mubiru na Franklin Onyeabor batanze umwanya kuri Shema Frank, Murenzi Patrick na Duhimbaze Elisa.
Ku munota wa 43, Nzayisenga Jean D’amour yakoreye ikosa Harerimana Abdelaziz, umusifuzi Ruzindana Nsoro amuha ikarita ya kabiri y’umuhundo zibyara umutuku.
Igice cya Mbere cyarangiye Gasogi United yatsinze Sunrise FC ibitego 3-0.
Umutoza wa Gasogi United, Kirasa Alain wari wizeye intsinzi, yatangiranye igice cya kabiri impinduka maze Ngono Guy, Mugabe Robert na Mugisha Joseph Rama binjira mu kibuga.
Mu minota 70, umukino watuje ugenda gake cyane, gusa Sunrise FC yiharira umupira.
Umukino warangiye Gasogi United yatsinze Sunrise FC ibitego 3-0, ikomeza agahigo keza iyifiteho kuko iyi kipe yo mu Burasirazuba itarayitsinda mu mateka yayo.
Gasogi United yahise ifata umwanya wa cyenda n’amanota 32, mu gihe Sunrise FC yagumye ku wa 14 n’amanota 26 mu gihe Bugesera FC iyikurikiye itarakina.
Uko imikino iteganyijwe mu mpera z’icyumweru:
Ku wa Gatandatu, tariki 20 Mata 2024
Marines vs Police [15:00]
Amagaju vs Etoile de L’Est [15:00]
APR FC vs Kiyovu Sports [15:00]
Bugesera FC vs Rayon Sports [15:00]
Ku Cyumweru, tariki 21 Mata 2024
Etincelles vs Muhazi United [15:00]
Gorilla vs Musanze [15:00]
Mukura vs AS Kigali [15:00]
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!