00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacuruzi barenga 238 bo mu Rwanda bari Atlanta muri Rwanda Day 2014

Yanditswe na

Meilleur Murindabigwi

Kuya 19 September 2014 saa 10:50
Yasuwe :

Guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru, abacuruzi b’ingeri zitandukanye barenga 238 bakorera mu Rwanda berekeje mu Mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu rwego rwo kwitabira Rwanda Day.
Abanyenganda, abinjiza ibicuruzwa mu gihugu, ababyohereza hanze yacyo, abanyamahoteli n’abandi ba rwiyemezamirimo batandukanye bakorera mu Rwanda babashije kwitabira Rwanda Day 2014 igiye kubera Atlanta 2014.
Muneza Nilla, nyiri Kigali View Hotel akanaba Umuyobozi Mukuru wa Royal Express, sosiyete (...)

Guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru, abacuruzi b’ingeri zitandukanye barenga 238 bakorera mu Rwanda berekeje mu Mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu rwego rwo kwitabira Rwanda Day.

Abanyenganda, abinjiza ibicuruzwa mu gihugu, ababyohereza hanze yacyo, abanyamahoteli n’abandi ba rwiyemezamirimo batandukanye bakorera mu Rwanda babashije kwitabira Rwanda Day 2014 igiye kubera Atlanta 2014.

Muneza Nilla, nyiri Kigali View Hotel akanaba Umuyobozi Mukuru wa Royal Express, sosiyete ikora imirimo y’ubwikorezi, ni umwe mu bacuruzi bakorera mu Rwanda witabiriye Rwanda Day; mu kiganiro na IGIHE yavuze ko kwitabira Rwanda Day bimwungura byinshi, dore ko ari inshuro ya kabiri ibaye ahibereye.

Yagize ati “Rwanda Day ni uburyo buduhuza n’Abanyarwanda bo ku yindi migabane itandukanye, ariko ikirushijeho idufasha guhaha ubumenyi mu byo dukora, tukanahungukira abafatanyabikorwa".

Bamwe mu bacuruzi bazindukiye Rwanda Day 2014 Atlanta muri Amerika

Mu bacuruzi bakorera mu Rwanda hari abamaze kwitabira Rwanda Day inshuro zirenga 3. Rudasingwa Louis, Umuyobozi wa Geographic Technology System izobereye mu gukwirakwiza amazi mu byaro, yatangarije IGIHE ko iyi ibaye inshuro ya gatatu yitabira iki gikorwa, gusa ngo kuri ubu yiteze kunguka byinshi kurushaho.

“Rwanda Day imbashisha kuganira n’abo dukora ibisa, tukagenda twungurana ibitekerezo bigatuma umuntu arushaho kunoza ibyo aba akora”.

Naho John Ndangizi ukuriye Good Supply, sosiyete ikora ibirebana n’ubwubatsi, ngo ahanini amaso ayateze ku guhura n’abacuruza ibikoresho byo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuri ubu yashoyemo imari mu Rwanda.

Abacuruzi bishimiye kwitabira Rwanda Day kubera akamaro ibagirira

Amakuru aturuka mu biro by’itumanaho by’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (Private Sector Federation- PSF) avuga ko abakora imirimo y’ubucuruzi baturutse mu Rwanda bitabiriye Rwanda Day Atlanta barenga kure 238 kuko uyu mubare ari uw’ abitabiriye babanje kunyura muri PSF basanzwe babereye abanyamuryango. Gusa ngo hari abandi benshi bakoze uru rugendo bari basanzwe bafite impushya (visa) zo kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’abandi bishakiye izo mpushya ku giti cyabo, bitanyuze mu rugaga.

Abacuruzi bo mu Rwanda bifuza kwitabira Rwanda Day bafashwa na PSF mu kwiyandikisha ku rutonde rw’abazitabira iki gikorwa, kubona impushya (viza) zo kujya mu gihugu izaberamo no kubahuza n’abacuruzi bakorera muri icyo gihugu cyakiriye Rwanda Day.

Umwihariko wa Rwanda Day ya Atlanta bikaba n’ubunani kuri aba bacuruzi baturutse mu Rwanda ni uko bateguriwe umusangiro (Business to Business Lunch) bahuriramo n’abakora imirimo y’ubucuruzi mu nzego zitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ahandi, aho baganirira kandi bakungurana ibitekerezo mu mirimo bahuriyeho.

Foto: Meilleur
Meilleur Murindabigwi/ Atlanta, Georgia


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .