00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba hanze bazakora Umuganura muri Rwanda Day i Atlanta

Yanditswe na

Hervé Ugirumukunda

Kuya 12 September 2014 saa 08:25
Yasuwe :

Abanyarwanda baba hanze y’igihugu bazakora Umuganura muri Rwanda Day izayoborwa na Perezida Paul Kagame mu mujyi wa Atlanta ku nsanganyamatsiko “Agaciro Amahitamo Yacu” ku wa 19 na 20 Nzeri.
Rwanda Day ni umunsi ugamije guhuza abanyarwanda banyanyagijwe ku Isi n’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaganira ku cyateza imbere igihugu cyabo banasangizwa ku byo kimaze kugera ho.
Umuyobozi mukuru ushinzwe Abanyarwanda baba hanze, Parfait Gahamanyi avuga ko uyu mwaka Rwanda Day (...)

Abanyarwanda baba hanze y’igihugu bazakora Umuganura muri Rwanda Day izayoborwa na Perezida Paul Kagame mu mujyi wa Atlanta ku nsanganyamatsiko “Agaciro Amahitamo Yacu” ku wa 19 na 20 Nzeri.

Rwanda Day ni umunsi ugamije guhuza abanyarwanda banyanyagijwe ku Isi n’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaganira ku cyateza imbere igihugu cyabo banasangizwa ku byo kimaze kugera ho.

Umuyobozi mukuru ushinzwe Abanyarwanda baba hanze, Parfait Gahamanyi avuga ko uyu mwaka Rwanda Day izitabirwa n’abarenga ibihumbi bitatu, bazaturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burayi , mu Rwanda n’ahandi ku Isi.

Gahamanyi avuga ko gahunda ya Rwanda Day izatangira ku wa 19 Nzeri hakorwa imurikabikorwa ry’ibyiza by’u Rwanda ndetse n’abacuruzi baturutse mu Rwanda bagahabwa umwanya wo kuganira na bagenzi babo bo muri USA.

Kuwa 20 Nzeri abazitabira Rwanda Day bazungurana ibitekerezo ku buryo urubyiruko rw’u Rwanda rwakwigobotora ubushomeri ruhangirwa imirimo ku buryo burambye.

Ku gicamunsi hazaganirwa ku Gaciro gakwiye ikiremwa muntu n’icyakorwa kugira ngo abatuye Isi bose bahabwe agaciro nta vangura .

Nyuma y’ijambo nyamukuru rya Perezida Paul Kagame uzanaganiriza abahari ku iterambere ry’igihugu akanasubiza ibibazo birebana nacyo, hazabaho Umuganura .

Rwanda Day izakorerwa muri Afurika mu bihe bizaza

Inshuro zose “ Rwanda Day” yabereye mu bihugu ku mugabane w’u Burayi na Amerika: Mu 2011 yabereye i Paris mu Bufaransa n’i Chicago muri USA, muri 2012 Rwanda Day ibera i London n’I Boston naho mu mwaka ushize ibera i Toronto muri Canada.

Gahamanyi avuga ko ahanini byaterwaga n’uko Abanyarwanda baba muri ibyo bihugu ari bo bagiye bisabira ko bakeneye uwo munsi mukuru kugira ngo bashire amatsiko ku bikorerwa mu Rwanda.

Ati ariko “Ntitwakwirengagiza ko hari imbaga y’Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda muri Afurika, muri Aziya n’ahandi bakeneye guhura bagasabana baganira ku rwababyaye. Mu gihe kizaza kitaramenyekana Rwanda Day izakorerwa ku mugabane wa Afurika.”

Gahunda ya Rwanda Day yatumye benshi mu Banyarwanda baba hanze batinyuka gushora imari mu Rwanda ndetse n’abandi baza gutura mu Rwanda biyemeje gukoresha ubumenyi basaruye hanze mu iterambere.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .