Atlanta muri Leta ya Georgia kuri uyu wa Gatandatu hizihijwe Rwanda Day mu bikorwa bitandukanye; Abanyarwanda n’inshuti zarwo baboneraho kuganira na Perezida Kagame wabahaye impanuro, by’umwihariko akaba yasabye ababa mu mahanga gukora bibuka iwabo.
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye yagize ati “Mwese ababa hano muri iki gihugu cy’ Amerika mujye mwibuka ko muri hano nk’abaje guhaha ubumenyi twashingiraho dukora ibyo ari byo byose byubaka ubuzima bwacu, ari nabyo byubaka igihugu cyacu.”
Perezida Kagame yashimiye abamutumiye kwitabira Rwanda Day, yibutsa ko Umujyi wa Atlanta ufite inshuti nyinshi z’u Rwanda, kandi ukaba unafitanye amateka na rwo, dore ko hari bamwe muri izo nshuti bafatanya mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’igihugu.
Umukuru w’Igihugu yibukije ko Rwanda Day ifite umumaro mu buryo butandukanye, ndetse ko buri muntu afite igisobanuro cyihariye yaha ijambo “Agaciro”, by’umwihariko kuri we akaba asanga agaciro ari uburyo bwo kwigira kandi bikagerwaho buri wese abigizemo uruhare, agafatanya na mugenzi we.
Perezida Kagame yongeye kwibutsa ibyavuzwe ubwo mu Rwanda hibukwaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ari byo ubumwe, gukorera mu mucyo no kureba kure, ibi akaba ari byo bitanga imbaraga zo guhangana n’ibibazo bitandukanye birimo iby’uburezi, iterambere, ibura ry’akazi n’ibindi.
Yashimangiye ko amasomo u Rwanda rwakuye mu bibazo rwahuye na byo hari ahandi yatangwa akagira akamaro, ndetse ko n’amajyambere amaze kugerwaho ari umusingi wo gushyigikira umutekano w’abaturage n’ubudahangarwa bwa politiki mu Rwanda, muri Afurika ndetse no ku Isi hose; ngo ibi nabyo nibigerwaho bizagirira akamaro Abanyarwanda n’abandi.
Ati “U Rwanda ni igihugu gito ariko uburyo twakemuyemo ibibazo nta handi bitakora”.
Yibukije ko politiki ikorwa mu Rwanda ubu ari politiki yo kubaka, kandi ko umuyobozi mwiza atari ureba inyungu ze bwite. Ati “Politiki ikora mu gihugu cyacu ni politiki yo kubaka ntabwo ari politiki yo gusenya, iyo abantu bashyira hamwe baba bubaka, iyo abantu bajya impaka baba bagira ngo buzuzanye.”
Uhinga mu we ntabwo asigana
Kuba abantu batagomba gusiganira igihugu nabyo byagarutsweho aho Perezida Kagame yavuze ko nta gasigane kagomba kubamo. Yagize ati “Uhinga mu murima we ntabwo asigana, ibyo dukora rero turahinga mu wacu, ntabwo twasigana hagati yacu cyangwa se hagati yacu n’inshuti zacu, ntabwo twasigana buri wese agomba kugira uruhare rwe n’umusanzu we aho yaba ari hose.”
Inshuti y’u Rwanda Andrew Young wigeze kuba Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika muri Loni ndetse akaba yaranayoboye Umujyi wa Atlanta, yagaragaje urukundo afitiye u Rwanda yemeza ko mu masaziro ye yumva atabaye muri Amerika yakwiturira mu Rwanda.
Iyi Rwanda Day yari yitabiriwe n’umubare munini w’inshuti z’u Rwanda, dore ko zanagize uruhare runini mu itegurwa ryayo; uretse ihuriro ry’Abanyarwanda na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, inshuti z’u Rwanda zibumbiye mu cyitwa “Operation Hope” zikorera Atlanta zagize uruhare rufatika muri iki gikorwa, kandi Ambasaderi Mathilde Mukantabana yabibashimiye.
Nk’uko bisanzwe bigenda muri Rwanda Day, abayitabiriye bahawe rugari babaza ibibazo bitandukanye ndetse bungurana ibitekerezo na Perezida Kagame, ahanini byibanze ku bukungu n’iterambere by’u Rwanda.
Iyi nshuro ya gatandatu ya Rwanda Day yitabiriwe n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda barenga ibihumbi bibiri, barimo abaturutse mu bice bitandukanye bya Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, Canada, u Burayi, ba rwiyemezamirimo baturutse mu Rwanda barenga 250, ndetse n’abaturutse ahandi.
Uyu munsi kandi waranzwe n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo imurikabikorwa ry’ibigo by’ubucuruzi, ihuriro hagati y’abashaka akazi n’abagatanga, ibiganiro birimo ibyatanzwe n’urubyiruko ku mahirwe rufite yo kuba rwagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, ndetse n’ikiganiro cyibanze ku gaciro ku rwego mpuzamahanga.
Mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho mu myaka 20 ishize u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rukiteza imbere, hateguwe igikorwa cy’umuganura ndetse n’igitaramo mu rwego rw’ubusabane.
Abahanzi barimo Meddy, The Ben, K8, Emmy na Alpha Rwirangira, bose baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, n’abaturutse mu Rwanda barimo Intore Massamba, Teta, King James, Jules Sentore na Sophie Nzayisenga, bataramiye abitabiriye Rwanda Day biratinda.
Mushobora gukanda hano mukareba andi mafoto.
Video y’ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abitabiriye Rwanda Day...
Foto: Village Urugwiro & Meilleur
Meilleur Murindabigwi/ Atlanta, Georgia
TANGA IGITEKEREZO