00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopia: Abanyarwanda bizihije Umunsi wo Kwibohora (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 24 July 2022 saa 08:11
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Ethiopia bifatanyije n’inshuti zabo mu kwizihiza imyaka 28 ishize u Rwanda rwibohoye.

Ibi birori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora byabereye ku Cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda mu Murwa Mukuru Addis Ababa muri Ethiopia, ku wa 22 Nyakanga 2022.

Byateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia ifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo baba muri iki gihugu.

Ibirori byitabiriwe n’abantu basaga 200, barimo abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri Ethiopia, abahagariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo.

Umushyitsi Mukuru yari Ambasaderi Jamaldin, Umuyobozi wungirije ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ethiopia, wari uhagarariye Guverinoma ya Ethiopia.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde Gasatura, yagarutse ku butwari bwaranze Abanyarwanda biganjemo urubyiruko rwa FPR Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Yanakomoje ku mateka mabi yaranze u Rwanda kuva mu gihe cy’ubukoloni kugera mu 1994 ubwo umugambi wari umaze igihe ucurwa wo kurimbura Abatutsi washyizwe mu bikorwa muri Jenoside.

Yagize ati “Ayo mateka yaranzwe n’amacakubiri yo gucamo ibice Abanyarwanda, ivangura, kubuza uburenganzira bamwe mu Banyarwanda no kubatoteza bazizwa ko ari Abatutsi.’’

Ambasaderi Tumukunde yasobanuriye abitabiriye ibi birori ko iya 4 Nyakanga ari itariki ikomeye cyane mu mateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Yakomeje ati “Ni umunsi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’itotezwa bakorewe kuva mu gihe cy’abakoloni byahagaritswe burundu. Byagejeje u Rwanda ku bwigenge nyabwo bwimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bushingiye ku ndangagaciro. Ubu Umunyarwanda wese afite agaciro mu gihugu cye no mu ruhando rw’amahanga.’’

Yagaragaje ko nyuma y’imyaka 28, u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi rukesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Ati “Mu myaka 28, ubu Abanyarwanda bageze ku birimo kubaka inzego z’igihugu hagamijwe kurinda umutekano w’igihugu n’Abanyarwanda, kwimakaza amahame ya demokarasi, imiyoborere myiza n’ubutabera, guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.’’

U Rwanda rugira uruhare mu gufatanya n’abandi mu kugarura umutekano mu mahanga ndetse no gushaka ibisubizo birambye mu iterambere ry’Akarere n’iry’Isi hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abahatuye.

Yashimiye abifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gikorwa ndetse n’umubano mwiza n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Ethiopia.

Yibukije Abanyarwanda guhora bazirikana umuco w’ubutwari no gukunda igihugu kuko “urugamba rwo kwibohora rugikomeza bityo bakaba bagomba gukomeza guhangana n’ibibazo by’ubukungu n’imibereho myiza byugarije igihugu n’Isi muri rusange.’’

Ambasaderi Jamaldin wari uhagarariye Leta ya Ethiopia yashimiye aho u Rwanda rugeze mu myaka 28 nyuma yo kwibohora. Yijeje ko bazakomeza gukorana mu gushakira hamwe ibyateza imbere ibihugu byabo.

Mu gusoza ibi birori, ababyitabiriye basabanye binyuze mu mbyino Nyarwanda zayobowe n’abanyeshuri biga muri Ethiopia.

Ubusanzwe, Umunsi wo Kwibohora wizihizwa tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka. Wizihizwa hazirikanwa ubutwari n’ubwitange bw’abagabo n’abagore ba FPR Inkotanyi barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwabohoye u Rwanda rukanahagarika Jenoside.

Abitabiriye ibi birori basangijwe urugendo rwagejeje u Rwanda ku kongera kuba igihugu nyuma yo kunyura mu bihe bya Jenoside
Abanyarwanda baba muri Ethiopia bifatanyije n'inshuti zabo mu kwizihiza Umunsi wo Kwibohora
Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde Gasatura, ari mu bayobozi bakuru bitabiriye ibi birori
Mu gusoza ibi birori, ababyitabiriye bafatanyije gucinya akadiho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .