00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igor Marara yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Qatar

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 10 August 2022 saa 09:22
Yasuwe :

Ambasaderi Kayinamura Igor Marara yashyikirije Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yakiriye Amb Igor Marara kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Kanama 2022.

Amb Igor Marara yavuze ko ari iby’agaciro kuba yemerewe guhagararira igihugu cye muri Qatar.

Ati “Ni amahirwe kuri njye yo gutanga umusanzu wanjye mu gukomeza kwagura umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Qatar.”

Amb Kayinamura Igor Marara yahawe izi nshingano muri Mata 2022, avuye muri Canada aho yari ahagarariyeyo u Rwanda.

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mu ngeri zitandukanye, wanashimangiwe n’amasezerano y’ubufatanye yasinywe ubwo Emir Sheikh Tamim bin Hamad al Thani, yagiriraga uruzinduko i Kigali muri Mata 2019.

Aya masezerano yasinyiwe i Kigali yaje akurikira ayashyiriweho umukono i Doha muri Qatar ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri iki gihugu rwabyaye imikoranire mu bijyanye n’indege, guteza imbere no kurengera ishoramari n’amasezerano y’ubufatanye ku butwererane mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi na tekiniki.

Muri Gicurasi 2017 u Rwanda na Qatar nabyo byashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire iganisha ku ishoramari aho mu Rwanda hari abanyemari benshi bo muri Qatar ndetse indege za Qatar Airways zikora ingendo zihuza Doha na Kigali n’ibindi byerekezo birimo na Dubai.

Abanya-Qatar bakomeje kugaragaza ubushake bwo gukorera mu Rwanda aho mu mpera za 2018 u Rwanda rwakiriye itsinda ry’abashoramari baturutse muri icyo gihugu barambagiza amahirwe ahari.

Qatar yemeye gushora imari mu Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera kiri kubakwa.

U Rwanda na Qatar byiyemeje gukomeza gusigasira umubano mwiza bisanganywe
Igor Marara ashyikiriza Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Qatar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .