00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pologne: Umusaruro wa ‘Rwanda awareness day’, Umunsi wihariye wamenyekanishije u Rwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 10 July 2022 saa 02:07
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu muri Silesian University of Technology (SUT), Kaminuza yo muri Pologne habereye igikorwa cyiswe ‘Rwanda Awareness Day’ cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Pologne ku bufatanye n’Umujyi wa Katowice mu kumenyekanisha u Rwanda muri iki gihugu.

Byabereye mu karere k’amajyepfo ya Pologne kitwa Gliwice kari mu birometero 400 uvuye mu Murwa mukuru Varsovie aho Ambasade y’u Rwanda ifite icyicaro

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Amb. Prof Shyaka Anastase, yavuze ko uyu munsi waranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije gutsura umubano hagati y’Abanyarwanda n’abanya-Pologne.

Yagize ati “Uyu munsi wateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Pologne, ifatanyije na Kaminuza y’ibya Tekiniki ya Silesia. Waranzwe n’ibiganiro bitandukanye, umuhango wo gutera igiti mu rwego rwo kwita ku bidukikije. Habaye kandi imyidagaduro ndangamuco ku bihugu byombi, Siporo yahuje urubyiruko rw’abanyarwanda biga cyangwa bakorera muri iki gihugu cya Pologne.”

Prof Shyaka yongeyeho ko hanabayeho umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Kaminuza INES-Ruhengeri na Kaminuza Tekiniki ya Silesia.

Mu kiganiro yatanze, Ambasaderi Shyaka yerekanye mu buryo burambuye uko u Rwanda rwagiye rwubaka inzego z’ubuyobozi, ubwo buyobozi bukaba bwarahaye umurongo ngenderwaho abanyarwanda mu biganiro bigamije kubaka icyizere hagati y’abayobozi n’abayoborwa.

Yamuritse kandi ibikorwa byagiye bigerwaho haba mu gihugu cyangwa mu mahanga biciye mu miryango mpuzamahanga, atanga urugero ku nama ya CHOGM iherutse kubera i Kigali nk’ikimenyetso fatizo cy’icyizere u Rwanda rukomeje kugirirwa mu mahanga.

Prof Shyaka yavuze ko u Rwanda kuva rwava muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’ingabo za FPR Inkotanyi, rutarebereye gusa ibibazo bibera hanze kuko rwatoje ingabo z’igihugu kuba zajya gufasha aho zikenewe ku buryo kuri ubu u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bifite ingabo nyinshi mu bikorwa byo kugarura amahoro bya Loni.

Ambasaderi Shyaka yerekanye ko u Rwanda ari igihugu kigendwa kandi gikorerwamo ubukerarugendo no gushorwamo imari. Herekanywe na filime mbarankuru igaragaza u Rwanda nk’ahantu ho gusura n’ibyiza abakerarugendo bahasanga.

Prof. Arkadiusz Mężyk uyobora Silesian University of Technology yagarutse ku masezerano basinye na INES Ruhengeri, agamije ubufatanye mu guteza imbere uburezi.

Yavuze ko ari amasezerano azungukira impande zombi. Ati “Ni umunsi wo guteza imbere ubufatanye bwa Silesian University of Technology na INES Ruhengeri mu bijyanye n’uburezi, nko gufatanya mu myigishirize y’abanyeshuri, ubushakashatsi bw’abari kwiga Phd, guhanahana abarimu no gufatanya mu bijyanye n’imenyerezamwuga.”

Yavuze ko icyiza cya Silesian University of Technology ari uko iherereye rwagati mu gace kahariwe inganda ka Katowice Special Economic Zone (KSSE), gaherereyemo inganda zikoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Ati “Gakoreramo abasaga ibihumbi 90 bakora mu nganda zikoresha ikoranabuhanga rigezweho. Dufite porogaramu 16 zigishwa mu Cyongereza abanyeshuri b’abanyarwanda bashobora kwigamo. Ikaze rero muri Pologne by’umwihariko muri Kaminuza yacu.”

Padiri Dr Hagenimana Fabien uyobora Kaminuza ya INES-Ruhengeri, yabwiye IGIHE ko yishimiye cyane ibikorwa bya ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu, byatumye babasha kugirana umubano n’iyi kaminuza bizatuma impande zombi zunguka byinshi.

Yagize ati “Twese turakeneranye ariko by’umwihariko nka INES Ruhengeri ikeneye cyane kongera ubushobozi abarimu bayo bakabona impamyabumenyi z’ikirenga ndetse n’abazifite babone uko bakongera ubunararibonye bwabo mu bumenyi, ubushakashatsi no gukemura ibibazo by’abaturage.”

Yavuze ko ari amahirwe kuri bo kuko abarimu ba INES Ruhengeri bagiye gufashwa gukomeza amasomo yabo.

Ati “Tuzohereza abarimu bataragira PhD [impamyabumenyi y’ikirenga] baze kwiga mu masomo duhuje nk’ubwubatsi (Civil Engineering), Computer Science ndetse n’izindi porogaramu duteganya gufungura, bahabwe ubumenyi muri iyi kaminuza kuko irashoboye kandi irabishaka.”

Yavuze ko kandi indi nyungu irimo ari uko abanyeshuri basoza mu Kaminuza ayoboye mu mashami yigishwa muri Silesia University of Technology (SUT), bazajya boherezwa kuhakomereza icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Yakomeje agira ati “Ikindi nanone ni uko hari imishinga y’ubushakashatsi, n’indi mishinga itandukanye igomba gushyirwa mu bikorwa tuzakorana nayo [Silesia University of Technology] dushingiye kuri aya masezerano.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko Rwanda Awareness Day yatekerejwe hagamijwe gushaka ubufatanye mu by’uburezi n’ubukungu.

Ati “Ni bwo buryo bwiza twabonye buganisha ku kubaka u Rwanda twifuza. U Rwanda twifuza ni urwo abanyamahanga bazi uko ruri, banagira n’inyota yo kurugana no gukorana n’Abanyarwanda.”

Ambasaderi Shyaka yakomeje agira ati “Twafatanyije na kaminuza ya Silesia ifite Abanyarwanda bagera kuri 20 biga ibintu bihambaye kandi abashoramari bo muri Pologne u Rwanda rufite bakomoka muri aka gace.”

Yakomeje agira ati “Kaminuza hano zifite ihuriro ry’abayobozi bazo zigera ku 100 riyobowe na Silesia University of Technology. Ibi bivuze ko gukorana na yo bitanga amahirwe yo gukorana n’izindi zo hirya no hino.Twifuje ko tuganira ku Rwanda, ishoramari, uburezi, ibijyanye n’ubukerarugendo, imiyoborere y’u Rwanda n’intambwe tumaze gutera kugira ngo tunatere inyota abo tubwira.”

Umuyobozi w’igice cya Katowice cyahariwe inganda, Dr Janusz Michalek, yavuze ko mu cyumweru gitaha bazagirana ibiganiro na Ambasaderi bareba ibikorwa bakora muri Afurika kandi u Rwanda barubonamo amahirwe menshi.

Ati “Abashoramari benshi bo muri Pologne barashaka gushora imari mu Rwanda, bakeneye kwaguka kandi babona u Rwanda nk’ahantu hatanga amahirwe y’ishoramari muri Afurika.”

Rwanda Awareness Day yitabiriwe n’abantu bagera kuri 300 baturutse mu nzego zitandukanye mu Mujyi wa Katowice barimo abanyeshuri ba kaminuza ya SUT, Abanyarwanda batuye muri Pologne, abashoramari n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abandi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko igikorwa cya Rwanda Awareness Day, cyateguwe hagamijwe ubufatanye mu nzego zirimo uburezi n’ubukungu
Umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya Silesia (University of Technology - SUT), Professor Arkadiusz Mężyk yashimye amasezerano yasinyanye n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’Ubumenyingiro INES Ruhengeri , Padiri Dr Hagenimana Fabien
INES Ruhengeri yagaragaje ko izungukira mu kohereza abarimu bayo gukomereza amasomo muri SUT
Prof Shyaka yagaragarije abanya-Pologne ibyiza u Rwanda rwagezeho
Professor Arkadiusz Mężyk na Padiri Dr Hagenimana Fabien ubwo bashyiraga umukono ku masezerano
Hamuritswe n'ibihangano byakozwe n'umunyarwanda Brino Birara, umunyeshuri muri Kaminuza muri Pologne
Impande zombi ziyemeje guteza imbere uburezi binyuze mu bufatanye
Prof Shyaka asobanurira itangazamakuru akamaro ka Rwanda awareness day
Prof. Dr. Radoslaw Miskiewicz, atanga Ikiganiro ku bikorwa yashoyemo imari mu Rwanda, yerekanye ko u Rwanda ari igihugu cyo gukorana nacyo kubera iterambere n'umutekano ukiranga
Prof Shyaka yasobanuriye itangazamakuru amahirwe atandukanye ari mu Rwanda hama mu ishoramari n'ubukerarugendo
Ambasaderi Shyaka aha impano Prof. Arkadiusz Mężyk wa Silesian University of Technology
Prof Shyaka atera igiti
INES Ruhengeri na Silesia University of Technology (SUT) byiyemeje kurushaho kwagura ubufatanye mu burezi
Prof Shyaka yagaragaje ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 28 ishize rubohowe
Prof Shyaka aganira na Dr Janusz Michalek
U Rwanda na Pologne bisanzwe birajwe ishinga no kubungabunga ibidukikije
Uyu muhango wo gutera igiti ugamije kurengera ibidukikije
Rwanda awareness day yitabiriwe n'abasaga 300
Dr Janusz Michalek yasuye u Rwanda. Mu kiganiro yatanze yavuze ko ashimishijwe no kuhashora imari
Igihe bakoraga umuhango wo gutera igiti mu rwego rwo kwita ku bidukikije
Umuhoza Belise ni umwe mu bahangamideli b'Abanyarwanda berekanye ibyo bakora muri Rwanda awareness day
Monika Mostowska afite iduka rizwi nka 'Amakuru' ribarizwa muri Pologne
Brain Ntwari amurika ikawa yakorewe mu Rwanda
Brino Birasa ushushanya ibi bihangano asobanura ibihangano bye
Imyenda yakorewe mu Rwanda imurikwa muri Rwanda awareness day
Ikawa y'u Rwanda ni kimwe mu byamuritswe kuri uyu munsi wa Rwanda awareness day
Umuhoza Belise agaragaza ibyo akora
Abakinnyi b'Abanyarwanda baganira ubwo bakinaga na bagenzi babo bo muri Pologne
Prof Shyaka n'abandi bayobozi bakurikiranye umukino hagati y'Abanyarwanda n'abanya-Pologne
Uyu mukino wari ugamije gutsura umubano hagati y'abanyarwanda n'abanya-Pologne
Ikipe y'Abanyarwanda yari ifite akanyamuneza
Habaye umukino w'ubusabane hagati y'abanyarwanda n'abanya-Pologne
Habayeho kwerekana umuco wa buri gihugu biciye mu mbyino n'indirimbo
Prof Shyaka acinya akadiho
Umuco nyarwanda wanyuze abari bitabiriye Rwanda awareness day
Rwanda awareness day wabaye umunsi wo kwidagadura ku bitabiriye
Byari ibyishimo ubwo umuco wa Pologne n'uw'u Rwanda byamurikwaga muri Rwanda awareness day
Abanya-Pologne biyerekanye mu muco wabo gakondo, byizihira abari bitabiriye
Ku mugoroba habayeho umwanya wo gusabana, abitabiriye bidagadura
Mu kiganiro na Jean Baptiste Baranyika umwe mu rubyiruko ruri gukorera impamyabumenyi y’ikirenga ( Doctorat ) muri Silesian University of Technology
Umunyamakuru Karirima aganira n'umunyabugeni Birasa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .