00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gouverneur général wa Nouvelle Zélande azifatanya n’Abanyarwanda kwibuka abishwe muri Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 April 2024 saa 10:15
Yasuwe :

Dame Cindy Kiro uhagarariye Ubwami bw’u Bwongereza (Gouverneur général) muri Nouvelle Zélande ku wa Gatandatu tariki 20 Mata mu 2024, azifatanya n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dame Cindy azanageza ijambo ku bazaba bari muri uyu muhango. Abandi bazatanga imbwirwaruhame ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Nouvelle Zélande, Jean de Dieu Uwihanganye, na Andrew Bayly, Minisitiri ushinzwe Ubucuruzi no Kurengera Abaguzi, uzaba ahagarariye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Winston Peters.

Iki gikorwa, cyateguwe n’Abanyarwanda batuye muri Nouvelle Zélande, kizitwabirwa n’abantu bagera ku 150, barimo abahagarariye ibihugu byabo muri Nouvelle Zélande, Abayobozi b’Amashyirahamwe y’Abanyafurika baba muri iki gihugu, ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Undi uri mu bazageza ijambo ku bazitabira iki gikorwa ni Colin Keating, wahoze ari Intumwa ya Nouvelle Zélande muri Loni.

Byitezwe ko Keating mu ijambo rye, azagaruka mu buryo ibihugu byari mu Kanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni byitwaye ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari iriho iba.

Muri icyo gihe, Keating, waje no gutorewe kuyobora aka Kanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni mu ntangiriro za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, afatanyije n’intumwa z’ibindi bihugu bitatu, bakomeje kuzamura amajwi yabo basaba ko Loni yohereza ubutabazi mu Rwanda ariko ubusabe bwabo bukomwa mu nkokora na byinshi mu bihugu by’ibihangange bifite umwanya uhoraho mu Kanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni.

Yananenze bikomeye Operation Turquoise, yari igizwe n’ingabo z’Abafaransa zoherejwe mu Rwanda mu gikorwa cyizwe icy’ubutabazi, nyuma byaje kugaragara ko cyari kigamije kuburizamo umugambi wa RPF Inkotanyo wo guhagarika Jenoside no gufasha Leta yakoze Jenoside guhungira muri Zaire nta nkomyi.

Mu ijambo rye mbere y’uko igikorwa cyo Kwibuka cyo ku munsi w’ejo kiba, Ambasaderi w’u Rwanda muri Nouvelle Zélande, Jean de Dieu Uwihanganye yavuze ko “Uruhare rwa Nouvelle Zélande muri Loni, rwo gukangurira amahanga guhagurukira Leta yahagarikiye Jenoside, mu gihe yageragezaga kurimbura Abatutsi, ntiruzibagirana. N’ubwo iyo mpuruza yatanzwe binyuze kuri Colin Keating byaje kurangira ari ntacyo itanze, ni ikimenyetso cy’ubutwari no kureba kureba kure, ubwi ibihugu by’ibihangange byari byahisemo kutagira icyo bikorwa”.

Gouverneur général wa Nouvelle Zélande, Dame Cindy Kiro azifatanya n’Abanyarwanda kwibuka abishwe muri Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .