Ni umuhango wabereye mu rugo rwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, urangwa n’ibindi bikorwa by’ubusabane nk’umukino w’umupira w’amaguru, Basketball n’indi.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof Shyaka Anastase yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuba abanyarwanda baba muri icyo gihugu, bizihirije hamwe Umuganura.
Ati “Murabizi ambasade y’u Rwanda muri Pologne nta n’ubwo iramara umwaka. Mubyo tuganura nabyo birimo kuko ni politiki nziza y’igihugu yo kwagura amarembo. Twifuje rero ko Umuganura uduhuza n’abanyarwanda ubera mu rugo rwa ambasaderi kuko Umuganura ni umwimerere w’u Rwanda, ni nka gahuzamiryango.”
Ambasaderi Shyaka yakomeje avuga ko Umuganura ari isoko y’Ubumwe n’ishingiro yo kwigira, zimwe mu ndangagaciro z’ibanze z’Abanyarwanda.
Ati “Ni byiza ko tuhahurira n’abanyarwanda nabo bakayiyumvamo hanyuma n’ibiranga umuco wacu, indangagaciro zacu, cyane cyane indangagaciro yo gusabana iy’ubumwe yo gukomeza imihigo n’aha bakabihasogongerera.”
Yakomeje agira ati “Nashatse ko uyu munsi tuwumva nk’umunsi w’umusaruro, ariko tukumva Umuganura mu bice byawo bitatu birimo gusangira no gusabana, niyo mpanvu twazanye n’abaturanyi hano. Icya kabiri ni ukureba ibyo twejeje n’ibyo dusaruye no kubyishimira naho icya gatatu ni ukugira ibyo twiyemeza, ni ukuvuga imihigo.”
Shyaka yavuze ko niba ari uwiga muri Pologne akwiriye kuzirikana aho ageze, abacuruzi n’abakozi bikaba uko kugira ngo bafashe u Rwanda mu iterambere.
Ati “Twibaze buri umwe icyo akora niba agikora neza. Nk’ubu abacuruza batangiye kuzamura iby’iwacu, ejo bundi leta yagaragaje Pologne ko iri mu bihugu bigura ikawa y’u Rwanda cyane. Twifuje rero ko Umuganura twazajya tuwusanisha n’umusaruro wa nyawo kuri buri wese.”
Ambasaderi Shyaka yakomeje ashimira Leta y’u Rwanda yabonye ko ari ngombwa gufungura ambasade muri Pologne kuko yagize uruhare runini mu guhuriza hamwe Abanyarwanda.
Ati “Ubundi aho umunyarwanda ageze u Rwanda ruba ruhageze noneho ambasade byo ni bimwe bavuga ngo amata abyaye amavuta. Mumfashe dushimire ubuyobozi bw’Igihugu cyacu cyaduhaye ambasade muri Pologne.”
Yagaragaje ko kuva Ambasade yafungura imiryango, Abanyarwanda bakomeje gushora imari muri icyo gihugu ku bwinshi.
Ati “Turimo turabona abanyarwanda bari gushora imari bajya mu bucuruzi mpuzamahanga, ibintu byo mu Rwanda bakabizana aha ndetse n’ibyaha bakabijyana i Rwanda.”
Umuyobozi wungirije w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Pologne, Ngarambe Armand yavuze ko ntako bisa kwizihiza Umuganura bafite ambasade ibahagarariye muri icyo gihugu.
Ati “Ni iby’agaciro kwizihiza uyu munsi dufite ambasade yacu, mumfashe dushimire ubuyobozi bw’igihugu cyacu budahwema gushakira u Rwanda n’abanyarwanda icyabateze imbere no kubatuza umuco wo guharanira kwigira.”
Yakomeje agira ati “Ikindi twakwishimira ni uko abari kurangiza amasomo yabo bari gutaha mu Rwanda, ubumenyi twahashye ino tukabujyana gukorera igihugu cyacu. Mu rwego rwo kubungabunga umuco wacu, umuryango Nyarwanda wa hano kuri ubu ufite itorere ndangamuco.” Asaba Amb. Shyaka kuzariba hafi rigakomera.
Ngarambe yavuze ko uwo ari umusaruro wa gahunda y’itorero ry’igihugu batangiye kwigishirizwamo guhera mu myaka ibiri ishize.
Uyu muhango w’umuganura kandi waranzwe n’umukino w’umupira w’amaguru. Eric wari kapiteni w’ikipe y’umupira w’amaguru, yashimiye abatekereje guhuriza hamwe Abanyarwanda baba muri Pologne mu gikorwa cy’Umuganura.
Ati “Iki gikorwa gituma dusabana, tugasenyera umugozi umwe tukibukiranya indangagaciro z’u Rwanda kandi bikadufasha guhora mu murongo mwiza. Turashimira umubyeyi wacu Ambasaderi udufasha kuduhuriza hamwe tukamenyana, bikatworohereza kumenya ibibazo bya bagenzi bacu mu mibanire yacu hano, ubundi tugatera imbere muri rusange.”
Muri Pologne habarizwa abanyarwanda basaga igihumbi bari mu nzego zitandukanye nk’uburezi, ubucuruzi, imirimo itandukanye n’ibindi.
Muri uku kwishimira Umuganura habayeho gusangira, gasabana mu mbyino n’ibiganiro. Ni igikorwa kitabiriwe kandi n’inshuti z’u Rwanda zirimo Umurinzi w igihango Padiri Stanislas Urbaniak.
Kurikira iki gikorwa mu mashusho n’amafoto
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!