00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ontario: Abanyarwanda bizihije Umunsi wo #Kwibohora28

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 August 2022 saa 08:57
Yasuwe :

Abanyarwanda baba mu Mujyi wa London mu Ntara ya Ontario muri Canada bifatanyije n’inshuti zabo mu kwizihiza ku nshuro ya 28 Umunsi wo Kwibohora.

Umunsi wo Kwibohora ufite igisobanuro gikomeye mu mateka y’u Rwanda kuko ni wo wibukwa nk’uwo Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zahagarikiyeho Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse zikanakuraho Leta yashyiraga mu bikorwa Jenoside, ku wa 4 Nyakanga 1994.

Mu kuzirikana uyu munsi ndetse n’iterambere rimaze kugerwaho nyuma y’imyaka 28 igihugu kimaze kibohowe, Abanyarwanda baba mu Mujyi wa London bizihije Umunsi wo Kwibohora.

Ni ibirori byabaye ku wa 30 Nyakanga 2022, byitabiriwe n’abarimo Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye ndetse n’inshuti zabo zaturutse mu bice bitandukanye muri Ontario.

Ni umunsi waranzwe n’ibyishimo aho Abanyarwanda basangiye ibiganiro bibukiranya aho igihugu cyavuye n’aho kigeze.

Abawitabiriye bibukijwe gusigasira ibikorwa byagezweho no gufasha igihugu mu iterambere rirambye.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri London-Ontario, Kaleke Munanira, mu butumwa bwe yavuze ko kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ari umwanya wo kwibuka abitanze bose kugira ngo igihugu gitere imbere.

Yagize ati “Umunsi wo kwibohora ntidushobora kuwuvuga tutavuze abantu bitanze ndetse no kwibuka abagiye ku rugamba batagarutse baharanira ko tuba abo turi bo uyu munsi wa none.”

Uyu munsi kandi waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo umukino w’umupira w’amaguru wahuje urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu Mujyi wa London/Ontario.

Abitabiriye ibirori by’Umunsi wo Kwibohora banasangiye ibyishimo binyuze mu ndirimbo za Kinyarwanda ziryoheye amatwi, zacuranzwe n’urubyiruko rwo muri London. Banasangiye amafunguro ndetse bacinya akadiho bibuka ibyagezweho banashimira Ingabo za FPR inkotanyi zitanze zikagarurira igihugu amahoro.

Ubusanzwe, Umunsi wo Kwibohora wizihizwa tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka. Wizihizwa hazirikanwa ubutwari n’ubwitange bw’abagabo n’abagore ba FPR Inkotanyi barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwabohoye u Rwanda, rukanahagarika Jenoside.

Ubusanzwe, Umunsi wo Kwibohora wizihizwa tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka
Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa London mu Ntara ya Ontario muri Canada bifatanyije n'inshuti zabo mu kwizihiza Umunsi wo #Kwibohora28
Abitabiriye ibirori by'Umunsi wo Kwibohora basusurukijwe binyuze mu ndirimbo zirimo iza Kinyarwanda
Habayeho n'umwanya wo gusangira amafunguro atandukanye
Mu kwizihiza uyu munsi, abawitabiriye bafatanyije no gukata umutsima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .