00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akanyamuneza kuri Rutayisire wadoze imyenda abayobozi ba AS Kigali baserukanye ku mukino na APR FC

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 July 2022 saa 07:51
Yasuwe :

Benshi mu bakurikiranye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro AS Kigali yatsinzemo APR FC, batunguwe n’uburyo abayobozi b’Ikipe ya AS Kigali baserutse barimbye amashati ya Made in Rwanda.

Ubusanzwe abantu bamenyereye kubona abayobozi b’amakipe bitabira imikino bambaye imyenda ya siporo y’amakipe yabo cyangwa bakanigiriza amakote atuma bagaragara nk’abanyacyubahiro.

Ku mukino wa AS Kigali abayobozi 12 b’iyi kipe batunguranye ubwo binjiraga muri stade bambaye amashati asa kandi adoze mu myenda ya Kinyarwanda.

Aya mashati uko ari 12 yadozwe na Rutayisire Noella ufite inzu y’imideri yise ‘RIN’ iri mu zigezweho muri iyi minsi.

Mu kiganiro na IGIHE, Rutayisire yavuze ko yishimiye kubona n’abayobozi b’umupira batekereza kujya ku kibuga bambaye imyenda yakorewe mu Rwanda.

Ati “Bampaye akazi mu gihe cy’iminsi ine gusa, byari akazi gakomeye ariko ndashima Imana ko uyu munsi byagenze neza.”

Uyu mukobwa avuga ko ikintu cyamutwaye imbaraga nyinshi cyari ukubona aba bayobozi ngo bafatwe ibipimo by’imyenda ibakwira.

Ati “Wasangaga umwe ari muri CHOGM undi ari ku kibuga cy’indege undi ari mu kazi, kandi twaragombaga gutanga imyenda mu minsi mike. Byari akazi kenshi ariko kagenze neza, ndashimira ubuyobozi bwa AS Kigali.”

Amakuru IGIHE yabonye ni uko muri RIN icyo bakoze ari ukudoda iyi myenda byari bihagaze ibihumbi 35Frw ndetse n’andi ibihumbi 5Frw yo gushyiraho ikirango cy’iyi kipe, bisobanuye ko ishati imwe yari ifite agaciro kagera ku bihumbi 40Frw.

Ikipe ya AS Kigali yatwaye igikombe abayobozi bayo bambaye imyenda ya Made in Rwanda
Abayobozi 12 ba AS Kigali bakorewe imyenda yo guserukana ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .