00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku isakoshi umugore wa Prince Charles yaguze mu Rwanda

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 29 June 2022 saa 02:22
Yasuwe :

Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, Charles n’umugore we Camilla bari bamaze iminsi mu Rwanda aho bari bitabiriye inama ya CHOGM ihuza abakuru b’ibihugu na Guverinoma bagize Umuryango w’Ibihugu bikoresho Icyongereza, Commonwealth.

Kimwe mu bikorwa bakoze ni ukwitabira ibirori byo kumurika imideli byabereye muri BK Arena biteguwe na CollectiveRw bya ‘Rwanda fashion week’.

Ibi birori byari byitabiriwe n’abanyamideli 16 bo mu bihugu birindwi bya Commonwealth, harimo na Élodie Fromenteau washinze inzu y’imideli ya Izubaa ari nawe wakoze isakoshi yakunzwe n’uyu muryango.

Iyi sakoshi yiswe ‘Agaseke Bag’ ikozwe mu gaseke gasanzwe. Uwayikoze yashyizeho isheni ihuza igice cyo hasi n’umutemeri ndetse ashyiraho umugozi w’amasaro ufasha mu kuyitwara.

Élodie akorana na bamwe mu bagore bakora uduseke mu byaro bitandukanye, bakatumukorera we agashyiraho imitako itandukanye ituma gahinduka isakoshi y’abagore.

Ubwo Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla bitabiraga ibirori bya ‘Rwanda Fashion week’ nibwo babonye ‘Agaseke bag’ kamurikwa mu myambaro yakozwe na Élodie.

Camilla yabonye iyi sakoshi arayikunda ariko ntiyabona uko ahita ayigura, nyuma y’umunsi umwe ibi birori birangiye Élodie yakiriye telefoni ivuga ko umuryango w’ibwami wakunze isakoshi yerekanye bayishaka kuri hoteli.

Uyu munyamideli uvuka ku mubyeyi umwe w’Umunyarwanda yabaye mu Bwongereza imyaka irenga 13 gusa ntiyari yarigeze abonana n’umwe mu muryango w’ibwami baza kubonanira i Kigali aho yaje gukorera imideli ye.

Élodie yavuze ko yatunguwe no kubona bamuhamagara gusa yemeza ko byamuhaye imbaraga zo gukora cyane kuko ari kubona ko inzozi ze ziri kugewaho.

Ati “Naratunguwe cyane ubwo bampamagaraga bambwira ko umugore w’igikomangoma ashaka isakoshi nakoze, numvaga ari inzozi bambwiye kuyijyana kuri hoteli ariko najyanye imyenda yose kugira ngo aze guhitamo ibyo ashaka ambwira ko yakunze ‘Agaseke bag’.”

“Uyu munsi numvise ndi umunyamugisha, nahoze nifuza ko Izubaa igera ku ruhando mpuzamahanga gusa ndabona biri kugerwaho, ngiye gukomeza gukora ibintu byiza kandi neza ibyo nifuza nzabigeraho.”

Uyu muryango wakunze cyane iyi sakoshi kugeza ubwo bifuzaga kugura nyinshi gusa Élodie yari afite imwe, bamusabye gukora izindi nyinshi zikozwe mu buryo bwisumbuye kuri iyi akazaziboherereza.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Élodie yavuze ko yakoze iyi sakoshi mu gaseke nyuma yo kubona ko gasobanuye ikintu gikomeye mu muco w’Abanyarwanda bituma yifuza kugakora mu buryo kakoreshwa no mu mideli.

Ati “Nakunze uburyo agaseke kari mu bigaragaza umuco w’Abanyarwanda ugasanga muri buri rugo hano mu gihugu, mu mahoteli mu bukwe n’ahandi hatandukanye kaba kagaragaza urukundo no gushyira hamwe.”

“Ikindi nakunze ku gaseke ni uko kabaye intwaro yo kurwanya ubukene cyane cyane ku bagore bo mu cyaro. Nyuma ya Jenoside abagore bari barasigaye nta shinge na rugero bagiye bibumbira muri koperative bagakora uduseke n’ibindi babasha kubwikuramo.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubona ko agaseke gafite agaciro gakomeye yahisemo kugakora nk’isakoshi abagore bajya bakoresha bagakomeza kumenyekanisha umuco wabo aho bari hose.

Ati “Nashatse gukora isakoshi y’abagore mu buryo bwihariye, bazajya baserukana mu gihe bagiye mu birori bubashye bakagaragaza umuco gakondo w’Abanyarwanda.”

‘Agaseke Bag’ nk’iyo umugore wa Prince Charles yaguze igura 250$ gusa andi mashakoshi yo muri ubu bwoko agiye gukorwa azaba agura 500$ kuko azaba yisumbuye kuri aya.

Uyu muryango wakunze iyi sakoshi ubwo witabiraga ibirori bya Rwanda Fashion Week byabereye muri BK Arena
Camilla yakunze Agaseke bag kugeza akaguze ubwo aheruka i Kigali muri CHOGM
Élodie Fromenteau yanyuzwe no kuba Umuryango w'Ubwami bw'u Bwongereza warashimye ijoro rye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .