00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imwe mu myambarire yakanyujijeho hambere iri kubica bigacika

Yanditswe na Uwase Divine
Kuya 20 March 2022 saa 06:38
Yasuwe :

Mu Isi y’imideli uko imyaka igenda ishira n’indi igataha, niko imwe mu myambaro yo hambere igenda igaruka ikongera guhararwa bikagaragara nk’ibyisubiramo.

Hari ubwo ubika imyenda kuko itakigezweho, ariko nyuma y’imyaka itari myinshi ukabona yongeye guhararwa. Muri iyi nkuru turagaruka ku myenda imwe yo mu bihe byashize igenda igaruka, ahanini usanga yambarwa n’urubyiruko.

Bucket hat

Duhere kuri ‘Bucket hat’. Iyi ni ingofero y’uruziga ariko ifukuye. Zamenyekanye hagati ya 1990 na 2000, zambarwaga n’abarobyi b’amafi kugira ngo badatoha. Yabaga ikozwe mu budodo hamwe na ‘jaune de laine’ ifasha mu gihe cyo kuroba hakonje hamwe no kwirinda ko imvura yagwa mu maso.

Izi ngofero zaje ku garuka mu mideli y’abagore mu Irlande no mu Bwongereza nyuma igera no muri Amerika imenyekanishwa na Audrey Hepbum ndetse na Jackie Kennedy. Zaje mu ishusho itandukanye kuko ntizari zikoze mu budodo.

Nyuma Bucket Hat yaje kwambarwa n’umuhanzi w’umu-Nyamerica LL Cool J, ikaba ifatwa nk’ikimenyetso cy’injyana y’umuziki w’abaraperi mu mateka nk’uko umunyamakuru wa MTV News Wendy Heisler, yabyanditse ubwo uyu mugabo yayambaraga.

Blazer en cuir

Ikote rya ‘blazer en cuir’ ryari umwambaro wa gisirikare ahagana mu myaka ya 1900 mu ntambara y’isi. Ryambarwaga n’abarwanyi bu Budage batwaraga indege z’intambara. Ubwoko bw’aya makote ubu bwambarwa n’ingeri zose, haba abakobwa cyangwa abahungu.

Oval sunglasses

‘Oval sunglasses’ ni amadarubindi yatangiye gukorwa mu 1929 agurishwa ku bantu bakundaga gusohokera ku mazi. Aya madarubindi yaje kuba ingenzi ku byamamare bya Hollywood.

Kurt Cobain umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi, yayambaye mu birori byo gutanga ibihembo ku bahanzi cya ‘MTV video music award’ mu 1993 kuri ‘tapis rouge’.

Aya madarubindi aracyaharawe mu byamamare ndetse n’urubyiruko rwifuza kwisanisha nabyo.

Tube tops

‘Tube tops’ hamwe na ‘crop tops’ mu myaka ya 1970 abagabo bazikoreshaga nk’umwambaro wo gukorana imyitozo ngororamubiri.

Kuri iyi myambaro yaje kuvamo imideli myiza kuko yambarwa n’igitsina gore, bakayambarana n’imikufi mu ijosi.

Baggy clothes

‘Baggy clothes’ ni amapantalo Manini cyane yambawe cyane n’abatwara ‘skate’ hamwe n’abahanzi b’injyana ya Hip Hop mu myaka ya 1990.

Bivugwa ko iyi myenda yavuye muri gereza yo muri Amerika ubwo abari bahafungiye batemererwaga kwambara imikandara kandi hatari kuboneka imyenda ibakwira neza, bagahitamo kugenda basa nk’abazikurura.

Muri icyo gihe imyenda yaje kutavugwaho rumwe n’abantu benshi kubera ko umwambaro w’imbere uba ugaragara. Iyi myambaro ntikiri umwihariko w’abagabo gusa kuko n’abagore cyangwa abakobwa bayambara.

Cargo pants

‘Cargo pants’ ni amapantalo yambarwaga n’abasirikare bu Bwongereza mu 1938. Yagiraga umufuka umwe ku kibero uruhande rumwe n’imbere. Uwo ku ruhande wabaga ari uwo gushyiramo telefone hamwe na radiyo.

Kuri ubu abantu bose barazambara. Nko ku bakobwa ntibikiba ngombwa kwitwaza agashakoshi ko mu ntoki.

Boyfriend

‘Mom jeans hamwe na boyfriend’ ni amapantalo ya kera y’abagore hamwe n’ay’abagabo agezweho ubu. Ayo mapantalo aba afashe hejuru kandi igera mu nda hasi ikaba ari nini idafashe.

Satin cowl woven slip dress

Satin cowl woven slip dress and satin top, ni amakanzu hamwe n’amashati n’indi myenda yiyubashye y’abakobwa ikorwa mu gitambaro cya ‘Satin’ agezezweho kuri ubu.

Yakorewe bwa mbere mu gihugu cy’u Butaliyani mu kinyejana cya 12, iza kwamamara mu Burayi mu kinyejana cya 14.

Martens jadon boots

Martens jadon smooth leather platform boots ni inkweto zakozwe na Martens Klaus wari umuganga mu gisirikare cy’aba-Nazi mu Budage mu ntambara y’isi ya kabiri.

Ubwo yavunikaga akagombambari mu 1945, inkweto yambaraga yasanze zimubangamira. Ubwo yari atangiye gukira, botte yambaraga yarazihinduye ngo zimukwire, zivamo Martens jadon boots ziharawe ubu.

Converse

Converse zatangiye gukorwa ari inkweto z’abakinnyi ba basketball mu 1917. Zavuguruwe mu 1922 ubwo Chuck Taylor umukinnyi wo muri Amerika yasabaga sosiyete gukora urukweto rutuma wisanzura.

Ubwo bari bamaze gushyiraho ikimenyetso cya Taylor ku zamenyekanye nka Chuck Taylor All Stars.

Small shoulder bag

Small shoulder bag zamenyekanye mu 1990 zizanywe n’umukinnyi wa filimi Carrie Bradshaw ubwo yagaragaraga muri filimi yiswe ‘Sex and the City’. Kuri ubu zikorwa n’amasosiyete akomeye nka ‘PRADA’, GUCCI n’izindi.

Bell-bottom jeans

Bell-bottomcyangwa Flared Jeans bazihaye iri zina kubera uburyo ziteye. Zaje mu kinyejana cya 19 ubwo abakozi bo mu bwato bw’Abanya-Amerika barwanira mu mazi bakoraga nta mpuzankano.

Aya mapantalo yongeye kwamamara mu 2000 ubu zikaba ari amwe mu mapantalo ziharawe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .