00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyambaro yakozwe na Shema Charlotte igiye kumurikwa mu Budage

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 May 2022 saa 12:01
Yasuwe :

Shema Charlotte watangije inzu ihanga imideli ya Touch of Rwanda Fashion Designs iri mu zihanga imideli z’abagore, agiye kwerekana imyambaro ye mu birori by’imideli bizabera mu Budage.

Yatumiwe mu birori byo kumurika imideli byiswe “Bremen Fashion Days” bibera mu Mujyi wa Bremen mu Budage.

Ni ibirori bizamara iminsi ine bizatangira guhera ku wa 14 kugeza ku wa 18 Kamena uyu mwaka.

Ibi birori bizahuriza hamwe abamurika imideli batandukanye ndetse n’abayihanga barenga 60 biganjemo abo mu Budage.

Shema yabwiye IGIHE ko yatumiwe muri ibi birori nyuma y’aho ababitegura bashimye imyambaro akora cyane ko ifite umwihariko wa ‘Made in Rwanda’. Niwe muhanzi w’imideli wo mu Rwanda watumiwemo.

Ati “Babonye ibikorwa byanjye barabikunda, cyane ko badakunze gukorana n’abahanga imideli bo muri Afurika.”

Shema azerekana imyambaro ya Made in Rwanda irimo iya kera yahuje n’igezweho.

Iyi myambaro yayikubiye muri ‘Collection’ yise Tururate Collection. Iyi myambaro irimo iy’abagore n’abagabo azayerekana ku munsi wa mbere ku wa 14 Kamena.

Yavuze ko yahisemo kuyita gutya kuko ashaka ko isi yose imenya ibyo mu Rwanda bakora.

Ati “Nshaka ko isi imenya ko natwe dushoboye, twakora imyenda igakundwa ikambarwa.”

Shema azahaguruka mu Rwanda ku wa 30 Gicurasi. Avuga ko uru rubuga agiye kubona yizeye ko hari andi marembo ruzafungura mu mwuga we wo guhanga imyambaro.

Touch Of Rwanda Fashion Designs yatangijwe na Shema Charlotte ni imwe mu nzu zihanga imideli zatangijwe n’abagore mu Rwanda. Yatangijwe mu 2018, ikaba ikora imyambaro itandukanye irimo iy’abagore, abagabo ndetse n’abana.

Shema ni umwe mu bahanga imideli bamaze igihe babikora neza
Shema yavuze ko ari andi mahirwe abonye yo kwerekana imyambaro ikorerwa mu Rwanda
Shema ni we Munyarwanda uzerekana imyambaro muri ibi birori bizabera mu Budage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .